Biramenyerewe ko abahungu n’abakobwa Bambara amapantaro, ariko muri iki kigo ho abahungu n’abakobwa Bambara icyo abaturage baturiye aho hafi bita amajipo nubwo aba banyeshuri bababazwa cyane no kumva umuntu avuze ko Bambara amajipo, ndetse bakavuga ko ari umuco wa kera kuri iki kigo ndetse kugeza uyu munsi iyi myambarire akaba ariyo ikiranga.
Ni ikigo cyitwa Nyakasula giherereye mu gihugu cya Uganda. Wabyakira ute kumva ko hari ikigo cyo muri Africa y’iburasirazuba cyakurikije umuco waba Scotland mu myaka iyingayinga 100? Ikintu gitangaje kurusha ibindi ni uburyo aba banyeshuri bishimiye iyi myambarire ndetse n’amateka yayo. Byose byatangiye myaka ishize myinshi ubwo Africa yari ikiri mu bukoroni bw’ibihugu by’uburayi, aho baje kwigisha ibijyanye n’imico yabo uhereye ku madini, imyigire, imyumvire ndetse n’ibindi, ndetse ubugande kikaba kimwe mu bihugu kuko cyakoronijwe n’ubwongereza ariko nyuma hakaza ibindi bihugu byashakaga kwigarurira uduce tumwe na tumwe tw’ubugande.
Kimwe mu bihugu byaje bigashaka kwigarurira uduce tw’ubugande ni Scotland, haje umu colonel witwaga Calouel washakaga gukwiza imico imwe n’imwe y’aba Scotland ariko ntago yahitiye muri aka gace iki kigo kirimo, ahubwo yahitiye mu bwami bw’ubugande gusa umwami aramwangira. Umuyobozi w’iki kigo avuga kuri iyi myambarire yagize ati”impuzankano y’iki kigo afite amateka maremare aho ahuriye n’amateka y’igihugu cya Scotland. Impamvu yaje yabaye kutumvikana hagati ye n’umwami wa Bugande. Calouel yashakaga kwimakaza uyu muco abantu bita amajipo ariko si amajipo”.
Ubwo umwami yamaraga kumuhakanira nibwo uwo mu missionaire yaje gutumirwa muri aka gace mu mwaka w’1926 maze ahubaka ishuri, bivuze ko iri shuri rimaze imyaka 96. Kuva ubwo iri shuri ryaje kujya ryakira abanyeshuri benshi cyane, ariko buri urikandagiyemo wese agatozwa umuco w’abanya Scotland, akawakira, akawubaha ugahinduka ubuzima.
Uyu muyobozi akomeza avuga ati”Nyakasula bisobanura umunyu. Hano hafi hari umugezi ufite icyanga nk’icyumunyu”. Uyu muyobozi w’iki kigo akomeza avuga ko iyi myenda yambarwa imeze nk’amajipo Atari amajipo nk’uko bayita ahubwo yo igarukira hejuru y’amavi, ikaba ari imyenda y’abagabo yo muri iki gihugu cy’imisozi miremire cya Scotland ariko uyu munsi ukaba wambarwa cyane n’abagabo n’abakobwa nyine hano muri Scotland.
Iyi myenda yitwa Kilt mu rurimi rw’icyongereza aho kwitwa “skirt” bisobanura amajipo yavumbuwe kera cyane, ndetse muri iki gihugu cya Uganda bakaba bamaze imyaka iyingayinga 100 bayambara ariko ubu abantu bayizi akaba ari bake ndetse ari nabwp itangiye kumenyekana, ku buryo batangiye kwibaza niba n’ubuyobozi bw’ikigo budashobora kwitiranya abahungu n’abakobwa dore ko n’ubundi iyo bayambaye utitegereje neza utapfa kubatandukanya.
Ubwo Afrimax yasuraga iki kigo baganiriye na bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo nuko umwe atangira avuga ati” iyo abantu babonye twambaye Kilt, bavuga ko twambaye nk’abakobwa gusa kuri njye nta kibazo mbifiteho kuko nzambaye igihe cy’imyaka 4 nubwo bamwe bavuga ko biteye isoni kubona abahungu bambaye amajipo”. Gusa uhereye kubyo abanyeshuri biga ahangaha bavuga, bavuga ko iyo bahageze bibanza kubagora no kubatonda, ariko uko hashira igihe bakababwira amateka y’ishuri ryabo bikarangira babikunze ndetse cyane.
Abahungu baba bafite ibyo Bambara ku maguru kugira ngo badakonja, aho uyu muyobozi w’ikigo yasobanuye ko witwa leg warmer biba bimeze nk’amasogisi ariko maremare ngo kubera ko Nyakasura irakonja cyane, ndetse ugatwikira amaguru kuburyo amasogisi ajya mu nkweto imbere. Uyu mwambaro ukoranye ikabutura irimo imbere ariko ntago Wabasha kuyibonera inyuma, ariko kubera ko iyi kilt nta mifuka igira, bafite udukapu duto bifashisha babikamo utuntu nk’amakaramu n’ibindi dukoze mu mpu.
Ubukwe bwabuze abageni| yizeye intwererano ngo abone inkwano birangira azibuze.