Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) cyagiranye amasezerano n’Umunshinga Hinga Wunguke afite agaciro k’asaga miliyari 34.6 z’amafaranga y’u Rwanda, agamije kunoza uruhererekane rw’ibiribwa mu Rwanda. Uyu mushinga kandi wa Hinga Wunguke uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Ku wa 22 Ugushyingo nibwo aya masezerano yasinywe hagamijwe kongera serivisi z’ubuhinzi mu Turere 13 uyu mushinga ukoreramo. Umuyobozi wa Agaciro Development Fund, Tesi Rusagara, yavuze ko aya masezerano yabaye azafasha gushakira hamwe amahirwe mashya mu ishoramari rishyigikira abahinzi n’abandi batunganya umusaruro no kubona amasoko.
Aya masezerano azafasha kandi kugira ubumenyi mu gufata neza umusaruro no kubaka ibikorwaremezo hirya no hino bifasha mu kugabanya ibihombo bya nyuma y’isarura n’ibibera mu nganda. Yagize ati “tunejejwe cyane no kwagura ubufatanye bugamije gukemura imbogamizi mu bijyanye n’ibiribwa kugira ngo abahinzi barusheho kongera umusaruro ndetse binjiza n’amafaranga ahagije”.
Daniel Gies, Umuyobozi wa Hinga Wunguke yavuze ko uyu mushinga usanzwe ufite intego yo kuzamura ubuhinzi bityo gukorana na Agaciro Development Fund bizazamura imikoranire ndetse bigakomeza guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda. Yagize ati” bizadufasha kunoza imikorere mu ishoramari ry’ubuhinzi k’uko basanzwe bakora ubukangurambaga mu kongera ibikomoka ku buhinzi no gushaka amasoko”.
Umushinga Hinga Wunguke uzakora mu Myaka itanu ubwo ni ukugeza mu mwaka wa 2028 uzakorera mu Turere twa Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu na Rutsiro