Ikibazo cy’ibura rya Bibliya mu Rwanda mu nzira zo kukivugutira umuti

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Shyigikira Bibiliya Campain’ igamije gutuma Bibiliya ziboneka kuko hashize iminsi kuyibona bigoye. Uyu muhango wo gutangiza iki gikorwa wabaye kuri uyu 21 Kanama 2023, igikorwa kikaba kigamije gukomeza gushyigikira Bibiliya mu Rwanda kugira ngo ibashe gukomeza kuhaboneka.

Cardinal Kambanda Antoine, akaba umuvugizi mukuru w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko ari amahirwe kuba haboneka bibiliya yanditswe mu Kinyarwanda. Ati “Kuba dufite Bibiliya yanditswe mu Kinyarwanda, tukamenya ko Imana ivuga ikinyarwanda, ni umugisha ko iryo jambo ry’Imana riboneka kuri bose.”

Kambanda yavuze ko kandi ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko agomba guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda. Yasobanuye ko hari uburyo 12 buzafasha kwegeranya inkunga no kugera kuri benshi burimo gusaba inkunga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, itangazamakuru, insengero n’ibindi.

Yakomeje asaba abitabiriye kubafasha gushishikariza abantu gushyigikira Bibiliya. Umunyamabanga mukuru, pasiteri Viater Ruzibiza, we yasobanuye ko intego y’iyo nama ari iyo korohereza abantu kubona Bibiliya mu Rwanda kandi ikaboneka ku giciro kiboneye.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gukora ikintu gikomeye nyuma y’uko Ndayishimiye avuze ko ashaka kubohora urubyiruko rw’u Rwanda

Ikibazo cy’ibura rya Bibliya mu Rwanda mu nzira zo kukivugutira umuti

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Shyigikira Bibiliya Campain’ igamije gutuma Bibiliya ziboneka kuko hashize iminsi kuyibona bigoye. Uyu muhango wo gutangiza iki gikorwa wabaye kuri uyu 21 Kanama 2023, igikorwa kikaba kigamije gukomeza gushyigikira Bibiliya mu Rwanda kugira ngo ibashe gukomeza kuhaboneka.

Cardinal Kambanda Antoine, akaba umuvugizi mukuru w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko ari amahirwe kuba haboneka bibiliya yanditswe mu Kinyarwanda. Ati “Kuba dufite Bibiliya yanditswe mu Kinyarwanda, tukamenya ko Imana ivuga ikinyarwanda, ni umugisha ko iryo jambo ry’Imana riboneka kuri bose.”

Kambanda yavuze ko kandi ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko agomba guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda. Yasobanuye ko hari uburyo 12 buzafasha kwegeranya inkunga no kugera kuri benshi burimo gusaba inkunga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, itangazamakuru, insengero n’ibindi.

Yakomeje asaba abitabiriye kubafasha gushishikariza abantu gushyigikira Bibiliya. Umunyamabanga mukuru, pasiteri Viater Ruzibiza, we yasobanuye ko intego y’iyo nama ari iyo korohereza abantu kubona Bibiliya mu Rwanda kandi ikaboneka ku giciro kiboneye.

Inkuru Wasoma:  Paul Kagame yoherereje ubutumwa bukomeye Perezida wa Congo ayisaba gushyigira u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved