Ibintu bya mbere bikunzwe cyane mu bantu usanga ari imikino n’imyidagaduro, kuburyo usanga abantu bakurikira ababibamo bakunda na kenshi kwiyita amazina yabo, ariko abenshi bakaba barabamenye bakuze cyane. Reka turebere hamwe bimwe mu byamamare uko byari bibayeho mu bwana bwabo mu mafoto yabo ya kera kuri ubu bakaba bazwi cyane nk’uko tubikesha Isimbi. Uko Element yashokaga amarira agahinda kenda kumuturitsa umutima mu gihe indirimbo ye ‘Kashe’ yaryoheraga benshi
RWATUBYAYE ABDUL
Ni kapiteni w’ikipe ya Rayon sport akaba na myugariro muri iyi kipe, yavutse mu mwaka wa 1996.
MUKUNZI YANNICK
Akina mu ikipe ya Sandvikens IF mu gihugu cya Sweden, akaba ari umunyarwanda ariko wavukiye mu gihugu cy’u Burundi mu 1995.
KENNY SOL
Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol ni umuhanzi nyarwanda wavutse mu mwaka wa 1997
IRADUKUNDA JEAN BERTRAND
Ni umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu sports usatira ku izamu anyuze ku mpande, yavutse mu mwaka wa 1996.
NDAYISHIMIYE CELESTIN
Akina mu ikipe ya Etoile de l’est yavutse mu 1994
RUTANGA ERIC
Akinira police FC akaba yaravutse mu 1994
ALLIAH COOL
Isimbi Alliance wamenyakanye nka Alliah Cool mu myidagaduro nyarwanda, ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga akanabimaramo igihe kitari gito.
RUGWIRO HERVE
Akina mu mutima w’ubwugarizi kuri ubu akaba nta kipe afite, yavutse mu 1994
SUGIRA ERINESTE
Rutahizamu wavukiye ahitwa I shyorongi, kuri ubu akaba nta kipe afite yavutse mu 1991
HAKIZIMANA MUHADJIRI
Ni umukinnyi wa police FC yavutse mu 1994
SAM KARENZI
Ni umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa radio Fine FM
THE BEN
Mugisha Benjamin ni umuhanzi nyarwanda ariko utuye muri leta zunze ubumwe za Amerika, yavutse mu 1988
MEDDY
Ni umuhanzi nyarwanda utuye muri leta zunze ubumwe za Amerika, yavutse mu 1989.
SAFI NA QUEEN CHA
Niyibikora Safi na mubyara we Mugemana Yvone uzwi nka Queen cha, ni abahanzi nyarwanda.
KATE BASHABE
Kate Bashabe ni umunyamideri akaba n’umushabitsi uzwi ku kimero cyiza mu bakobwa b’abanyarwanda wanamamaye ku mbuga nkoranyambaga
KECHAPU
Mukayizere Jalia ni umukinnyi wa filime nyarwanda unakunzwe cyane muri uru ruganda
ODD PACY
Uzamberumwana Pacifique ni umuhanzikazi nyarwanda wamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga injyana na Hiphop yavutse mu 1990.
BRUCE MELODIE
Itahiwacu Bruce ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane muri iki gihe, yavutse mu 1992
YOUNG GRACE
Abayizera Grace ni umuhanzikazi nyarwanda ubarirwa no mu bakire b’igitsinagore bakize babikesha umuziki.
JULIUS CHITA
Niyitegeka Jule William ni umunyamakuru ukunzwe cyane ariko kandi akaba n’umuhanzi mu misango y’ubukwe no kuvuga amazina y’inka, aho yanakunzwe mu kwigana amajwi y’abantu.
JUNO KIZIGENZA
Ni umusore w’imyaka 21 ukunzwe cyane mu muziki nyarwanda muri iki gihe kubwo kuba buri ndirimbo yose ashyira hanze abafana be bayisamira hejuru.
NEL NGABO
Rwangabo Byusa Nelson ni umuhanzi watangiye umuziki mu 2017 akaba afite imyaka 23.
DJ BRIANE
Gateka Brianne ni umukobwa umenyerewe mu kuvanga imiziki ndetse akunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane mu biganiro atanga kuri YouTube.
DANNY VUMBI
Semivumbi Daniel yamamaye cyane mu muziki ariko akaba yaramenyekanye cyane mu itsinda ryasenyutse ryakoraga umuziki ritwaga ‘The Brothers’