Mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, ihuriro rigizwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe ibunganira ryagabye ibitero bikomeye mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bimwe muri byo bikaba bigenzurwa na AFC/M23.

 

 

Iri huriro ririmo FARDC, imitwe ya Wazalendo, ingabo z’u Burundi, ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, usanzwe urwanya Leta y’u Rwanda. Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, avuga ko ibitero byinshi byibasiye uduce dutuwe n’abasivili, bikaba bikomeje gushyira abaturage mu kaga.

Mu bice byarasiweho ibitero harimo:

Katogota–Luvungi muri Teritwari ya Uvira

Ihuriro rihuza Kaziba (Walungu) n’igisate cy’imisozi miremire

Tchivanga–Hombo muri Kabare na Kalehe

Kasika muri Teritwari ya Mwenga

Ibi bitero bikubitiyeho ibindi biherutse kugabwa, byerekana ko nubwo hari hashyizweho urwego rugamije kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge , rwashyizweho ku bufatanye na Leta ya Qatar hakigaragara imbogamizi zikomeye mu guhagarika imirwano.

Uru rwego rwashyizweho hashingiwe ku masezerano AFC/M23 na Leta ya RDC basinye ku wa 14 Ukwakira 2025, ashimangira ayandi masezerano yo mu ntangiriro za Mata 2025. Nyamara imirwano iracyakomeje nubwo impande zombi zari zemeye guhagarika intambara.

AFC/M23 ivuga ko izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bayo mu gihe bikenewe, mu gihe Leta ya RDC yo ihamya ko ingabo zayo zifite inshingano zo kwirwanaho igihe cyose zitewe.