Ikamyo yari ipakiye sima ivuye ku mupaka wa Rusumo yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, igonga umugore n’umwana nyuma yo kubasanga mu nzu.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe 2025 ahagana saa Saba, ibera Cyunuzi mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe. Iyi kamyo yo mu bwoko bwa Shacman yari ipakiye sima izijyanye mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi kamyo yari ivuye ku mupaka wa Rusumo yerekeza i Kigali, yagonze inzu ebyiri zigasenyuka umubyeyi n’umwana bagahita bahasiga ubuzima.
Ati “Iyo kamyo yageze mu makorosi ya Cyunuzi irenga umuhanda igonga inzu ebyiri zirasenyuka na shoferi arakomereka ajyanwa ku bitaro bya Kirehe. Muri izo nzu, imwe yari irimo umugore n’umwana we w’uruhinja bahise bitaba Imana imirambo yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kirehe.”
SP Kayigi yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’uburangare, asaba abatwara imodoka kwirinda gutwara bananiwe.
Ati “Tuributsa abatwara imodoka kwirinda gutwara bananiwe cyane izijya hanze y’Igihugu n’izitwara abagenzi muri rusange. Turabibutsa kujya birinda gukora amakosa yo mu muhanda ahubwo bagatekereza ku ngaruka zabaho igihe bayirengagije.”
Kuri ubu imirambo y’abitabye Imana yajyanywe mu bitaro bya Kirehe.
