banner

Ikamyo yarenze umuhanda yinjira mu nzu, yica umugore n’umwana

Ikamyo yari ipakiye sima ivuye ku mupaka wa Rusumo yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, igonga umugore n’umwana nyuma yo kubasanga mu nzu.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe 2025 ahagana saa Saba, ibera Cyunuzi mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe. Iyi kamyo yo mu bwoko bwa Shacman yari ipakiye sima izijyanye mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi kamyo yari ivuye ku mupaka wa Rusumo yerekeza i Kigali, yagonze inzu ebyiri zigasenyuka umubyeyi n’umwana bagahita bahasiga ubuzima.

Ati “Iyo kamyo yageze mu makorosi ya Cyunuzi irenga umuhanda igonga inzu ebyiri zirasenyuka na shoferi arakomereka ajyanwa ku bitaro bya Kirehe. Muri izo nzu, imwe yari irimo umugore n’umwana we w’uruhinja bahise bitaba Imana imirambo yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kirehe.”

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwishyuje u Bwongereza Miliyoni 50 z’Amapawundi yagenwe mu masezerano y’abimukira

SP Kayigi yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’uburangare, asaba abatwara imodoka kwirinda gutwara bananiwe.

Ati “Tuributsa abatwara imodoka kwirinda gutwara bananiwe cyane izijya hanze y’Igihugu n’izitwara abagenzi muri rusange. Turabibutsa kujya birinda gukora amakosa yo mu muhanda ahubwo bagatekereza ku ngaruka zabaho igihe bayirengagije.”

Kuri ubu imirambo y’abitabye Imana yajyanywe mu bitaro bya Kirehe.

Iyi kamyo yarenze umuhanda yinjira mu nzu, yica umugore n’umwana

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!