IKIGUZI CY’IKINYOMA EP 04| Kevine na Danielle bemeranije kubana burya mbere ya VANESSA. Reka turebe uko byagenze kugera uyu munsi.

Senateri PIERRE yarakomeje arambwira

PIERRE: DANIELLE, KEVINE mukumubazanya amatsiko ambwira ko we na DANIELLE baraye bemeranije ko bazabana, bityo ku munsi w’ikirori kizaba mu minsi iri imbere bazapanga umunsi bazakoreraho ubukwe bwabo ubundi abaje mu kirori babimenye.

KEVINE yamaze kumbwira gutyo numva ndishimye, kuko ibyishimo bye aricyo kintu nanjye naharaniraga, nuko mubwira ko mbyishimiye cyane, kandi bizanshimisha kubona we na DANIELLE babanye neza. Namaze kumubwira gutyo musaba ko yaza tukajya gufata amafunguro ya nijoro, ambaza niba mama we yatashye mubwira ko aribwo ngeze murugo ngahita nza kumureba, ambwira ko agiye kujya kumuhamagara, nuko nanjye mpaguruka kuburiri bwe ariko nkigera kumuryango wicyumba cye phone yanjye irasona, mukureba umpamagaye mbona ni DANIELLE general manager wa company ya LA FAMILIAR GAITAN akaba yaramushyize muri uwo mwanya akimara kurangiza kaminuza kugira ngo azamuzungure igihe nikigera.

Namaze kumwitaba

DANIELLE: mukomere cyane, ese ubutumire twaboherereje bw’ikirori kizaba mu minsi iri imbere bwabagezeho?

NJYE: yego rwose bwatugezeho kandi n’umuryango wacu twese tuzitabira.

DANIELE: bizadushimisha cyane kuko muri inshuti zacu, ndetse si nibyo gusa mu minsi iri imbere umubano wacu ugiye kwiyongera kuko uretse inshuti tugiye kuba umuryango.

NJYE: uhh, ayo magambo ko anteye kwibaza byinshi se ushate gusobanura iki?

DANIELLE: a bon, ntago ari ibanga ariko murabizi ko njye na KEVINE tumaze igihe kinini dukundana, rero ndagira ngo mbamenyeshe ko k’umunsi tuzakoreraho kiriya kirori cyo kwakira umufatanya  bikorwa wacu uzava muri METRISE nzababwire ko dushaka kuzashyiraho itariki njye na KEVINE tuzakoreraho ubukwe bwacu.

NJYE: none wowe na KEVINE muri gutekereza ko mwazatwereka ibyo birori ryari?

DANIELLE: murabyumva namwe ko ngomba kumutegereza akabanza agakora graduation kuko ntago namushyira ku nkeke zo gutekereza iby’ubukwe akiri muri kaminuza ikirenze ibyo mu mwaka wa nyuma, rero ndumva tuzabiganiraho mbere yo kubitangaza ariko ubwo birumvikana ni nyuma gatoya yo gukora graduation.

NJYE: ndumva rwose ibintu mwabitekereje neza, nizere ko umukobwa wanze uzamufata neza.

DANIELLE: urabizi ko mukunda kuva kera, rero igihe tubanye ntago aricyo gihe cyaba kigeze ngo mubabaze.

NJYE: urakoze cyane, rero twari tugiye gufata amafunguro reka nkureke bataza kuntegereza bakambura.

DANIELLE; nanjye ni ibyo nashakaga kubabwira kandi muryoherwe muze no kugira ijoro ryiza, unsuhuriza dr.

NJYE: nawe usuhuze chairman ndetse na mama wawe CONSTANCE.

Namaze kubwira DANIELLE gutyo muguhindukira mpita nikanga, kuko nakubitanye amaso na KEVINE wari wahoze ari kutwumviriza igihe cyose twavugiye, nuko mpita mubaza igihe amaze aho ngaho ambwira ko yasanze ndi kumunegura njye na DANIELLE nuko ari twebwe naho ubundi iyaba ari abamuvuga nabi yari kuduhemukira. Nahise mubaza niba mama we ahamusanze, ambwira ko ahubwo twakererewe kumeza, duhita tumanuka tujya kumeza, dusanga CHANICE yahageze ubundi twarura turimo kuganira,

CHANICE: kiriya kirori ko gishobora kuzaba ari injyanamuntu ra?

NJYE: uretse no kwakira abafatanyabikorwa ahubwo hazaberamo nibindi bitandukanye

KEVINE: ariko wagiye ubika ibanga papa.

CHANICE: uhh, ngo ibanga? Wowe na papa wawe mufite ibyo muziranyeho mushaka kumpisha?

KEVINE: oya, ntamabanga ahari rwose.

NJYE: KEVINE na DANIELLE uriya munsi bazadutangariza igihe bazakorera ubukwe, umukwe wawe amaze kumpamagara ambwira ko bamaze kubivuganaho, ninayo mpamvu KEVINE yanarayeyo.

CHANICE: uh, KEVINE yaraye kwa CONSTANCE se?

CHANICE yamaze kuvuga gutyo KEVINE ahita amera nkucitse intege arambika ikirisho ku sahani, mbona ko ababajwe nuko iteka CHANICE aba ahugiye mubye akibagirwa no kwita kumwana we rukumbi afite, gusa KEVINE mpita mucira isiri ku jisho amenya icyo mubwiye, arongera afata ikirisho ubundi aravuga

KEVINE: yego mama, ejo naraye kwa CONSTANCE ari nabyo turi kuvugaho.

CHANICE: nizere ko chairman agufitiye impano idasanzwe kuri uriya munsi.

KEVINE: ntago wakumva uburyo mabukwe anyishimiye cyane birenze urugero.

Ako kanya nagiye kuvuga numva phone ya CHANICE irasonye, ahita ahaguruka yihuta ajya kuyizana mu cyumba, mukugaruka agaruka ari kuyivugiraho mu nseko nziza izira imbereka, atugezeho ashyira amajwi hanze numva ni CONSTANCE barimo kuvugana

CONSTANCE: rwose abana bagiye kuduhesha ishema, njye nakomeje kubaho mbona umuhungu wanjye DANIELLE n’umukobwa wawe KEVINE bagendana ngira ngo ni bwa bushuti nkuko natwe turi inshuti nk’imiryango ntago nigeze ntekereza ko rwose bazageraho ubushuti bwacu bakabugira ubuvandimwe no guhuza imiryango rwose.

CHANICE: ntago wakumva uburyo mbyishimiye, kuko nanjye iyi nkuru nibwo iri kungeraho, rwose ahubwo njye nawe dukeneye guhura tukabiganiraho kugira ngo dutegure neza uko abana bacu tzuabategurira ikirori.

KEVINE: arko namwe murahinda, rwose haracyari kare, ndabantaranakora graduation ngo muhure mubganireho.

CONSTANCE: ibyo biturekere wa mwana we abantu bakuru bababyeyi tuba  tuzi ibyo turi gukora, ahubwo se dr, duhure ryari?

CHANICE: njye ndi kumva bikomeje gufata igihe kinini byaba birimo gutinda, reka tuzahure ejo mu masaha yikigoroba, ndetse tuzanavugane uruhare uzagira muri kiriya kirori.

Ubwo bamaze kuvugana gutyo basezeranaho gahunda ari ukujya guhura ejo bakavugana kuby’imyiteguro y’ubukwe bwa KEVINE na DANIELLE, nuko tumaze gufata amafunguro tujya kuryama, mu gitondo njya mu kazi bisanzwe, kumugoroba CHANICE atashye tumubaza ibyo bagezeho, atubwira ko bemeranije ibyo buri wese azakora mugutegura aho KEVINE azaba mu gihe bakimara kubana, kandi bemeranije ko azaba kwa chairman mu cyumba kinini gihari we na DANIELLE akaba ariho bazajya baba ibindi bakabifataniriza hamwe ndetse uko ari batatu chairman GAITAN, general manager DANIELLE ndetse na KEVINE bakajya bazindukana muri company buri gitondo bavuye murugo rumwe.

CHANICE yamaze kuvuga gutyo KEVINE arahaguruka arasaragurika bigaragara ko ari icyemezo kizima bafashe kandi cyamushimishije, nuko CHANICE akomeza avuga ko bavuze n’ubwoko bw’intebe ndetse n’amabara azaba atatse icyumba cyabo byose bakabyemeranyaho nyuma yo gushyira ibitekerezo hamwe bigendeye k’ukuntu bazi abana babo. Byaradushimishije KEVINE atangira kuvuga ko afitiye amatsiko umunsi azajya kwa nyirabukwe agiye kubana numugabo. CHANICE atubwira ko Atari ibyo gusa kandi, kuko chairman we ubwe yadutumiye kumunsi wejo nimugoroba tukazajyana ku kibuga cy’indege kwakira chairwoman LOUISE uzaba uturutse mu gihugu cya METRISE nk’umufatanya bikorwa wa company ya LA FAMILIAR.

CHANICE yamaze kutubwira gutyo tumubwira ko twiteguye kuko ntago tuzahabura. Ifunguro twarifashe twishimye ubundi dusezeranaho tujya kuryama. Twageze muburiri tumaze kuryama CHANICE yakira message kuri phone ye, mukuyisoma ahita ashigukira hejuru k’uburyo yankanze umutima wanjye ugakuka ndetse akavuza induru, phone mugutakara muburiri mpita nyitora ndebye nsanga ni numero imwandikiye ijambo “D’ARTAGNAT”. Ibyo ntago byantunguye ahubwo nahise mfata iyo numero nyandika muri phone yanjye ndayihamagara, ariko numero ntiyacamo ndetse bambwira ko itariho, nuko nyibika muri phone yanjye gahunda ari ukubyuka mu gitondo ngatangira gushaka nyiri iyo numero ubundi nkamenya uwo ariwe ushaka kuntandukanya n’umuryango wanjye.

Ubwo nahumurije CHANICE mubwira ko nta kibazo kizabaho, ambwira ko nyamara wasanga hari umuntu wundi uzi ibyabaye tariki 28/06 mubwira ko abantu babizi ari twebwe ndetse na ESPERANCE kandi yambwiye ko ESPERANCE we Atari ikibazo, ambwira ko koko aribyo we sinzamugireho ikibazo, sinirirwa mubaza impamvu namatsiko kuko nari namaze kwimenyera ibyo yamukoreye, nuko nkuko bisanzwe mpora muhumuriza ndamuhumuriza ubundi musaba gutuza akaryama tukaruhuka, ndetse mwizeza ko ejo nzakurikirana nkamenya nyiri iyo numero.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 41| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ubwo bwaje gutya mbyuka njya mukazi, ariko ngezeyo nifashisha abantu nizeye ku ikoranabuhanga mbasaba kundebera numero umuntu ibaruyeho, ndetse inzanire abantu bose yigeze kuvugana nabo haba mu majwi ndetse no mu butumwa bugufi message, mu gihe kitarambiranye baza bambwira ko iyo numero itabaruye, ndetse bampereza numero ya CHANICE nka numero bigeze kuvugana. Ubwo narabashimiye mbona ko byanga byakunda ibyo ndi kwita ibintu byoroshye bishobora kunsenyera umuryango, mu gihe ndi kubitekerezaho neza DANIELLE ahita ampamagara ambwira ko isaha zigeze zo kujya kureba LOUISE ku kibuga cy’indege zigeze, anyiseguraho ambwira ko we araba afite ibyo ari kwitaho muri company bityo njye na CHANICE na KEVINE turahirira na chairman ndetse nabandi bakozi ba company ku kibuga cy’indege.

Ubwo namaze kuvugana nawe mpita mpamagara CHANICE mubaza aho ari, ambwira ko we na KEVINE bagiye kuva murugo kuko yari yagiye kumureba bityo turahurira ku kibuga, nanjye mpita mubwira ko ngiye kuva mubiro ubwo turahahurira. Nahise nitegura nsohoka mu biro, njya ku modoka ubundi mfata umuhanda ujya ku kibuga cy’indege, nza kuhahurira na chairman na sec. we, ndetse na KEVINE na CHANICE, chairman mubaza mubwira ko nari nziko na CONSTANCE araba ahari, avuga ko nta mwanya yabonye kuko yari afite ibyo ari gukora m’uruganda rw’imyenda ariko arabasuhuza bageze muri company aho baracumbika muri hotel.

Ubwo ntago byatinze twagiye aho gutegerereza chairwoman LOUISE, mu gihe gito tuba turababonye, batugera imbere ubundi tubanza gusuhuzanya, tukiri aho ngaho chairman atangira kubwira LOUISE ko twakwibwirana kugira ngo tujyane tuziranye, nuko atangira avuga ko ariwe chairman LOUISE amubwira ko asanzwe amuzi kandi amuziho byinshi cyane, akomeza amubwira ko uwo bari kumwe ari senater PIERRE, madam we CHANICE ndetse n’umukobwa wabo KEVINE. Yamaze kuvuga gutyo mbona LOUISE yitegereje CHANICE cyane ubutamukuraho amaso, amuvuyeho nyuma y’igihe kirekire areba na KEVINE, kuburyo yaje gushiduka chairman amaze no kumubwira ko uwo ari sec we, nuko LOUISE ahita amubazanya amatsiko impamvu atabona general manager DANIELLE aho ngaho, chairman yisegura avuga ko general manager yasigaye ari kubitegura muri hotel.

Ubwo LOUISE yahise avuga ko nawe ariwe LOUISE akaba chairwoman wa COLOMBE FASHION DESIGN iryo akaba ariryo zina rya company ye, uwo mukobwa mwiza cyane bari kumwe akaba ari VANESSA umukobwa we w’ikinege akunda cyane, uwo musore uri iruhande akaba ari DE DON umuhungu wa musaza we naho uwo mukobwa wundi uri kuruhande ni ACHELLE akaba ari sec we. Bamaze kwibwirana mu bwitonzi bwinshi cya bwa chairwoman LOUISE nkomeza kumwitegereza cyane, nkajya mbona wagira ngo hari ahantu muzi ariko nkahayoberwa, nuko GAITAN atanga umurenganziro ko twava aho ngaho tukajyana abashyitsi kuri hotel LA FAMILIAR.

Ubwo twahise tugenda tugana ku ma modoka, chairman na chairwoman bajya mu modoka imwe na VANESSA umukobwa wa LOUISE, ndetse na sec wa GAITAN, CHANICE ajyana na KEVINE ndetse na DE DON umuhungu wa musaza wa LOUISE, noneho njyewe mu modoka njyana na ACHELLE sec wa LOUISE ubundi dutangira urugendo. Ubwo ntago byaje gutinda twageze muri hotel baza kutwakira nkabashyitsi, gusa VANESSA we avuga ko ashaka kuruhuka sec wa GAITAN ahita amujyana aho aruhukira, nuko DANIELLE ahita aza yakira abashyitsi bamaze kwicara atangira kubasuhuza, ariko sinzi ukuntu yageze kuri LOUISE amuhereza ikiganza bamaze gufatana baratindana ndetse cyane kuburyo twese twabyibajijeho ariko bikatuyobera, nuko GAITAN akikoroza DANIELLE akabona kurekura LOUISE LOUISE nawe akamurekura, agahita avuga ngo babihanganire ni agaciyemo.

Ubwo DANIELLE yahise ajya kubwira abakozi ibyo gukora, birumvikana nkumuyobozi ariko LOUISE agenda mukurikirishije amaso ndetse afata n’ikiganza cye yari asuhuzanije na DANIELLE akomeza kucyitegereza. Ubwo birumvikana kwari ukuganira gusa GAITAN we agamije kutwerekana nk’umuryango kuburyo yanahavugiye ko KEVINE na DANIELE ari aba fiances, LOUISE arabyishimira cyane avuga ko bunze ubumwe kandi biba bikwiriye. Ubwo amasaha yarageze yo gutaha turataha, mu kugera murugo dutangira kuvuga ukuntu biriya bintu byari byiza noneho hakaba hari amatsiko y’uko ejo bizaba bimeze mu kirori.

Ubwo KEVINE yahise avuga ko ari kumva ari gusesa urumeza kubw’ibyo yiteze k’umunsi ukurikiyeho, mubwira ko ari ibisanzwe bityo azitwararike, birumvikana twari twahaze ntacyo kurya twashakaga ubundi tujya kuryama. Kumunsi ukurikiyeho wari umunsi w’ikirori, akazi kacu twabaye tukirengagije uretse KEVINE wagiye mubyo kwandika ibitabo byo muri kaminuza, ariko nawe amasaha yo kwitegura ikirori yageze ageze murugo. Twese twafashe imodoka imwe tujya kuri LA FAMILIAR, nuko ibirori biratangira butangirana nubusabane, ndetse batanga n’amajambo bavuga uburyo bazakorana nibyo bazageraho, umwanya uza kugera bahereza DANIELLE ijambo ryo kuvuga nuko yegera imbere kuri stage aho ari kureba abantu bose maze atangira avuga,

DANIELLE: ni intambwe ikomeye cyane kubona abafatanyabikorwa, noneho abafatanyabikorwa banakora ibikorwa bimwe nk’ibyo uruganda rwacu rukora, rwose LA FAMILIAR yakiriye byimazeyo imikoranire yeruye na COLOMBE FASHION DESIGN ni ibyigiciro gikomeye cyane kandi tukaba tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo tuzagere kuri byinshi. Ikindi kintu nifuza kubagezaho nuko ari ijambo nateguye nshaka kubagezaho, nkaba nizeye ko ari ijambo rirabashimisha.

DANIELLE yamaze kuvuga gutyo ahita atangira kurangaguzwa amaso hose ashaka aho KEVINE yicaye, nuko aho ari anyuza amaso muri bose mu gihe agiye kugira ikindi kintu avuga KEVINE yari yabibonye ko ariwe ashaka, nuko ahita ahaguruka ajya imbere kuri podium, ariko abantu bose dutangira gutungurwa cyane tubonye DANIELLE akomeje kwitegereza mu bashyitsi bari aho ngaho, njyewe muri kwa kwitegereza aho ari kureba mbona arimo kwitegereza umukobwa wa chairwoman LOUISE, ariko umukobwa we yari ari muri phone yubitse umutwe, nuko twese hamwe tugiye gutungurwa twumva DANIELLE aranguruye ijwi rinini cyane ahamagara avuga ati” VANESSA”.

Ako kanya DANIELLE yahamagaye VANESSA VANESSA ahita azamura amaso bigaragara ko kuva mbere hose Atari yitaye kubyo DANIELLE arimo kuvugira kuri micro, VANESSA mu kwitegereza DANIELLE tubona arahagurutse aho yari ari, mu ijwi ryirangira cyane VANESSA ahita ahamagara avuga ati” DANIELLE” ubundi ahita acika intege agwa hasi arahwera………………….LOADING EP 05.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved