Birakekwa ko umugore w’imyaka 36 y’amavuko wo mu karere ka Kayonza,yanyweye umuti bogesha inka ntiyahita apfa ahubwo atangira kumererwa nabi biza kurangira aho apfiriye. Byaketswe ko uyu mugore yageragezaga kwiyahura mu ijoro ryo kuwa 11 Nzeri 2023 mu murenge wa Kabare mu kagali ka Rubumba.
Uyu mugore wari utuye mu mudugudu wa ntungamo wiyahuye bivugwa ko yakundaga gushinja umugabo we kumuca inyuma akaba aricyo kibazo bari bafitanye ubu. Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin wavuze ko uyu mugore bikekwa ko yiyahuye aho yanyweye umuti bogesha inka.
Gitifu yakomeje avuga ko uwo mugore nyuma yo kunywa umuti yumvise bikomeye cyane yijyana ku kigo nderabuzima cya Cyarubare, aho yagezeyo bakabona ameze nabi cyane bakamujyana mu bitaro bya Rwinkwavu agezeyo ahita apfa.
Gitifu Gatanazi yasabye abaturage bafitanye amakimbirane kujya bagana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura aho gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyahura. Yavuze ko RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ko yaba yiyahuye, aho yasize umugabo n’abana babiri.