IKIGUZI CY’IKINYOMA EP 03| Chanice na Pierre batangiye guterwa ubwoba| ese ibya VIRGININA byarangiye apfuye koko?

Senater PIERRE yarakomeje arambwira

PIERRE: DANIELLE, mu kugera mucyumba CHANICE mubaza ibyo aribyo mukubumbura ikiganza anyereka ka gapapuro mukugasoma nkubitwa n’inkuba ndebye ibyanditseho, kuko nasanze handitseho ngo” umwana wanjye D’ARTAGNANT uzamunyishyura”.

.

Namaze gusoma ako gapapuro ubwoba buranyica, nibaza akaboze umuntu ushaka kukazura

CHANICE: ndi kumva ntangiye kugira ubwoba bwinshi cyane, ese ko nzi neza ko njye nawe ndetse na muganga ESPERANCE aritwe tuzi ibya D’ARTAGNAT, uyu muntu ni nde waba aje kuzura akaboze? Kandi ESPERANCE we namukuye munzira kuko nta kintu yantwara.

NJYE: ushatse kuvuga iki ngo ESPERANCE wamukuye munzira?

CHANICE: ibyo bimparire, kuko ni njyewe uzi icyo namukoreye kandi si ngombwa ko ukimenya, ndetse cheri icyo ntago aricyo kibazo gihangayikishije muri aka kanya, ahubwo nkeneye kumenya umuntu waba winjiye muri iyi nzu akaza kudutera ubwoba.

NJYE: gusa CHANICE nakubwiye kera ko wakosora amakosa wakoze kugira ngo ibintu bitazaba bibi, none dore ibintu byibagiranye bitangiye kugaruka ibanga bigaragara ko ritakiri ibanga.

CHANICE: gusa tuza cheri, ibi himparire ndaza gukora ubugenzuzi menye umuntu ushaka kunkanga.

.

CHANICE yamaze kumbwira gutyo ahita afata imyenda ubundi arambara, mubaza aho agiye ako kanya kandi assize amafunguro kumeza, ambwira ko ari kumva nta biryo ashaka, bityo agiye ku bitaro arebe uko byifashe. Ubwo naramwitegereje ukuntu yataye umutwe mpita mbona harimo ikibazo, mpita niha gahunda yo kumwereka ko nta kibazo ndetse ntabyitayeho ariko mvuga ko ngiye kumukurikira nkamenya icyo arakora avuye murugo. Natangiye guhangayikira umuryango wanjye, ntekereza ukuntu haza umuntu uvuga izina D’ARTAGNAT kandi iryo zina ryari rizwi na VIRGINIA n’umugabo we bakaba barapfuye, undi muntu wari uzi ibyabaye akaba ari njyewe n’umugore wanjye CHANICE netse n’umuforomokazi ESPERANCE kandi CHANICE yambwiye ko ESPERANCE yamukuye munzira kuburyo atabangama. Birumvikana kubera ko ari umuryango wanjye Nagombaga kuwurinda, kuko umwanzuro ntakoze kera wo kuwikuraho bivuze ko ubwo ariwo nahisemo nta kindi nari gukora ibishoboka byose nkawurinda gucikamo ibice, noneho wakubitiraho ko dufite urubyaro KEVINE wacu, CHANICE akaba ari umuganga uzwi cyane ku bitaro bya GRATE CIEL nka nyirabyo, ndetse na njye nkaba ndi senater, bivuze ko akantu gatoya kaba kumuryango wacu waba ari igisebo, muri make nagombaga kurinda ko twacikamo ibice. Ubwo navuye mu cyumba njya muri sale a manger aho turira, nicarana na KEVINE ambaza ikibazo gihari, mubwira ko nta kibazo na kimwe gihari ahubwo afate amafunguro njye na mama we tugiye kugira aho tujya. Amagambo KEVINE yansubije ntago yantunguye

KEVINE: ibyo rwose nta kibazo papa, nta nimpamvu yo kwirirwa munyiseguraho, kuko ubwo mugiye gushaka HONORINE wanyu, umwana wanyu mwabyaye, naho njyewe nkaba ntazi niba narigeze umubyeyi.

NJYE: oya KEVINE, mama wawe yanyuze muri byinshi kera niyo mpamvu utamurenganya, kandi nawe urabizi ko twakoze uko dushoboye kose kugira ngo tukwiteho rero mama wawe ntukamurenganye.

KEVINE: yego mwanyitayeho uko mushoboye koko.

.

Ako kanya KEVINE akimara kumbwira gutyo phone ye yarasonye, mu kwitaba yitaba avuga izina DANIELLE, nuko mukumusubiza ibyo avuze amusubiza yishimye, ariko amusubiza andeba avuga ko nubundi yari ari murugo wenyine, bityo reka ajye kumureba amumare irungu, kandi ntiyibagirwe kumugurira kakandi akunda. Ibyo KEVINE yabivuze ari kundeba, kugira ngo anyereke ko mubuzima iyo atagira DANIELLE yari kubaho ubuzima bumubihiye, nuko amaze gukupa ahita ahaguruka ibiryo abita kumeza, ahita azamuka ajya mu cyumba cye kwitegura. Icyakora ntakubeshye ntago nabuze kubabazwa n’ubuzima umuryango wanjye twaciyemo kubera HONORINE, kuko nyuma yo kuburirwa irengero CHANICE yataye umutwe kuburyo na nyuma yo kubyara KEVINE atamwitayeho nkumubyeyi, rimwe akaba ari muhungabana ikindi giha akaba agiye gushaka HONORINE agataha kumugoroba nkuko nabikubwiye, nubundi yanagera murugo bikarangira yiryamiye umwana KEVINE yitaweho n’umukozi. Ubwo nkiri aho numvise umuryango wo mu cyumba cyanjye na CHANICE ufunguka mpita menya ko amaze kwitegura, nuko ageze muri salon ahita ambwira ko agiye bityo turaza kubonana nimugoroba. Nuko amaze gusohoka nanjye njya mu cyumba mfata ikote, ubundi maze kuryambara nza muri salon mukurikiye, nsohoka munzu ubundi ngeze hanze mbona imodoka ye irimo kurenga, mpita nanjye ninjira mu modoka ntangira kumukurikira. Uko twakomeje kugenda natunguwe n’ukuntu CHANICE yayobye inzira igana kuri GRATE CIEL ahubwo agakomeza undi muhanda, birumvikana byahise bintera amatsio cyane nkomeza kumukurikira nanacunga  ko atabona imodoka yanjye mbese nkamugendera kure, nyuma y’igihe kitari gito twari tugeze ahantu hafi yishyamba hubatse inzu zitabamo abantu, mbona aparitse imodoka ubundi avamo, agenda agana ahantu mu kizu bimwe bita WAREHOUSE kinini, mbese bimeze nkinganda zitagikoreshwa. Ubwo nanjye namugiye inyuma nibaza ikintu agiye gukora muri iy nzu y’uruganda, agenda iminota myinshi muri inyuma, kugeza ubwo nagiye kubona nkabona ngeze aho mbona umusore wicaye ku ntebe, akibona CHANICE ahita ahaguruka aramusuhuza, amaze kumusuhuza ahita akora mumufuka w’ipantalo, maze umusore ahereza CHANICE urufunguzo. Ntago nabonye neza icyo yamuhereje ariko akimara kukimuhereza nibwo yahise agikoresha afungura umuryango uwo musore yari yicayeho imbere mpita menya ko ari urufunguzo, nuko CHANICE amaze gufungura areba wa musore, umusore ahita yibwiriza ubundi ava aho ngaho atambika ajya kure, mpita menya ko ari kujya kure ngo atamenya icyo CHANICE aje gukora. Ubwo nabonye umusore agiye nanjye nza negera hafi aho ngaho, mu kugera imbere y’umuryango numva CHANICE arimo kwitonganya cyane avuga,

CHANICE: kuri iyi nshuro ndakwica, nakubikiye ubuzima bwawe imyaka irenga 20 ntuma ubaho, none kuri iyi nshuro utangiye kunkanga unzanira inzandiko zo kunkanga, ngaho mbwira umuntu wambwiye ibyabaye byose ubundi nkubabarire cyangwa se nkwice.

.

Uwo CHANICE yabwiraga gutyo nta kintu yamusubizaga, ahubwo we yakomezaga kuririmba indirimbo zuduhozo zimwe baririmbira umwana w’uruhinja bashaka ko asinzira, CHANICE nawe akomeza kumutota amubaza umuntu wundi waba unzi ibyabaye tariki 28/ 06 ariko uwo mugire agakomeza kuririmba, nuko nanjye aho ndi nkomeza kugira amatsiko menshi cyane, mpita mfungura umuryango gake gake cyane ndebyemo imbere nsanga ni umugore wicaye ku buriri bwiza cyane ariko arimo gutitira uhereye ku ntoki, umutwe mbese ibice by’umubiri we byose birimo gutitira, nuko CHANICEuko ari kwitonganya cyane aza kuva hafi ye ajya kurundi ruhande aza kumukinguruka neza, mbonye uwo mugore nkubitwa n’inkuba mbonye ari ESPERANCE wari waraburiwe irengero kuva k’umunsi CHANICE akora amahano yo guhinduranya abana D’ARTAGNAT ndetse na DANIELLE. Nkimara kuboan ESPERANCE umutima wanjye warakutse, mpita mbona ko CHANICE umugore wanjye yabaye icyihebe kuko muburyo bwo kurinda ko hari uwamenya amahano yakoze nk’ibanga, umuntu uwo ariwe wese wari ubizi yaramubitse, bivuze ko kuva tariki 28/06 uriya mwaka ESPERANCE yari ariho nkimfungwa ya CHANICE. Nkimara kubona ESPERANCE nta kindi nahise nibuka, natangiye kwibuka ukuntu umukobwa we w’imfura kandi wari ikinege yari afite icyo gihe kuko yari mu mashuri makuru, yahoraga kwa CHANICE amubaza ubufasha bwo kumushakira mama we waburiwe irengero, CHANICE akamubwira ko arakora uko ashoboye kose agashakisha ESPERANCE burya bwose ahubwo ariwe wenyine uzi irengero rye nabasore bamurinda ubwo ngubwo. Nahise mbona ko icyaha ari gatozi, kuko buri uko ukoze icyaha, niko hiyongeraho ibindi byaha byo kurinda icyo cyaha gikuru, bivuze ko gukomeza kurinda ibanga CHANICE yakoze nkamahano tariki 28/06 yanakoze nibindi byaha kugira ngo akomeze abirinde. Ese ukuri kuramutse aricyo kinyoma, ndetse ikinyoma kikaba ariko kuri twabaho dute?. Ubwo maze kubona bimeze gutyo nahise menya inkurikizi yibyabaye byose, mpita mva aho ngaho ngenda niruka ngeze ku modoka yanjye ninjiramo ubundi ndayatsa, kugira ngo mve aho ngaho CHANICE adakeka ko hari umuntu wari wamukurikiye. Gusa mvuye aho ngaho ntago nigeze njya murugo, ahubwo nagiye ahitaruye cyane kugira ngo ndebere kure CHANICE ataha maze ubundi ngaruke muri WAREHOUSE ndebe niba ndabasha kubonana na ESPERANCE mubaze ibyabaye, kandi mpita mukura aho hantu bibe uko bibaye. Nkimara gufata uwo mwanzuro nibajije ahantu ndamujyana, mbona ko nimushyira kuka rubanda urugo rwacu rurasenyuka kandi aribyo ndi kwanga, ariko ntibyaba ikibazo ahubwo mfata umwanzuro wo kuba ndasaba umukobwa we akamujyana iwe murugo mu ibanga kuburyo CHANICE atazamenya irengero rye. Namaze gufata uwo manzuro nkomeza gutegereza, nuko igihe kzia kugera CHANICE arataha, nanjye nkata imodoka ngaruka hahandi, mpageze umusore uharinda aba arambonye akurayo imbunda arayintunga, ubwo buranyica ntakanzwe nuburyo uwo musore antunze imbunda ahubwo nkanzwe nukuntu CHANICE yaba akoresha nabantu bafite imbunda bivuze ko byanga byakunda uwo musore ni nkicyihebe cyangwa se undi muntu ukora ibikorwa bitemewe na leta. Ubwo namanitse amaboko ubundi ngenda musanga, mugezeho ndamwiyereka neza ahita amanura imbunda nyuma yo kubona ko ndi senater umugabo wa dr CHANICE, nuko anyiseguraho kuba antunze imbunda nuko yari aziko nta wundi muntu uzi aho ngaho. Namubwiye ko nshaka kwinjira aho ngaho, kandi nabyanga akazi ke arakabura, ahita ampereza urufunguzo maze agiye kugenda musaba kuguma hafi aho ngaho akancungira nib anta muntu uza. Ubwo nahise ninjira mu cyumba ESPERANCE arimo, nuko mugezeho nicara ku gitanda, ariko mu gihe nibwira ko aria ho ngaho nkimfungwa gusa, ahubwo yari yarabaye n’ikigoryi mbese ubwenge bwaragiye, mu kureba kuruhande mbona umurundo w’imiti CHANICE amutera, mpita mbibona ko burya kuza aho ngaho kwa CHANICE ari uko yari yataye umutwe gusa, akeka ko byanga byakunda umuntu wamuvamo ari ESPERANCE none akaba yagaruye ubwenge akihagera agasanga ESPERANCE nta kintu yakora. ESPERANCE nta nubwo yigeze andeba, ahubwo yakomeje kuririmba indirimbo zibihozo, ariko hashiz akanya amera nk’umuntu ugaruye ubwenge maze avuga ijambo ryankanze kuko yavuze izina “ AVRIEL”. Nta kindi kintu cyankanze kubwo kumva izina AVRIEL kuko AVRIEL ari izina ry’umugabo wa VIRIGINIA papa wa DANIELLE ariwe D’ARTAGNAT, mpita mubaza ibyerekeye na AVRIEL ntiyagira icyo ansubiza ahubwo akomeza kuririmba ibyo aririmba ndetse yewe nabaye nkutageze aho ngaho kuri we. Nahise mbona ko kuvana ESPERANCE aho ngaho ari ibidashoboka, nuko mpita nsohoka hanze ubundi mbwira wa musore kutazigera abwira umuntu uwo ariwe wese ko nigeze kugera aho ngaho, yewe yaba n’umugore wanjye CHANICE. Ubwo nagiye umutima wanjye utari hamwe kugeza igihe ntazi nkisanga nageze murugo, najya mu cyumba ngasanga CHANICE araryamye, nkicara ku gitanda nkamufata ikiganza maze nkivugisha mumutima nti” ese CHANICE urimo gutekereza iki? Ese ibi nibiki wakoze koko ko wakomeje kongera ibyaha kuburyo igihe cyo kwicuza nikigera kubabarirwa bizakugora? Ese uyu muntu uzi ibya D’ARTAGNAT ni nde? DANIELLE se yaba yaramenye amahano yabaye? Yayamenya gute se koko?”. Nakomeje kwibaza ibibazo byinshi ariko nkabiburira ibisubizo, kugeza ubwo bwaje kwira CHANICE atarakanguka bigaragara ko yataye umutwe, nuko ngasohoka mu cyumba nkajya mu cyumba cya KEVINE ngo mubwire aze dufate ifunguro ariko ngezemo ndamubura nsanga ntawe uhari. Ubwo nahise negera uburiri bwe ubundi nicaraho, ntangira kwitegereza icyumba cye cyose cyuzuye ibipupe ndetse nutundi dukinisho tuhatatse yashyizemo kuva akiri muto, ku kabati hariho ifoto ye na DANIELLE barimo guseka bifotoye k’umunsi DANIELLE yakozeho graduation ye muri kaminuza. Nakomeje kwitegereza icyo cyumba cyose hakazamo akantu kagahinda, kuko ntakintu cyaharangwaga uretse akababaro KEVINE yatewe nuko CHANICE yabuze HONORINE, akamuhugiraho we akamuburira umwanya, nuko umutima wanjye wuzura agahinda umukobwa wanjye KEVINE ndamukunda nuko ibyago byatugiyeho muri ubwo buryo tukabyisangamo. Ubwo nahise mfata phone ubundi mpamagara KEVINE, aranyitaba ambaza impamvu muhamagaye, mubwira ko nari ngeze mu cyumba cye nizeye ko ahari ngasanga ntawe bityo nashakaga kumubaza igihe aratahira. KEVINE yambwiye ko atarataha naho kumunsi wejo, mubaza aho araye ambwira ko araye kwa nyirabukwe CONSTANCE kandi bamufashe neza singire ikibazo, ndetse na nyirabukwe niwe watetse amafunguro bagiye gufata muri iryo joro afatanije n’umukunzi we DANIELLE. Ubwo KEVINE nahise mwifuriza ijoro ryiza, nshimishwa cyane n’uko byibura iyo ageze kwa chairman GAITAN ahabonera ibishimo kuko baramukundaga cyane kandi bavuga ko igihe kizaza we na DANIELLE bagomba kubana. Ubwo nahise nsohoka mva mu cyumba cye ndaginfunga neza, Manuka ama scarier angeza muri salon, ngeze hagati na hagati muri salon nzengurutsa amaso hose muri salon mbona ndi kwisangamo njyenyine, nuko ndatambika mba ngeze muri salle a manger mpasanga amafunguro ya nimugoroba, nicara mu mwanya nsanzwe nicaramo ubundi mfata isahani ndarura maze kwarura ibyo nibwira ko ndamara, nzengurutsa amaso ameza yose nintebe uko ari 4, iyanjye, iya CHANICE iya KEVINE niyo CHANICE yateye avuga ko ari iya HONORINE, ibyo akaba ari ibintu bibabaza KEVINE cyane kuko iya CHANICE ayegereza iya HONORINE amwereka ko amwitayeho cyane kandi adahari. Namaze kuraranganya amaso hose ngira agahinda, bimpa kwibuka ukuntu ntarabana na CHANICE nifuzaga urugo rwishimye, none kuri iyo nshuro ibyaha yakoze bikaba bitangiye kugira ingaruka kumuryango wacu. Nariye bikeya nshoboye gusa sinamara ibyo naruye ubundi njya kuryama, ngeze muburiri ndiyorosa CHANICE ntago yigeze amenya ko nahageze, nakangukiye hejuru CHANICE ariwe unkanguye ndebye mbona acanye itara, mukumwitegereza mbona ibyunzwe byamurenze, ubundi ahita anyegera aranyambira andyamisha umusaya we mu gituza, mpita mubaza ikibazo agize maze arambwira

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 41| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

CHANICE: cheri ndose inzozi mbi cyane, ndose umwana wacu HONORINE ahura ninyamaswa ziramwahuka ziramurya, ariko ubanza Imana imenye ko ntashaka kubona ibyakurikiyeho aribwo mpie nkanguka.

NJYE: humura Cherie, HONORINE ari ahantu heza cyane kuburyo nta kintu cyamuhangara, ngaho ryama uruhuke kuko mu gitondo ufite ibyo gukora.

.

Namaze kumubwira gutyo arahindukira maze arandeba, ahita akurura amashuka ubundi yingera kwiyorosa, nanjye aranyorosa ubundi arampfumbata ariko abikora muburyo bw’ubuhungiro kuko yumvaga umuntu wo kumuba hafi ngo amukize inzo nzozi. Ubwo nanjye nahise ndyama ariko sinabona ibitotsi, mu gitondo mbyuka njya kwitegura ngo njye mu kazi bisanzwe, ariko nkimara gusohoka hanze yurugo, nagiye kubona mbona umusore wambaye ikote rirerire ndetse ningofero ari guturuka kurugo rwacu, mpita mva mu modoka vuba cyane ngana aho ari guturuka ku gasanduku twakiriramo impapuro batwandikiye, ndebyemo koko nsanga ibyo ndi gukeka aribyo kuko nasanzemo urupapuro ruje ako kanya inyuma nta zina ririho, mukururambura nsanga ni agapapuro gato cyane kanditseho kati” ibyo mwakoze iki nicyo gihe ngo bibagaruke, mwitegure kurwana kuko nabaziye, D’ARTAGNAT mugomba kumuzura cyangwa se bibabere bibi cyane”. Namaze gusoma urwo rupapuro umutima uransimbuka, mpita mbona ko byanga byakunda uwo musore mbonye ariwe wari uzanye urwo rupapuro, mpita ngenda niruka mukurikiye ariko nsanga yansize kuko ntanamenye irengero rye, mugukomeza guhagarara ndeba amagambo yanditse kuri rwa rupapuro, natunguwe no kumva umuntu unkozeho mumugongo nshigukira hejuru, mu guhindukira ngo ndebe uwo ariwe nsanga ni KEVINE wari utashye

KEVINE: ese papa ko nkubonye wiruka wari uri kwiruka kuki?

NJYE: umbonye niruka? Ubwo urebye nabi, ahubwo se ko utashye kare?

KEVINE: nonese ko DANIELLE agiye muri company mukazi, nari gusigara murugo ndi gukora iki ndi njyenyine? Ahubwo se amakuru ya mama ?

NJYE: nimeza musize agiye kubyuka akajya mu kazi.

KEVINE: sawa rero akazi keza.

.

KEVINE yamaze kumbwira gutyo ansezeraho ajya murugo, nanjye mfata ako gapapuro ndakazinga ubundi ngashyira mumufuka wikote nsubira mu modoka, mpita mfata umwanzuro wo kubihisha CHANICE kuko byamutesha umutwe, nuko mfata inzira njya mukazi.  Uwo munsi ndimo gutaha nibwo nakiriye ubutumire bwa chairman GAITAN ambwira ko mu minsi itatu iri imbere bafite ikirori gikomeye cyane, cyo kwakira umufatanyabikorwa wa company yabo uzaturuka mu gihugu cya METRISE hakurya yamazi magari, akazaba n’umunyamigabane muri company yabo ya LA FAMILIAR ndetse akaba afite na company ikora imyenda nkiyo bakora muri LA FAMILIAR. Ubwo butumire nkimara kubwakira nahise mpamagara chairman GAITAN mubwira ko nzabwitabira kandi n’umuryango wanjye wose, nuko ngeze murugo nsanga muri salon nta muntu uhari, nzamuka njya mu cyumba cya KEVINE ndakomanga hashize akanya aza kumfungurira ampa karibu, mu kwicara kuburiri ambwira ko agiye kumbwira inkuru nziza, mukumubazanya amatsiko ambwira ko we na DANIELLE baraye bemeranije ko bazabana, bityo ku munsi w’ikirori kizaba mu minsi iri imbere bazapanga umunsi bazakoreraho ubukwe bwabo ubundi abaje mu kirori babimenye…………….LOADING EP 04

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Soma inkuru IBANGO RY’IBANGA hano

https://www.imirasiretv.com/inkuru-ndende/ibango-ryibanga-igice-cya-1-episode-01-uko-amaraso-yacu-yabaye-umusozi-wamaganya.html

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved