Aka kanya iyo usuye urubuga x.com ruhita rukujyana kuri twitter. Ni nyuma y’uko umuherwe nyiri twitter Elon Musk amaze igihe atangaza ko habura agahe gato cyane urubuga rwa twitter rugahinduka X ndetse n’ikirango cy’inyoni rwari rufite kigahinduka.
Hari hashize iminsi myinshi Musk akoresha inyuguti ya X cyane muri kompanyi ye ndetse no ku rukuta rwe rwa twitter, nyuma aza no gusangiza abamukurikira kuri uyu rubuga avuga ati “harabura gato twitter ihahinduka ndetse n’ibirango byose bigahinduka.” Nyuma nibwo yaje kongera gutangaza avuga ati “Logo iriho inyuguti ya X niramuka igiye hanze iri joro, ejo urubuga rwose ku isi ruzahita ruhinduka.”
Haciyeho amasaha makeya cyane nibwo Musk yongeye gutangaza impinduka zizaba ku mitwe ikoresha kuri twitter, nka ‘reply’ n’ibindi aho yavuze ko bizitwa ‘Dues X’ n’ibindi. Hahise haba ‘Space’ y’igitaraganya yari yahawe izina ryitwa ‘Ntihagire uvuga kugeza dutumije Elon Musk’ aho muri iyi twitter yamazemo isaha ataragira icyo avuga, nyuma afungura microfone atangaza ko Logo ya twitter igiye guhinduka.
Nyuma nanone nibwo Elon Musk yahise yoherereza ubutumwa bwa Email abakozi be bose ababwira ko ‘Vuba kompanyi ya twitter igihe gihinduka X’
Elon Musk afite umwana w’umuhungu witwa ‘X Æ A-12 Musk with the singer Grimes’ ariko ubusanzwe amwita ‘X’. Gusa nanone, urubuga ‘X.com’ Musk yarushinze mu mwaka wa 1999 hamwe na ‘Online banking system’ yitwa gutyo, ari nayo yaje kwihuza n’indi kompanyi yavuyemo ‘Paypal’, ari nabwo kuwa 22 Nyakanga 2023 aribwo Musk yakuye ‘X.com’ muri ‘paypal’ atangaza ko kuri ubu ‘X.com’ igiye gukora nta sano ifitanye na ‘Paypal’.
Kuri uru rubuga rwa X, icyitwaga ‘Tweets’ kizahinduka ‘X runaka wrote’ mu gihe aba ‘followers’ bazahinduka ‘Viewers’ bikaba byenda gusa neza neza nk’uko ‘Tiktok’ cyangwa se ‘YouTube’ zimeze. Nubwo hari abafana ba Elons Musk bakunze ibyo agiye gukorera uru rubuga, ariko abarukoresheje igihe kinini cyane bamubwiye ko batazareka kurwitwa Twitter.
Umugabo witwa Marques Brownlee watangiye gukoresha uru rubuga mu mwaka wa 2009, yabwiye Musk ko ‘Ntazareka kwita uru rubuga ‘twitter’ nk’uko byari bisanzwe, aho Musk yamusubije ameze nk’umwishongoraho avuga ati “Ntabwo bizamara igihe kirekire.”