IKIGUZI CY’IKINYOMA EP 02| Senater Pierre abwije ukuri Danielle burya ko ababyeyi be bamwibye amaze kuvuka.

Senater PIERRE yarakomeje arambwira

PIERRE: DANIELLE, k’urundi ruhande kwa chairman byari ibyishimo bidasanzwe, company yabo ikoresha ikirori cy’akataraboneka mu gihugu cyose bishimira ko umwana wabo DANIELLE yasesekaye ku isi, ariko VIRGINIA we ntago yigeze arekera CHANICE umutuzo, kuko buri gitondo yazindukiraga ku biro bye kwa muganga amubwira ko yamuzurira umwana we kuko ariwe wamwishe, ubundi akongera akamubwira ko umwana we adashobora gupfa.

CHANICE: ariko se ni iyihe mpamvu uvuga ko umwana wawe atapfa kandi ari umuntu? Uretse nibyo ngibyo byarabaye ikintu nagusaba rero ni ukumpa amahoro ngakomeza nkikorera akazi kanjye kuko ndambiwe kuntesha umutwe kwawe.

VIRGINIA(mu marira menshi ndetse n’agahinda gasaritse umutima we ndetse impanga ye yari yaruzuyemo agahinda kenshi cyane, kuburyo mu maso he amarira aricyo kirango cyahabaga, amazuru ye yuzuyemo ibimwira ahora apfuneka kubera amarira, mbese muri make byamenywa n’umubyeyi asubiza CHANICE ati” nta kintu na kimwe wambwira ngo ntyumve uretse gusa kumpa umwana wanjye.

CHANICE: umwana wawe yarapfuye, ahubwo icyiza ugomba kuza kumufata ukajya kumushyingura ibitaro ubwabyo bitarafata umwanzuro wo kumwishyingurira.

VIRGINIA byanze kumujya mumutwe kumva ko umwana we w’imfura D’ARTAGNAT yaba yapfuye koko, agahita asanga papa we ataranafungura namaso ngo amubone isura bwa rimwe, mbese wagira ngo yari abizi ko koko umwana we akiri muzima, nuko ava iwe murugo aza kundeba aho nabaga maze ndamwakira, mubaza ikimugenza ambwira mu ijwi ririmo agahinda avuga

VIRGINIA: PIERRE ndakwinginze ndabizi uri umuntu ushyira mu gaciro, ndakwinginze bwira umukunzi wawe angarurire umwana wanjye.

NJYE: nonese ko umwana wawe yamaze gupfa koko urumva yamugarura gute?

Gusa nubwo nabwiye VIRGINIA gutyo niko nanjye umutima wanjye wanciraga urubanza, rimwe nkibwira ko nshaka kumubwiza ukuri ariko nanone nakwibuka ko uruhare runini kugira ngo nzabashe kuyobora ST LOUISIANA chairman GAITAN na company ye aribo babigiramo uruhare ndetse na dr papa wa CHANICE, nkumva ukuri kwanjye gushobora kunyicira ahazaza, maze nkavuga ko nubundi D’ARTAGNANT ntahantu azajya ahubwo agiye kubaho mubuzima bwiza, kurusha uko yari kuzarerwa n’umupfakazi VIRIGINIA udafite epfo na ruguru, nuko mukurira inzira k’umurima mubwira ko umwana we yapfuye, ahubwo ajye gufata umurambo w’umwana we ubundi ajye kumushyingura kuko narenzaho umunsi umwe ibitaro biramushyingura.

VIRGINIA wari wizeye ko nkoresha ukuri yavuye aho ngaho nta cyizere, gusa kuri njyewe mpita nsaba CHANICE ko twaganira arabyemera, musaba ko yakoresha ukuri muri ako kanya maze akavana ikibazo munzira kuko byanga byakunda bizamugiraho ingaruka haba vuba cyangwa se kera, CHANICE ambwira ko inzira yatangiye byarangiye atasubira inyuma, kandi yizere ko nanjye ntamuca inyuma kuko igihombo cyaba ari icyanjye, rero niba niteguye kuba umukwe wa dr wibitaro bikomeye ndetse nkaba ninshuti ya company ikomeye ya LA FAMILIAR, nzaceceke ndyumeho ubundi nkomeze gahunda yanjye yo gutumbagura mu bicu kugeza igihe nzabera minister.

Nari ndi mu mayira abiri, ukuri kuri kurwanira mumutima wanjye no guhishira ikinyoma cy’umukunzi wanjye CHANICE, ariko amahitamo nari mfite yari ayo kuvuga ibyabaye nkabura ahazaza hanjye, cyangwa se nkaceceka nkazamuka ngatumbagira mu bicu. VIRGINIA we ntahandi yahitiye yagiye kuri police, ariko yari ayubusa kuko nta bimenyetso yari afite byo kwemeza ko CHANICE yamwiciye umwana, nuko azinga amabinga ubundi arataha, ahita ajya ku bitaro maze bamuhereza DANIELLE umwana wa CONSTANCE ajya kumushyingura iruhande rw’ikiyaga, byose byabaga nabirebeshaga amaso yanjye nkabura icyo mbikoraho na kimwe. Ubwo VIRGINIA avuye gushyingura umwana wapfuye utari uwe yatashye iwe murugo, amara icyumweru atava munzu, noneho ubuzima butangira kumunanira amera nkuwapfuye, kuburyo yatangiye gushiraho kubera urwango no kwifuza ko yakwipfira.

Nyuma y’ibyumweru bibiri VIRGINIA yaje kureba CHANICE kwa muganga, nanjye turahahurira kuko nari nagiye kumureba turi gupanga gahunda yo kuba twasohokana, nuko nkimubona numva muri njyewe umutima wo kumubwira ibyabaye byose ndawufite ariko natekereza ukuntu haburaho igihe gito cyane ngo mbe umuyobozi ukomeye nkumva Atari ngombwa, nubundi ngakomeza guhumurizwa nuko nubwo ahangayitse ariko umwana we akiri muzima kandi abayeho ubuzima bwe bwiza, nuko atugeze imbere aratwitegereza twese maze areba hirya no hino, nuko yitsa umutima maze aravuga

VIRIGINIA: PIERRE iteka nahoze nkwizera nkizera yuko uvugisha ukuri ariko kuri iyi nshuro warantengushye. CHANICE we wanyiciye umwana icyo ni ikintu ngiye kujyana mukuzimu nkaba ntazigera ntyibagirwa, umenyeko nubwo ngiye kugenda ariko kizagukurikirana ubuzima bwawe bwose kuburyo uzabura amahoro namahwemo mubuzima bwawe uzahora uririmba izina VIRGINIA na D’ARTAGNAT kugeza igihe uzapfira, iryo ni isezerano mbahaye, muzagire ubuzima bwiza muhirirwe na byose. Murabeho amahoro!

VIRGINIA yamaze kuvuga gutyo ahindukira mu mutuzo we asanganwe ubundi arataha, natwe dusigara dupanga gahunda yacu yo gusohokana ari naho twari tugiye gupangira ubukwe bwacu nigihe twazabukorera, nuko twemeza ko turasohoka muri ayo masaha ya nijoro, biraduhira ubundi itariki y’ubukwe tuyishyira hafi mbere gato y’amatora mbese kuba ndabana na CHANICE nacyo ryari rimwe mu iturufu rimpa amanota menshi, gusa muri icyo gitondo twumva inkuru ko kwa VIRIGINIA hafashwe ninkongi y’umuriro, ibyo mukubyumva mpita nibuka amagambo yatubwiye njye na CHANICE kumunsi washize, mpita menya ko byanga byakunda harimo ikibazo,

mpita mfata inzira njya aho yari atuye nsangayo abantu benshi, mukubaza amakuru abaturage bose bahatuye bavuga ko babihamya neza ko VIRGINIA yiyahuye kubushake kuko yabibabwiye mu marenga, amaze kubibabwira yinjira munzu arafunga ubundi mu kandi kanya hafatwa ninkongi y’umuriro, yewe si nibyo gusa kandi ntago yapfiriyemo wenyine ahubwo yapfanye n’umugore w’umuturanyi wari uri kumuba hafi muri iyo minsi, aho yari yararetse akazi ke ko gucuruza ibicuruzwa bya magendu akagirira impuhwe VIRGINIA ubundi agatangira kumwitaho. Ayo makuru namaze kuyamenya mpita menya ko aricyo kimenyetso gikurikira kuba yarabuze umugabo we, numwana yari aziko azamuhoza amarira akaba yamuvuye mu maboko, bityo akaba ahisemo kwiyahura akitwara ubuzima kubwo kwanga kuguma ababarira kuri iyisi.

Iyo nkuru CHANICE ayumva yarishimye cyane, ahubwo nyakwigendera VIRGINIA basigara bamushyiraho ibirego byo kuba yarishe undi muntu, mu mategeko bamukatira igihano cya burundu kandi yapfuye, ariko nanjye k’uruhande rumwe mera nk’umuntu uruhutse kuko numvaga VIRGINIA ashobora kuzabangamira ubuzima bwanjye, ubwo icyaha cya CHANICE tuba tugipfukiranye gutyo, GAITAN kuba yarishe umugabo wa VIRGINIA bigenderamo aho ngaho, umwana DANIELLE kuba ari D’ARTAGNANT wa VIRIGINIA  bigenderamo aho ngaho, CHANICE kuba yarakoze icyaha cyo kugurana umwana wa CONSTANCE nuwa VIRIGINIA bigenderamo aho ngaho, ndetse nanjye wari uzi byose kubihishira bigenderamo aho ngaho.

Ese ikiguzi cyangwa igiciro cy’ikinyoma ni ikihe? Ikibazo ntago ari uko tubyitiranya n’ukuri, ahubwo ibyago bikomeye cyane bihari ni uko iyo dukomeje kumva ibinyoma byinshi cyane, birangira tutakibasha kwibuka ukuri. Mbese uko ibinyoma bikomeje kuba byinshi mu matwi yacu, birangira ari byo duhinduye ukuri. None twakora iki? Nta kindi gisigaye uretse kuba ahubwo twatererana n’icyizere cy’ukuri maze ahubwo tukagendera ku nkuru tubwirwa. Muri izo nkuru ntago tuba twitaye ngo intwari ni nde, ahubwo icyo tuba dukeneye kumenya ni, ese ni nde wo gushyiraho igisebo?.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’urukundo: Ubwiza bwahindutse icyaha Agace ka 5 Final

Iminsi yakomeje kwicuma njye na CHANICE tuza kubana nk’umugore n’umugabo byeruye, noneho kumva ko umu candidat uri kwiyamamariza kuyobora ST LOUISIANE yabanye n’umuganga w’umu doctor wa nyiribitaro bikomeye bya GRATE CIEL ryari izina ryanjye ryiyanditse mu baturage bose bitewe n’ukuntu bakunda ibyo bitaro, noneho ubukwe bubera muri hotel LA FAMILIAR ya GAITAN kumunsi w’ubukwe avuga ijambo ko adushyigikiye njye n’umugore wanjye n’umuryango uzadukomokaho, igihugu cyose kiratumenya byumvikane banavuze ibyiza byanjye uburyo ndi umuntu mwiza utega amatwi kandi ushyira mu gaciro, abandi ba candidat mba mbakubitiye inshuro m’ubukwe bwanjye.

Kurundi ruhande umwana DANIELLE yari yitaweho, birazwi kuvukira mumuryango ukize ni amahirwe kuri buri mwana wese wahavukiye, nuko nyuma amatora aza kuba ST LOUISIANE mba ndayiyoboye ntangira akazi ka leta gutyo. Nyuma y’umwaka umwe njye na CHANICE twabyaye umwana w’umukobwa, umwana ufite igikundiro kuburyo bigaragarira buri wese, abantu ba mbere badushyigikiye ni papa wa CHANICE ndetse na chairman GAITAN wa company LA FAMILIER, ibirori biba byinshi cyane kuburyo twabyizihije icyumweru cyose kubera umukobwa wacu HONORINE wavutse. Ubuzima bwo bwakomeje bisanzwe, iterambere ari ryose mbese itandukaniro ry’iminsi yashize niyo turimo riri kugaragara, ndetse ubona ko n’iminsi izaza izaba ari myiza cyane, kuruhande rwo kwa GAITAN naho ubuzima bwari bwiza ku mwana wabo w’ikinege DANIELLE ariko mu bantu bose batuye ku isi ari njyewe ndetse n’umugore wanjye ndetse n’umuforomokazi ESPERANCE ntari nzi iherezo rye tubizi gusa ibyabaye kimwe n’Imana gusa natekerezaga ko nkurikije ukuntu VIRGINIA yabwiraga CHANICE mbere yo gupfa ko amuzanira umwana, ubanza nawe yari abizi.

Njye nari mbizi ko ukuri iteka kuzatsinda nk’umunyamategeko ngahora ntegereje igihe uko kuri kuzatsindira, gusa nkongera nkabyirengagiza ngakora akazi kanjye, ariko numuryango wanjye uri kugenda neza. Amakuba ajya gutangira m’umuryango wanjye rero yatangiye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ubwo umwana wacu HONORINE yari yujuje imyaka 2 amaze avutse. CHANICE yavuye murugo ajya guhaha muri supermarche ariko ajyana na HONORINE amusunika muka berison ke aryamamo, mu gihe njyewe ndi mu biro byanjye nagiye kumva numva CHANICE arampamagaye, mu kumwitaba ambwira ari mu marira menshi cyane avuga ko umwana wacu HONORINE amuburiye irengero.

Akimara kumbwira gutyo nahise mubaza ibyo arimo kuvuga, mu gihunga cyinshi cyane ambwira ko arekuye aka berson akanya gatoya agatangira gutora ibyo ashaka guhaha ashyira muka basket, mumugarura amaso byihuse asanga umwana atakiri aho ngaho amusize, nuko ahita atangira kuzenguruka isoko ryose ashakisha ariko birangira atamubonye. CHANICE yamaze kumbwira gutyo numva ntaye umutwe, kuko ntago byari gushoboka ko umwana aburirwa irengero ari kumwe n’umubyeyi we ndetse nabandi benshi bari mu isoko, mpita mubwira ko aguma aho mu isoko maze anze murebe.

Ntago byantwaye umwanya munini nk’umubyeyi ugiye gushaka umwana we, iminota mike nari mparitse imodoka imbere y’isoko ubundi ninjira nsanga CHANICE yicaye hasi arimo kurira, mpita muhagurutsa ubundi ndamuyambira mwihanganisha mubwira ko HONORINE tugiye kumubona byanga byakunda, ako kanya ntangira gushakisha ndetse njya no kubuyobozi bwa supermarche ngo bandebera kuma camera yose, ariko ikintu twabonye kuri camera nuko nyuma y’uko CHANICE ahindukiye agiye gutora ibintu hari umugore waje mu myambaro idashamaje cyane kuko yari yambaye ijipo ndende cyane igeze ku birenge nigikote kirekire afite echarpe mumuhogo ndetse ningofero yuruziga kumutwe gusa yambaye na lunate za fume, kuburyo bigoye kumubona isura ngo uyimenye, agahita afata aka berison HONORINE aryamyemo nta kintu na kimwe arimo kwikanga ubundi akamujyana, kugeza asohotse mu isoko.

Namaze kubona byagenze gutyo mpita menya ko ari umuntu witije umwana wenda kubwo kumukunda, akaba aramugarura, ariko dukomeza kuguma kuri iryo soko kugeza bwije nta muntu uratuzanira umwana HONORINE, yewe mpita ntangira gutanga amatangazo kuma radio nama TV habura uvuga, kugeza ubwo natanze ikirego kuri police bagatangira gushaka igihugu cyose umwana baramubura kuko uwamutwaye we banagerageje gukurura isura barayibura, nuko ahantu hanyuma twashakiye ni ku kibuga cy’indege ngo turebe urutonde rwabasohotse igihugu dusanga nta HONORINE wasohotse, yewe nta numubyeyi ufite umwana wasohotse igihugu ajya hanze.

CHANICE yatangiye gusara akajya abona ibidahari, buri jambo ryose avuze akavuga HONORINE, nanjye nta umutwe nibaza icyo nakora kugira ngo umwana wacu aboneke, ariko nimbaraga zose nshyiramo n’umurengera birangira tumubuze burundu, noneho hakubitiyeho urupfu rwa papa wa CHANICE aragenda ata umutwe neza, kuburyo yamaze amezi abiri yarabaye inyamaswa, amarira nagahinda aribyo bimugize, ariko abaganga ndetse nabandi bantu tuziranye baza kumuhumuriza bamubwira ko atakomeza kubaho gutyo kandi inshingano za papa we zo kuyobora ibitaro bya GRATE CIEL ariwe uzisigaranye. CHANICE byamufashe amezi 3 kugira ngo yiyakire, naho njyewe ho najyaga mu bwiherero nkarira ubundi nkavayo nihagazeho nk’umugabo ubundi nkaryumaho, ubuzima burakomeza nkomeza akazi na CHANICE nawe aba umuyobozi w’ibitaro gutyo.

Kubera uburyo twari twarahangayitse nyuma y’igihe gito twaje kubyara umwana wa kabiri, tumwita KEVINE ariko uwo mwana avuka ari inzirakarengane kuko ntago yigeze abona urukundo yari akwiriye kubera ko CHANICE ntago yigeze na rimwe amwitaho kuko yabaga ari kuri HONORINE, rimwe na rimwe bikanamuyobera akava murugo avuga ko agiye gushaka HONORINE, akaza gutaha arimo kurira avuga ko amubuze, cyangwa se rimwe twaba turi murugo akicara mu ntebe maze agatega amaboko nta kintu ateruye mu biganza bye, ariko we akamera nkuteruye umwana maze agatangira kumusimbiza amuririmbira ibihozo ariko amwita HONORINE, yajya kugarura ubwenge akumva ijwi ry’umwana urimo kurira mu cyumba, akihuta avuga ko agiye kureba HONORINE, ariko yagerayo agatungurwa no gusanga ari KEVINE wacu, muri make CHANICE yataye umutwe kuva HONORINE twamubura.

Imyaka yo ntago yigeze ihagarara, nza kuva kukuyobora akarere ngera ku rwego rwo kuba umu senater, ibitaro bya GRATE CIEL bikomeza gutera imbere, ndetse numubano wacu na company ya GAITAN n’umugore we CONSTANCE ukomeza kuba mwiza, umwana D’ARTAGNANT wahawe izina rya DANIELLE akura ari umuhanda mu bwenge ndetse no mubyo akora, ntibyaba ibyo gusa, bitewe n’ukuntu CHANICE atigeze abonera umwanya umwana wacu KEVINE, byatumye KEVINE aba inshuti cyane na DANIELLE ku rwego rurenze urugero, mbese akaba ariwe yishingirizaho ku ishuri aho bigaga.

Imyaka yakomeje kwicuma, umunsi umwe turi murugo njye n’umugore wanjye CHANICE ndetse n’umukobwa wacu KEVINE tugiye kubona ku meza turiraho tubona CHANICE ahakuye agapapuro, mukugatora mbona afite amatsiko menshi cyane yo kugafungura, akigafungura mbona ahise agira ubwoba bwinshi cyane ahita ahaguruka ava aho ngaho yerekeza mu cyumba, nanjye mpita mpaguruka ndamukurikira, mu kugera mucyumba mubaza ibyo aribyo mukubumbura ikiganza anyereka ka gapapuro mukugasoma nkubitwa n’inkuba ndebye ibyanditseho kuko nasanze handitseho ngo” umwana wanjye D’ARTAGNANT uzamunyishyura”……………….LOADING EP 03.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Isomere IBANGO RY’IBANGA HANO

https://www.imirasiretv.com/inkuru-ndende/ibango-ryibanga-igice-cya-1-episode-01-uko-amaraso-yacu-yabaye-umusozi-wamaganya.html

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved