Ikibazo nyamukuru kiri hagati ya The Ben na Coach Gaelle bivugwa ko Gaelle amusebya nk’uwamutumwe

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter, hamaze igihe havugwa amakimbirane hagati y’umuhanzi The Ben ndetse na Coach Gaelle uri gukorana n’umuhanzi Bruce Melodie muri iki gihe, aho bisanzwe bivugwa ko uyu Gaelle asa n’uwishyuwe cyangwa se akaba yaratumwe gusebya The Ben anashyira izine rye hasi.  Mama sava yibukijwe amagambo yabwiye abakobwa n’abagore ubwo yajyaga mu rukundo n’umugabo batandukanye ubu vuba bituma bamukwena

Madebeats, akaba umu producer ukorera muri 1:55AM Ltd, aho akorana na Coac Gaelle, yashyize umucyo ku kibazo kiri hagati y’aba bombi, aho ubwo yaganiraga n’umwe mu bakoresha twitter yatangaje ko ikibazo kiri hagati ya The Ben na Coach Gaelle intandaro yacyo ari amafranga. Mu ihangana ryabaye ku mbugankoranyambaga, abakurikira bakanakunda The Ben bakunze gushinja uyu Gaelle ko ashobora kuba yishyura abantu ngo basebye The Ben, byatumye na we afata akanya kuri twitter arisobanura.

Ubwo yatangaga uruhande rwe, Coach Gaelle yatangaje ko nta kibazo afitanye na The Ben. Bitewe n’ukuntu izina rya The Ben ryavugwaga nabi cyane, byatumye abantu badukira Coach Gaelle bamushinja ko ari gushyira imbaraga mu kumushyira hasi, abafana ba The Ben mu gushaka ikibazo kiri hagati yabo baba bageze kuri Madebeat wabanye nabo maze abaha amakuru yuzuye.

Madebeats yatangaje ko The Ben afitiye Coach Gaelle amafranga ari hagati ya miliyoni 75 na 100, akaba ari amafranga yakoreshejwe ubwo The Ben yakoraga indirimbo ‘why’ yakoranye n’umuhanzi Diamond. Yavuze ko Gaelle yakomeje kubabazwa cyane n’uko The Ben Atari kumwishyura, bigatuma yifuza kubwira abantu ikibazo bafitanye ariko akabura aho abihera.

Madebeats yakomeje avuga ko ibi ari nayo ntandaro ikomeye ituma abasebya The Ben kuri twitter babikora kubera ko Coach Gaelle aba yabasabye kubikora byaba na ngombwa akabishyura. Yanavuze ko igihe cyose hari umunyamakuru uri kuvuga nabi izina rya The Ben nta kabuza aba ari Gaelle wamutumye ngo amusebye ku kabi n’akeza.

Inkuru Wasoma:  Umugabo wa Kecapu mu kaga gakomeye kubera umugore babyaranye mbere yo kubana na Kecapu.

Yavuze ko kandi Coach Gaelle yubatse umubano ukomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda akaba ari nabo akoresha muri icyo gikorwa, ariko bikaba byaratewe n’uko ubwo yatangiraga gukorana na Bruce Melodie yasanze uyu muhanzi afitanye umubano mubi n’itangazamakuru abicisha muri ubu buryo kugira ngo bazagere kure batanyuze mu itangazamakuru ahubwo abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Madebeats akaba n’inshuti ya Coach Gaelle cyane, yavuze ko nubwo igikorwa cyo gushaaka gufata u Rwanda mu muziki ari igitekerezo cyiza, ariko atabanje kwiga umushinga kubera ko ayo yashoye atazigera ayagaruza, dore ko na Bruce melodie ubwe yamubwiye ko atamubera manager ahubwo amushoramo amafranga gusa. Avuga ko ibikorwa bye bidafitiye umuziki nyarwanda akamaro ahubwo bigafitiye Bruce melodie gusa. src: Igihe

Inkuru Wasoma:  Irene Murindahabi uzwi ku izina rya M Irene wateje imbere impano nyinshi harimo Vestine na Dorcas, Niyo Bosco n’abandi yasezeye gukorera kuri The choice (Isibo tv)| Menya impamvu.

Yavuze ko kandi Coach Gaelle yubatse umubano ukomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda akaba ari nabo akoresha muri icyo gikorwa, ariko bikaba byaratewe n’uko ubwo yatangiraga gukorana na Bruce Melodie yasanze uyu muhanzi afitanye umubano mubi n’itangazamakuru abicisha muri ubu buryo kugira ngo bazagere kure batanyuze mu itangazamakuru ahubwo abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Madebeats akaba n’inshuti ya Coach Gaelle cyane, yavuze ko nubwo igikorwa cyo gushaaka gufata u Rwanda mu muziki ari igitekerezo cyiza, ariko atabanje kwiga umushinga kubera ko ayo yashoye atazigera ayagaruza, dore ko na Bruce melodie ubwe yamubwiye ko atamubera manager ahubwo amushoramo amafranga gusa. Avuga ko ibikorwa bye bidafitiye umuziki nyarwanda akamaro ahubwo bigafitiye Bruce melodie gusa. src: Igihe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved