IKIGUZI CY’IKINYOMA EP 01| Ese ukuri kuramutse aricyo kinyoma ikinyoma kikaba ukuri twabaho gute?

Nitwa DANIELLE, mu gihe nari nzi neza ko mfite ababyeyi bombi uw’umugabo ndetse n’umugore, nasanze ahubwo mfite umubyeyi umwe gusa w’umugore nawe uteye agahinda, si ibyo gusa m’ukubimenya nibwo namenyeyeho ko papa wanjye wapfuye yishwe na papa wanjye ukiriho.

Ese ikinyoma kiramutse ariko kuri, noneho ukuri kukaba aricyo kinyoma, twabaho gute? Nyuma y’igihe gito nguye muri COMA nakangutse nisanga iruhande rwanjye hahagaze mama wanjye CONSTANCE nzi nk’umubyeyi wanjye kuva nkiri uruhinja, kurundi ruhande hahagaze VIRGINIA nzi nk’umwanzi w’umuryango wanjye ariko nkaba naragiye muri COMA kubwo kumenya ko VIRGINIA ariwe mubyeyi wanjye wambyaye nturutse mu nda ye, nyuma yo kubimenya nkava aho nari ndi kwa ESPERANCE wahoze ari umuganga ariko ufite ikibazo cy’ihungabana  aho nabimenyeye, ubwo nari nagiye kumusura njye  n’umukunzi wanjye VANESSA umukobwa wa VIRGINIA dukundana cyane birenze urugero, gusa kubyumva bingora ntaha murugo ngo njye kubaza mama wanjye CONSTANCE niba ibyo numvanye ESPERANCE umuganga wahoze ari umufasha w’umuganga bamwe bita abaforomokazi wafashije umuganga CHANICE kubyaza mama wanjye igihe mvuka, noneho imodoka ikanyanurira m’umuhanda akaba aribwo nagiye muri coma, nkaba nkangutse nibaza nti” ese ukuri kwihishe inyuma y’ikinyoma ni ukuhe, n’ikinyoma kiri inyuma y’ukuri ni ikihe?”.

K’urundi ruhande hari hahagaze PIERRE umugabo wa doctor CHANICE n’umukobwa wabo KEVINE, ndetse k’urundi ruhande hakaba hahagaze GAITAN nakuze nzi ko ari papa wanjye none nkaba nari namaze kumenya ko ariwe wishe papa wanjye. Ako kanya nkimara gukanguka VIRGINIA yashinguye ikirenge ngo aze ankoreho, ariko ataratera intambwe CONSTANCE ahita amutanga aza ansanga ambaza amakuru nuko ndi kumva merewe, nk’umubyeyi wanyitayeho kuva kera cyane noneho wakongeraho urukundo dukundana mpita mubwira ko ndi kumva biri kuza mbese meza neza, nuko ako kanya umukunzi wanjye VANESSA ahita aza mfata akaboko maze arambwira,

VANESSA: DANIELLE mukundwa, ntago wakumva uburyo maze iyi minsi yose mpangayitse kubera wowe, uhereye kukuntu watandukanye nanjye wataye umutwe ntazi ikibazo ugize najya kongera kumva nkumva ngo umuzungura w’umuryango wa GAITAN ari mu bitaro kubwo kuba yakoze impanuka ikomeye cyane, ngahita nza hano mu bitaro ntari kubyumva ariko koko ngasanga niko bimeze, cheri kuki wampangayikisha bigeze kuri uru rwego koko? Ntago nari nzi uko nabaho ntagufite muri ubu buzima.

Ako kanya narebye VANESSA ndamumwenyurira ibintu akunda cyane kubona ndi kumwenyura, bihita bimuhereza icyizere ko meze neza kuruta mbere ubwo nari ndi muri COMA, nawe ahita yitsa umutima byo kwiruhutsa maze aramwenyura, mu gihe ngiye kugira icyo musubiza ako kanya mu cyumba ndimo hahita hinjira umuganga maze ahita asaba abari aho bose ko basohoka akabanza gukora isuzuma, ako kanya bose bahita babyumva vuba cyane ubundi batangira gusohoka ariko njyewe uko mbakurikiza amaso numvaga nshaka kubabariza icyarimwe impamvu batumye mba mubuzima butari ubwanjye kugeza ngize iyo myaka 26 yose, gusa amategeko ya muganga yagombaga gukurikizwa kugira ngo arwane k’ubuzima bwanjye.

Ubwo VANESSA nawe byaje kumugora arandekura arasohoka, nsigarana n’umuganga atangira kunkorera isuzuma nanjye mfite amatsiko menshi cyane, muganga mubaza igihe maze aho muri COMA ambwira ko haburaga iminsi 4 gusa ngo mbe mpamaze ukwezi, ndetse ubu bakaba bishimiye cyane uburyo nongeye gukanguka kuko bari barahangayitse bahangayikishijwe na papa wanjye abasaba ko bankangura vuba, ariko bakamubwira ko bakora uko bashoboye kandi niko byari bimeze.

Umuganga yamaze kumbwira gutyo ndamushimira cyane kubwo kuba barakoze uko bashoboye nkagaruka I buntu, ambwira ko harimo n’ubuntu bw’Imana naho bo ubwabo ntacyo bakwishoboza, ibyo abimbwira arangije kunkorera ibizamini byose nuko ambwira ko rero kugira ngo bizere neza ko meze neza byeruye, bagiye guha akato abantu bose bamaze igihe baza kundeba byibura hajye haza umuntu umwe k’umunsi mu gihe cy’iminsi itanu kugira ngo babone kunsezerera njye m’urugo, mubwira ko ubwo ari amabwiriza ya muganga agomba gukurikizwa, nuko asohoka mu cyumba ageze kumuryango atanga amabwiriza abwira abantu bose ko hemerewe kuza umuntu umwe gusa. Ubwo nanjye nagumye aho ngaho ariko umuntu nifuzaga ko yakwinjira aje kundeba ari umukunzi wanjye VANESSA

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 06| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

kuko niwe muntu nabaga ndi kumwe nawe gusa nkabona umutuzo ukomeye cyane kuri njyewe, cyangwa se mo kimwe mama wanjye CONSTANCE nari maze kumenya ko Atari mama wanjye bwite ahubwo yantahanye kwa muganga yibwira ko ndi umwana we akandera iyo myaka yose yibwira ko ndi umwana we yagiye kubyara yahaye izina rya DANIELLE, maze ubundi nkamuganirira mubwira icyatumye nkora impanuka, ndetse nkanamubwira agahinda mfite ko kuba birangiye umukunzi wanjye VANESSA abaye mushiki wanjye, akangira inama maze ubundi umutima wanjye ugatuza, gusa mu gihe nari ntegereje uraza kwinjira natunguwe no kubona ku muryango bafunguye, mu kureba uwinjiye mbona ni senater PIERRE umugabo wa doctor CHANICE, amaze kwinjira mbona CHANICE amwinjiye inyuma maze aramubwira,

CHANICE: mugabo mwiza ndakwinginze mbabarira ubanze uze tujye kubiganiriraho m’urugo, kuko uramutse untaye muri iki cyobo waba unyishe urubozo, kandi urabizi ko umwana wacu w’imfura HONORINE aho yibereye mu ijuru yababazwa cyane no kubona njye nawe dutandukanye nkababyeyi be, ikindi na KEVINE byamugora kubaho atadufite twembi bityo mukundwa ndakwinginze.

PIERRE: umva Cherie, nakwinginze inshuro nyinshi cyane ngo uvugishe ukuri ukure ibibazo munzira, ariko ugahora uvuga ko bitazigera bimenyekana, ni kenshi nakwingize ngo usabe VIRGINIA imbabazi kubyaha wamukoreye unamubwire ko DANIELLE ari umwana we naho uwa CONSTANCE akaba yarapfuye akivuka ariko wanga kunyumva, rero njye ntago nakomeza kwihanganira gukomeza kubaho muri iki gisebo n’ikinyoma, nubundi DANIELLE yarabimenye byaba byiza ngiye kumubwira byose nkivana mu bibi mwakoze mu myaka myinshi ishize mukabihishira.

CHANICE: mugabo mwiza ndakwinginze.

PIERRE: ndakwiyamye reka kunkoraho, wanze inama zanjye kuva kera reka kunyikundishaho ubona ko ibyawe bigiye ahagaragara, kandi niba wabyumvishe neza kurikiza amabwiriza ya muganga cyangwa mpamagare abashinzwe umutekano w’ibitaro baze bagusohore nabi.

.

Senater PIERRE yamaze kubwira umugore we dr CHANICE gutyo CHANICE abura aho arigitira, nuko asohoka yimyije imoso ariko uko bavugaga bari baziko ntari kubumva, senater PIERRE muguhindukira andebye asanga ndi kureba kuruhande nkutamwumvishe, ubundi aza ansanga maze ubundi ankoraho ambaza amakuru nuko ndi kumva meze, musubiza ko ndi kumva nta kibazo ntegereje amabwiriza ya muganga bakantyura ngasubira muri company gukora, nuko maze kumubwira gutyo senater ahita akurura agatebe yegereza iruhande rwanjye, nuko andeba mu maso amfata mu kiganza maze aruhutsa umutima ubundi abumbura umunwa we ambwira amagambo yanteye amatsiko ati,

PIERRE: DANIELLE, ijambo rya mbere nifuza kukubwira mbere y’ibindi byose ni ukugusaba imbabazi, kubera ko ubugugu bwo kwikubira urukundo nakunze CHANICE kuva tukiri bato, bwatumye mba ikibaba gihishira ibyaha yakoze, none ubu ngubu nkaba ndi umwanzi wa mama wawe kubwo guhishira amakosa umugore wanjye yakoze tutarabana, kugeza ubwo natumye ubaho ubuzima bw’imyaka 26 yose butari ubwawe, kubwiyo mpamvu ngusabye imbabazi nkwinginze untege amatwi ariko unyemerere imbabazi.

.

Ako kanya senater yamaze kumbwira gutyo ahaguruka ku gatebe yari yicayeho, ubundi ahita ashinga amavi ye kuri sima muri icyo cyumba, anyingingira kumuha imbabazi kubw’ibyaha yakoze, gusa njyewe ngira amatsiko y’impamvu abimbwiye ubwo ngubwo aribwo ngikanguka muri COMA kandi narayigiyemo aribyo maze kumenya, nuko mubwira mwinginga nti” ndakwinginze senater haguruka, gusa ariko mfite amatsiko yo kumenya neza uko byagenze, yewe nimpamvu uje kubimbwira aka kanya nkiva muri coma”. Nari mfite isoni zo kubona senater apfukamye hasi ariko yarankundiye arahaguruka, ikiniga cye ndakibona kuko namarira yari arimo gushoka ku matama ye, nuko afata agatebe yongera kunyegereza ubundi aricara maze ahanagura amarira, amaze kuyahanagura yitsa umutima maze arambwira ati

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 36| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

PIERRE: DANIELLE, impamvu nje kukubwira ibi ngibi aka kanya nta yindi nuko ubuzima bwawe bwose nabayeho mbukurikirana, ndetse n’umunsi ukora impanuka nari ndi kumwe nawe ubwo mwavaga kureba muganga ESPERANCE wowe n’umukunzi wawe VANESSA ariko impamvu nta yindi nuko nahoraga mu kibaba cyo gukingira umugore wanjye CHANICE ibyaha yakoze, na ESPERANCE kuba abayeho yarabaye ikigoryi mbese ari mu ihungabana byose akaba ari umugore wanjye CHANICE wabimukoze aho yamugize imfungwa akajya amutera imiti yo kumuburisha ubwenge, byose ari ukugira ngo atazamuvamo akabwira rubanda ibyo bakoze mu ijoro ryo kuwa 28 zukwezi kwa 06 ubwo wavukaga, umugore wanjye ari umu dr naho ESPERANCE ari umuforomo uramufasha.

Ntagiye kure mu magambo byose bijya gutangira ubundi byatangiriye mu ijoro ryo kuwa 28 zukwa 6 uriya mwaka, ubwo umugore wa chairman papa wawe CONSTANCE yari akuriwe inda ikamufata bagahita bamwirukankana kwa muganga ibitaro umukobwa twakundanaga CHANICE yakoragaho, kurundi ruhande umugore w’umuhinzi n’umworozi VIRGINIA nyuma y’uko umugabo we yari amaze iminsi mike cyane apfuye azize impanuka akamusiga atwite, nawe muri iryo joro yari akuriwe, kuburyo bahuriye kwa muganga bakabashyira ku bitanda bibiri bitandukanye, bakabajyana mu byumba byo kubyariramo. Bakigera mu byumba babyariramo ntago byagenze nabi kuko CHANICE n’umuforomokazi ESPERANCE barababyaje neza cyane, havuka abana babiri babahungu, ku maguru yabo uwa CONSTANCE bashyiraho agapapuro kanditseho  izina DANIELLE bari bamuhaye, nuwa VIRGINIA nawe bashyiraho agapapuro kanditseho izina D’ARTAGNANT bari bamuhaye, nuko ababyeyi babagezaho inkuru nziza ko babyaye neza, ndetse hakurikizwa amabwiriza yo kubatandukanya umubyeyi n’umwana kugira ngo babarinde, ni cyagihe abana rero baba barimo kwitabwaho n’abaganga kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Papa wa CHANICE yari nyirivuriro akoraho, noneho akanaba inshuti cyane na chairman umugabo wa CONSTANCE, kuburyo  amakuru yose CHANICE yayahaga papa we umukuru wibitaro, akaba ariwe uyibwirira GAITAN papa w’uruhinjaDANIELLE. Uko abana bakomeje kubitaho amahirwe makeya yabaye ku mwana DANIELLE ararwara, CHANICE amwitaho uko ashoboye kose ariko bizakurangira byanze umwana DANIELLE arapfa. Icyo gihe njye nari umu candidat wiyamamariza kuyobora akarere kacu ka ST LOUISIANE, ndetse urukundo rwanjye na CHANICE rugeze kure kuko twakundanye kuva twiga mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza, muri make uburyo CHANICE yanyizeraga nta kintu na kimwe atambwiraga.

DANIELLE akimara gupfa CHANICE yakoze amakosa akomeye cyane, byose abikora agiriye ubushuti we na papa we bafitanye numuryango wo kwa GAITAN, afata aka berison umwana D’ARTAGNANT aryamyeho akamuvanamo, ahinduranya nako umwana DANIELLE wamaze gupfa aryamyemo, maze ahindura natwa dupapuro twose umwana wapfuye aba ariwe yita D’ARTAGNANT naho ukiri muzima ariwe D’ARTAGNANT ahita amwita DANIELLE, ariko ibyo byose yakoze, ajya kubirangiza umuforomokazi ESPERANCE wamufashije mukubyaza ababyeyi bombi CONSTANCE na VIRIGINIA, byose yarabirebaga, CHANICE mukumara kubikora aba aribwo abona ko ESPERANCE yamubonye, ahita amwegereza kuruhande maze aramubwira

CHANICE: umva ESPERANCE, kuva aka kanya uri umufatanyacyaha wanjye, uragira ikintu uvuga kubibaye, urabyumva nawe urahita wirukanwa mu kazi, si nibyo kandi twese turajyana muri gereza, kandi ntago byagarukira aho ngaho, sinangombwa ko njya muri gereza kuko ibibaye mfite ubushobozi bwo kubigushyiraho maze nkavuga ko ari wowe wabikoze ingaruka zose zikaba kuri wowe, byose akaba ariwowe ubizira, kubwiyo mpamvu ndagusaba gufunga umunwa ukamera nkaho nta kintu cyabaye.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri group ya WhatsApp Agace ka 01

ESPERANCE: ariko rero dr haracyari amahirwe yo gukosora amakosa yose, koko wayakosoye ibintu bitazaba bibi cyane.

CHANICE: mubyo maze kukubwira byose ntanakimwe ndahinduraho, icyo usabwa nugufunga umunwa wawe, cyangwa se uhitemo kujya muri gereza uzira kwica umwana wa VIRGINIA.

.

Uko niko umwana muzima D’ARTAGNANT wa VIRGINIA bahise bamuhindura DANIELLE ubundi bamuha CONSTANCE numugabo we GAITAN, noneho DANIELLE wapfuye bamuhindura D’ARTAGNANT aba ariwe baha VIRGINIA. Ntago byatinze amakuru bayagejeje ku babyeyi bombi, bamaze kubwira CONSTANCE ko ari umunyamahirwe cyane arishima karahava kuko umwana wa VIRIGINIA yapfuye uwe arasigara, gusa VIRGINIA bamukubise iyo nkuru kubyumva biramugora, ahita agwa igihumure kuko cyari igikomere gikomeye cyane cyiyongera kucyo yari amaranye iminsi mike ubwo umugabo we yaziraga impanuka y’imodoka ye yagendagamo atwaye imizigo ubwo yabaga yigiriye mu mirima ndetse no mu bwubatsi, ariko nkubwije ukuri ntago ari ibyo gusa kuko VIRGINIA we yakekaga ko GAITAN ariwe wishe umugabo we, buri munsi akajya aririmba ko GAITAN ariwe wamugize umupfakazi, ibyo biza kuntera urujijo n’ubushake bwo kumenya niba VIRGINIA Atari kubeshyera chairman maze nk’umunyamategeko nkoresha ubwenge bwanjye, koko ibimenyetso byose bifata GAITAN ko ariwe wishe umugabo wa VIRGINIA.

Nta kindi kintu cyabinyemeje, hari umushinga umugabo wa VIRIGINIA yari afite wo kumurika ikiribwa muburyo bw’umugati  gikoze mu ngano havanzemo n’umusemburo, ariko uwo mugati umugabo wa VIRGINIA yari yarawukoranye ubuhanga buhanitse cyane, kuburyo yawujyanye no mu isoko akajya ahera abaturage Ubuntu ngo bumve ko yawushyira ku isoko, mukuwugeza mu isoko abaturage bose barawukunda, chairman yumva uwo mugati yawugura n’umugabo wa VIRGINIA maze akajya kuwumurika nkikiribwa gishya muri hotel iri muri company ye, ariko asabye umugabo wa VIRIGINIA kuwumugurisha, amuhakanira amubwira ko uwo ari umushinga uzabatunga we n’umugore we VIRGINIA ndetse n’umwana wabo uri hafi kuvuka.

ariko abantu babyitayeho neza twaje gutungurwa no kubona GAITAN nyuma y’urupfu rw’umugabo wa VIRGINIA, amuritse wa mugati muri company ye,nibyo nabyo bituma ngira amatsiko noneho yo gukurikirana byose uko bimeze, nshakisha n’ibimenyetso byose byaho impanuka yabereye, nabayiteje, byose bihama GAITAN kuko numusore wintumwa ye ubwe yanyihereye amakuru ko nta kindi cyatumye amwica, uretse uwo mushinga ndetse anamutwarira imitungo yahantu yapangaga kubaka uruganda rwo gukoreramo iyo migati.

Koko nk’uko VIRGINIA yabivugaga byose nanjye nari mbizi ko aribyo, ariko ntacyo nari kumufasha kuko nari ndi hasi cyane ndwana no kuba nabona umwanya mukuyobora mu karere ST LOUISIANE dutuyemo.

VIRGINIA nyuma yo kwakira ko umwana we D’ARTAGNANT yapfuye yamaze iminsi 2 muri coma, mugukanguka akangukana imbaraga nyinshi cyane asarana CHANICE amubwira ko agomba kumuzurira umwana kuko byanga byakunda niwe wamwishe, CHANICE akamubwira ko atakwica umwana amaze kubyaza ahubwo ari ubuzima bwe bwanze, VIRGINIA we agakomeza avuga ko kuba umwana we D’ARTAGNANT yapfa bitashoboka, bityo byanga byakunda CHANICE amuzurire umwana we kuko ntago azigera na rimwe amureka, CHANICE nawe akabura icyo avuga ariko abizi neza ko ibyo yakoze byarangiye byose, akaba yarabikoze agira ngo ashimishe umuryango w’inshuti zabo kwa chairman………………LOADING EP 02

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 14| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 21

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved