Ubutegetsi bw’Intara ya Tshopo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko ikibuga cy’indege cy’umurwa mukuru w’iyi ntara, Kisangani, kuri iki cyumweru cyibasiwe n’ibitero by’indege za drone z’ubwiyahuzi zizwi nka Kamikaze.
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangboka cy’i Kisangani, cyaherukaga guterwa na drone ku itariki ya 1 Gashyantare 2026.
Icyo gihe umutwe wa AFC/M23 wigambye ko ari wo wari inyuma y’icyo gitero, ndetse wavuze ko washoboye gusenya ikigo cyifashishwaga n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa mu kugaba ibitero byo mu kirere.
Kinshasa yo icyo gihe yavuze ko yashoboye guhanura drone umunani zitarashobora kugira icyo zangiza.
Umuvugizi w’Intara ya Tshopo, Claudine Elondia, mu itangazo yasohoye yavuze ko “enye muri izo drone” zateye ejo ku cyumweru “zarasiwe mu kirere cya Bangboka” hagati ya saa 15h48 na saa 19h48.
Elondia avuga ko iya nyuma yo yarashwe mu gihe indege ya gisivile ya kompanyi CAA “yariho igwa ku kibuga cy’indege” saa 19h45.
Ubushize, Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yari yavuze ko indege z’ingabo za leta zikoreshwa mu gutera aho bagenzura “ubu zizajya zirasirwa aho zituruka”.
Yongeyeho ko “Gukoresha Kisangani nk’ahaturuka ibikorwa by’iterabwoba bigabwa ku butaka bwacu birabujijwe. Ubu Kisangani ntikiri ikirindiro gifite ubudahangarwa.”
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wamaganye umutwe wa AFC/M23 ku gitero giheruka kuri iki kibuga cy’indege cya gisivile.
Igisirikare cya FARDC kimaze ibyumweru kigaba ibitero bikomeye byifashisha za drones mu bice bigenzurwa na M23 mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru, ibitero byahitanye umuvugizi w’uyu mutwe Lt Col Will Ngoma.