Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, saa munani za mu gitondo (mu rukerera), ibisasu 2 byaguye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu burasirazuba bwa Congo, byangiza ibintu bimwe na bimwe.
Amakuru menshi atangazwa n’abaturage b’akongomani avuga ko bakeka ko ibyo bisasu byaturutse i Kibumba aho inyeshyamba za M23 zashyizeho intwaro zirasa kure, n’ubwo nta bimenyetso bihagije bafite. Umutwe wa M23 ntacyo urabitangazaho.
Hari impuguke kuri ubu zirimo gusesengura kugirango bamenye inkomoko y’ibyo bisasu mbere y’uko babitangaza ku mugaragaro.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bari i Addis Abeba kuva ku munsi w’ejo mu nama ntoya ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC irangira kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 17 Gashyantare.
Ni mu gihe Kandi imirwano yavuzwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu i Bushange hafi ya Kashuga hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC na wazalendo.