Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Mukura VS yatsindiye APR FC 1-0 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu kino w’umunsi wa 18 wa shampiyona watumye Rayon Sports ikomeza kuyirusha amanota ane.
Ni umukino APR FC yagiye gukina ibizi neza ko mukeba Rayon Sports yahanganyirije amanota ku wa Gatandatu, kandi gutsinda kwayo byatuma asigara ayirusha inota rimwe. Iyi kipe yari yakoze impinduka izamu ryayo ryabanjemo Ishimwe Pierre utaherukaga gukina muri shampiyona, kuko hasanzwe hakina Pavelh Ndzila.
Umukino watangiye nta kipe irusha indi mu buryo buhambaye, kuko mu guhererekanya umupira buri kipe yagiraga igihe cyayo. Ku munota wa 18 Mukura VS yafunguye amazamu ku buryo Jordan Dimbumbu anyuze ku ruhande rw’uburyo rukaba inyuma ibumoso kuri APR FC, yahahinduriraga umupira mwiza ugendera hasi maze Destin Malanda yiba umugono ba myugariro ba APR FC awutera mu buryo bukomeye mu izamu, kuri iyi nshuro ryarimo Ishimwe Pierre.
Amakipe yombi yakomeje gukina umupira mwiza, Djibril Cheick Ouatarra, Denis Omedi na Hakim Kiwanuka bakomeza gushakira APR FC ibitego, ariko imbere y’izamu rya Mukura VS mu minota 45 ntibahabona uburyo bukomeye. Jordan Dimbumba, Boateng Mensah, Destin Malanda na Elie Tatu Iradukunda nabo bakomeje gushaka uburyo batsinda igitego cya kabiri, ariko igice cya mbere kirangira aribo bayoboye n’igitego 1-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Denis Omedi, Mahmadou Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco na Dauda Yussif ishyiramo Nshimirinana Ismael Pitchou, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy. Ku munota wa 50 Mamadou Sy yabonye uburyo imbere y’izamu ahindukiye ngo atera umupira, myugariro wa Mukura VS aramufunga.
Ku munota wa 67 Iradukunda Elie Tatou yafashe icyemezo arinjira maze akorerwa ikosa ryavuyemo umupira w’umuterekano, warebanaga n’izamu hanze gato y’urubuga rw’amahina aranawiterera gusa ufatwa n’urukuta.
APR FC yakinishaga ba rutahizamu babiri yifuza gusatira cyane, kugeza ku munota wa 71 byari bitari byayihira ngo bibyare umusaruro itsinde, uretse ko no gukina itakinaga ngo irushe Mukura VS. Iyi APR FC ku munota wa 67 yari yakuyemo Hakim Kiwanuka ishyiramo Kwitonda Alain Bacca mu gihe ku munota wa 72 Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS, yavuyemo agasimburwa na Sunzu Bonheur.
Ku munota wa 75 APR FC yabonye uburyo bukomeye ubwo Niyibizi Ramadhan yahindurira umupira wari mu kirere, uburyo imbere y’izamu rya Mukura VS Mamadou Sy akikaraga mu kirere ngo awutere atareba izamu, gusa nubwo yari yawubonejemo wasanze umunyezamu Ssebwato Nicholas ari maso awufata neza.

APR FC yashakaga kwishyura ntabwo yagize umukino mwiza muri rusanga, by’umwihariko mu gice cya kabiri kuko yatakazaga imipira cyane itanarema uburyo bwinshi imbere y’izamu. Byiringiro Gilbert ukina inyuma iburyo ni umukinnnyi wagowe n’igice cya kabiri, kuko yatakazaga imipira myinshi kugeza ubwo abafana be batangira kutamwishimira.
Ku munota wa 85 Mukura VS yakuyemo Destin Malanda ishyiramo Niyonizeye Fred. Nyuma y’umunota umwe APR FC yabonye kufura nk’iyari amahirwe ya nyuma kuko yari inyuma y’urubuga rw’amahina gato ariko itewe na Djibril Cheick Ouatarra, ayitera nabi ntiyabyara umusaruro.
Iminota 90 yuzuye Mukura VS ikiyoboye n’igitego 1-0 hongerwaho itandatu. Iyi minota na yo yarangiye bikiri mu ruhande rwa Mukura VS itsinda umukino.
APR FC itsinzwe umukino wa gatatu muri shampiyona, igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 mu gihe Rayon Sports ari iya mbere n’amanota 41, aho ya makipe yose nta n’imwe muri shampiyona 2024-2025 yakuye amanota yuzuye i Huye, dore ko mu mukino ubanza Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1 naho Amagaju FC agatsinda APR FC 1-0.

