Impanuka yabereye mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, ni iy’ikamyo ifite ibirango byo muri Congo CGO, 5959 AC 22 yateje impanuka amagare yari ayiturutse imbere agonga abantu batatu muri bo umwe w’umugore yitaba Imana. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2023 saa tanu z’amanwa.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yemereye Umuseke dukesha iyi nkuru ayo makuru, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’ikamyo yagize ikibazo tekiniki gushyiramo vitesi bikanga, igwa mu muhanda irawufunga, itera amagare yari imbere yayo gukora impanuka yahitanye umugore.
Yagize ati “Impanuka yabaye, imodoka y’ikamyo ifite ibirango by’inkongomani yavaga muri Tanzaniya yerekeza Congo, yageze mu muhanda bashyizemo vitesi zanga kujyamo, igwa mu muhanda irawufunga, nta muntu yagonze, amagare yari ayiturutse imbere niyo yagonze abantu batatu, umugore umwe ajya mu bitaro agezeyo yitaba Imana.”
Ntabwo hari hashira icyumweru kandi muri aka karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Macuba habereye impanuka y’ikamyo yagonze imodoka yari itwaye abageni igahitana abantu babiri.