Mu gihugu cya Zambia mu Mujyi Ndola, umwe mu mijyi minini y’iki gihugu, mu cyumweru gishize habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye kawunga.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita ubwo iyi modoka yari ijyemuye kawunga aho ziranguzwa zivuye ku ruganda.
Ubwo iyi kamyo yari imaze kugwa, umuturage wese wegereye aho yirutse ajya kuramira inda ye, mu kimbo cyo kwiruka ajya gutabara abari muri iyo kamyo.
Gusa ku bw’amahirwe, abagize umutima wo gutabara batabaye Shoferi na Tandiboyi batarapfa gusa Shoferi yakomeretse bikomeye.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kunnyega cyane aba baturage bihutiye kwikorera kawunga buzuza mu mazu yabo, nyamara batagize umutima wo gutabara.