IKIGUZI CY’IKINYOMA EP 05| Ese Kevine ni uku yatandukanye n’umukunzi we. Soma umenye iherezo.

Senater PIERRE yarakomeje arambwira

PIERRE: DANIELLE, VANESSA mu kwitegereza DANIELLE tubona arahagurutse aho yari ari, mu ijwi ryirangira cyane VANESSA ahita ahamagara avuga ati” DANIELLE” ubundi ahita acika intege agwa hasi arahwera.  Vanessa amaze kugwa hasi ibyari ibirori byahinduye isura, abari aho ngaho batangira kujujura bibaza ibibaye, chairwoman LOUISE ahita ahaguruka aho yicaye ubundi yegera VANESSA, ahita abwira DE DON kumuterura akamwihutana kwa muganga bakajya kureba ikibazo yagize.

Ako kanya twese twahise tuva aho turi, uhereye kuri chairman GAITAN, LOUISE, DANIELLE we wari uhagaze kuri podium yabaye nk’ipoto, ndetse njye na CHANICE kimwe na KEVINE wari uri kwibaza ibibaye twahise dusohoka dukurikiye DE DON wari uteruye VANESSA maze tugeze hanze dusanga amaze kwinjira mu modoka, CHANICE amubwira ko bajyana kuri GRATE CIEL. Ubwo twese twagiye tutarwambaye, ariko imodoka nari ndimo yari itandukanye niyo DANIELLE arimo kuko nari mfite amatsiko menshi cyane yo kumubaza ahantu aziranye na VANESSA, kuburyo yamubonye agacikwa kwihagararaho bikanga akamuhamagara ageze mu ijambo hagati ndetse bikanatuma VANESSA amubona akagwa igihumure.

Ubwo mu gihe kitarambiranye twari tugeze kwa muganga, VANESSA bamwinjiza mu cyumba kimwe CHANICE we ubwe nk’umukuru w’ibitaro ajya kumwitaho, natwe dusigara hanze dutegereje ibyo araza kutubwira. Nubwo twari dutuje birumvikana ntago KEVINE yari gutuza, yashyize DANIELLE kuruhande mbona ashaka kujya kumubaza ibibaye, ndetse nanjye kuko nzi amahane ye ndabegera kugira ngo hatagira ikintu akorera aho kwa muganga,

KEVINE: cheri, biriya ni ibiki bibaye uri kuri podium? Aho nakugeze imbere aho kundeba ukirebera undi mukobwa ndetse ukanahamagara izina rye? Ndashaka ko unsibanurira neza nkabyumva.

KEVINE yamaze kubaza DANIELLE gutyo DANIELLE yikora ku gahanga, areba hirya no hino ndetse no hasi bigaragara ko adashaka kugira icyo abwira KEVINE, ariko arangije aramureba ubundi afunga amaso bigaragara ko ijambo agiye kumubwira rivuye kure cyane maze aramubwira ati”KEVINE, amatsiko ufite ndetse nibibazo ufite nakugira inama yo kubishyira kuruhande, ndetse ntunagire nirari ryo kumva ushaka kubimenya kubera ko byakubabariza umutima”.

KEVINE: ubwo se ushatse kuvuga iki? Ushatse kuvuga ko utaransobanurira byose mboneye hariya? Ubu tuvugana uba umaze kunyerekana ariko dore aho turi, abantu bose barimo kwibaza umubano ufitanye na VANESSA umukobwa wa chairwoman LOUISE kandi ari nubwa mbere ageze muri iki gihugu cyacu, muri make nta muntu numwe uri gutekereza kuri njye nawe, yewe nabambonye njya imbere aho wari uri nje nkugana bampaye urwa menyo ubu sinzi aho ndajya nyura.

DANIELLE: ndumva nta magambo menshi nshaka kuvuga ndakwinginze KEVINE.

DANIELLE yamaze kuvuga gutyo ahita ava aho yari ari kumwe na KEVINE agana ku muryango wicyumba VANESSA arimo, nuko KEVINE nawe mugucika integer kubwo kubona ko ibintu bihinduye isura ahita yicara aho yari ari, mbona ko harimo ikibazo gikomeye maze mpita negera DANIELLE ndamubaza nti

NJYE: DANIELLE, ese ni ukubera iki udashaka kuvuga kubibaye, kuko aka kanya turi ahangaha ni amasaha y’ikirori ariko twese turi ahangaha, kandi byose intandaro ni wowe, urumva nta kintu ushaka kubivugaho?

DANIELLE: nyakubahwa senater, ndumva nta kintu nshaka kubivugaho. Munyihanganire.

Ako kanya DANIELLE yamaze kuvuga gutyo ahita ansiga aho ngaho aragenda, ageze ku muryango bihura nuko CHANICE yari asohotse muri icyo cyumba, ariko ntangazwa no kubona DANIELLE ariwe uteye intambwe ya mbere kurusha na mama wa VANESSA LOUISE ajya kubaza uko VANESSA ameze. Nakomeje kubyibazaho ngasubiza amaso inyuma nkareba na KEVINE aho yicaye arimo kurira, byumvikane ko nta mukobwa utarira igihe cyose umukunzi we agaragaje ko ari kumurutisha undi, noneho n’ibyizere KEVINE yari afite uwo munsi byo kumva ko DANIELLE agiye kumwereka imbaga avuga ko bazasezerana, byatumye agira agahinda gakomeye cyane, nkajya mucungira hafi ariko nanone nkamuha n’umwanya.

Ubwo CHANICE yahise avuga ko VANESSA nta kibazo afite, ndetse ako kanya yanamaze no gukanguka, gusa akaba yanze kugira umuntu numwe avugisha, bityo byaba byiza mama we aramutse yinjiye akajya kumureba wenda akamuganiriza. Ako kanya DANIELLE yahise amera nk’umusazi ubundi ashakakwinjira mbere yabandi, nuko LOUISE ahita amutanga ahagarara kumuryango, ibyo byose bikomeza kudutangaza uko turi aho ngaho turi kwibaza ibiri kuba, mu gihe LOUISE agiye kwinjira tubona uwo muryango urafungutse VANESSA ubwe arasohoka, bose bamuhamagarira icyarimwe

LOUISE: VANESSA mwana wanjye

DANIELLE: VANESSA

DE DON: VANESSA

ACHELLE sec: VANESSA

Kuri twebwe kumva ko abantu bazanye na VANESSA bari kumuhamagara nta kintu byari bidutwaye, ahubwo icyakomeje kudutungura ni ukuntu na DANIELLE yari abarimo ahamagara VANESSA bigaragara ko amuzi cyane kurusha uko tubitekereza, nuko DANIELLE ahita atera intambwe aho VANESSA ahagaze arimo kutwitegereza twese, maze aramwegera aramubwira

DANIELLE: VANESSA, urumva umeze neza?

VANESSA: mwese mbasabye imbabazi kubera ibibaye kandi nukuri munyihanganire.

Ako kanya LOUISE yahise amwegera amufata akaboko, VANESSA aramubwira ko bava aho bakagenda nta kibazo afite, ako kanya ACHELLE sec wabo, LOUISE ndetse na DE DON bahita begera VANESSA ubundi bava aho ngaho baragenda, ariko twese dutungurwa no kubona DANIELLE abakurikiye agenda inyuma yabo. Twebwe twabuze intambwe iva aho ngaho, ahubwo dusigara turebana,

GAITAN: hagira umuntu unsobanurira ibyo mbonye uyu munsi kuri DANIELLE?

CHANICE: ahubwo nanjye nicyo ndi kwibaza, ariko CONSTANCE reka nkubwize ukuri, umuhungu wawe araramuka ambabarije umukobwa kubera umukobwa abonyeho bwa mbere, uramenye ko njye nawe tutazigera na rimwe dukiranuka.

Ako kanya CHANICE yamaze kuvuga gutyo ahita adusiga aho ngaho aragenda, nanjye mpita nsubira inyuma njya kureba KEVINE aho yari yicaye ubundi ndamuhagurutsa mubwira nti,

NJYE: humura rekera aho kurira buriya DANIELLE hari ikintu gitumye bigenda kuriya, kandi byanga byakunda araza kuguha ubusobanuro. Ahubwo se wamuhamagaye ukumva aho ari maze mukavugana.

KEVINE yarikirije ubundi ahamagara DANIELLE kuri phone, ariko phone yivanaho inshuro nyinshi cyane atayitaba, ahubwo ahita ayikuraho kuburyo itongeye no gucamo. Ako kanya nasabye KEVINE ko yahaguruka aho ngaho akza tugataha, kubwamahirwe arabyemera ariko amarira yari yamurenze, kubera ko nubwo uwo munsi wari uwo kwakira abafatanyabikorwa ba company ariko yari yawufashe nkuwe atewe ishema no kujya atambuka hose ubundi abantu bavuga ko ariwe mukunzi w’umuzungura wa LA FAMILIAR.

Ubwo twageze aho abandi bari bari dusanga nabo batashye, muguhamagara CAHNICE mubza aho ari ambwira ko ari mu biro bye kandi twtahire aradusanga murugo¸nuko mpita mfata KEVINE ubundi mujyana murugo, mugejeje mu cyumba cye nicarana nawe kuburiri ubundi ndamubwira nti,

NJYE: KEVINE, ihangane utuze kuko ibintu byose biraza kugenda neza.

KEVINE: oya papa, ndi kumva mfite ubwoba bukomeye cyane, ndi kumva mfite amatsiko yo kumenya impamvu DANIELLE yakora ibintu nka biriya.

NJYE: humura ni ikibazo cy’igihe gusa ubundi ukaza gusobanukirwa byose, kandi ndabizi arza kubikwibwirira, yewe ukomeze no guhamagara phone ye wumve uko bimeze.

Namaze kumubwira gutyo musaba kuryama akaruhuka, aza kubyemera ubundi ndamworosa ubundi musezeraho, nuko mva mu cyumba cye ndagifunga ubundi Manuka ngana muri salon, mpageze mfata phone yanjye mpamagara DANIELE ariko kubera amatsiko gusa nshaska ko ansibanurira ibyabaye, gusa amahirwe aba make kuko nasanze phone ye ifunze. Nahise mfata umwanzuro wo kujyayo, nsohoka munzu njya gufata imodoka ya CHANICE ubundi nerekeza kuri company LA FAMILIAR, mpageze bambwira ko DANIELLE ntawe uhari kuko kuva bajya kwa muganga ntago aragaruka.

Ako kanya nahise mpamagara CONSTANCE mubaza aho DANIELLE aherereye, CONSTANCE ambwira ko ubu bari murugo ariko ni ibintu atabasha gusobanura. Ako kanya nahise mubwira ko ngiye kumureba murugo, ambwira ko nshatse ntakwigoreza ubusa nirirwa njya kubareba kuko nta musaruro biratanga, nuko mpita nkata imodoka nerekeza murugo kwa GAITAN, ngezeyo bampa karibu ubundi nsanga CHAIRMAN na CONSTANCE bari muri salon, ndabasuhuza ariko mpita mbabaza icyanjyanye kugira ngo menye ibyabaye kuri DANIELLE ndetse nuriya mukobwa VANESSA wamubonye maze akagwa igihumure.

Ubwo bose bambwiriye icyarimwe ko nabo aricyo kintu bategereje, ariko ibyago bagize nuko nyuma y’uko DANIELLE akurikiye VANESSA na mama we ntago bazi ikintu bavuganye maze ubundi mukugaruka agaruka arimo kurira kuburyo yahise agaruka agafata imodoka akaza hano murugo, agaita yikingirana mu cyumba kuburyo nanubu yanze gusohoka, icyo bazi neza nuko arimo kuririra muburiri kandi harafunze. Ako kanya GAITAN yinginze CONSTANCE umugore we aramubwira

Inkuru Wasoma:  IKIGUZI CY'IKINYOMA EP 03| Chanice na Pierre batangiye guterwa ubwoba| ese ibya VIRGININA byarangiye apfuye koko?

GAITAN: rwose ni wowe muntu wa mbere DANIELLE yumvikana nawe kandi akanagukunda akumva ibyo umubwira byose, jya kumuryango we maze umutakambire akumve asohoke aze atubwire ikibazo gihari.

CONSTANCE yarabyumvishe nk’umubyeyi agenda yikandagira atera intambwe agera ku cyumba cya DANIELLE, arakomanga mu kajwi gatoya ahamagara DANIELLE

CONSTANCE: DANIELE mwana wanjye, ndi kumva nguhangayikiye. Urabizi ko nta kintu na kimwe twigeze duhishanya kuva kera, uziko amabanga yawe yose mba nyazi nawe ukamenya ayanjye, rero ndi kuva kumara amasegonda menshi ntazi uko umerewe biri kungora cyane ndakwinginze sohoka maze uze ungwe mu bituza umbwire ikiguhangayikishije umutima.

Ako kanya CONSTANCE yamaze kuvuga gutyo we ubwe ahubwo amarira yamuzenze mu maso aranarenga agwa hasi, kuri njyewe mbona umubano koko afitanye nawe mpita nifuza ko muri ubu buzima hatazigera habaho ikintu na kimwe cyatuma CONSTANCE na DANIELLE bamenya ko nta sano nimwe bafitanye, nuko CONSTANCE akomeza avuga,

CONSTANCE: uribuka wa munsi papa wawe agukanga akubwira ko aragukubita akabuno kagatota kubera ko wamenye television, maze nanjye nkamubwira ko television ataricyo kintu cyatuma ankubitira umwana, maze nawe kubera ubwoba ukaza ukifungirana mucyumba ukarira kubera ubwoba, ariko nkaza kuguhamagara nkubwira ko papa wawe ntacyo aragutwara, ukambwira mu marira menshi ko papa wawe umutinya kuburyo nuramuka usohotse aho ngaho aragukubita, ngahita nkubwira ko nusohoka ndakubera ikibaba kuburyo uretse no kugukubita ntaramwemerera kukureba nabi,

nuko ugahita uva mu mashukamaze ukaza ugana kumuryango ugafungura ubundi ukansanga kumuryaango, ngahita nguterura ubundi nkagusaba guhanagura amarira, ako kanya papa wawe agahita aturuka mu cyumba cyacu nanjye nkagenda musanga nguteruye, yajya kukureba ngahita mureba ikijisho maze akagira isoni ahubwo agahita ava muri salon kubera ubwoba murebye mu ndoro ikanganye yanjye ubundi njye nawe tugasigara turi guseka uvuga ko ari njyewe mu mama wa mbere hano ku isi kuburyo nta kintu na kimwe kizagutera ubwoba uri mu maboko yanjye, nanjye nkakubwira ko nanjye niyo naba ntari hafi yawe ugutera k’umutima wawe nzajya nkumvira kure maze ikibazo ugize ngutabare. Uribuka ukuntu wansezeranije ko kuva uwo munsi buri banga ryawe uzajya urimbitsa, kuburyo niyo waba wakoze amakosa nzajya ngukingira ikibaba kuri papa wawe.

Uhhhh, uribuka cyagiye ukubita umwana ku ishuri papa wawe akarakara, ariko yazana umujinya ngahita mukanga nkamubwira ko niyibeshya mumutwe we hakazamo nigitekerezo cyo kugukozaho urwara rw’intoki ndahita murimbura akava kuri iyi si, kuva icyo gihe papa wawe agatangira kugutinya kuburyo niyo wamubwiraga k uramurega kuri njyewe yahitaga yitonda kaguha icy ushaka cyose, nyuma yaho urabyibuka ukuntu njye nawe twibereye inshuti kugeza nanubu ngubu, bityo nubyibuka neza urahita wumva uburyo ndi kubabara kumutima kubwo kuba ntari kumenya ikiguhangayikishije, bityo rero ndakwinginze.

Ako kanya CONSTANCE yamaze kuvuga ayo magambo atarakomeza DANIELLE mu maso atukuye cyane yari yamaze gufungura, ndebye mbona GAITAN ariyamiriye bigaragara ko CONSTANCE DANIELLE amwumva kurusha umugabo we, nuko DANIELLE agisohoka ahita ayambirana na CONSTANCE biratinda, urukundo bakundana runkora kumutima kuburyo nifuje ko byibura iyaba narabinye amahirwe yo kurera KEVINE gutyo cyangwa se uwo mubano akaba awufitanye na mama we CHANICE, ubwo bakomeje guhoberana mu marira menshi CONSTANCE abwira DANIELLE ko amukunda na DANIELLE akamusubiza ko amukunda, nuko CONSTANCE ahita abaza DANIELLE ikibazo gihari kuburyo byamugendekeye kuriya,

DANIELLE ahita amufata ukuboko amujyana mu cyumba cye arafunga, natwe dutegereza umwanya utari muto kugira ngo twumve ikiraza kuba ariko mu cyumba cya DANIELLE nta kindi cyari cyiganjemo uretse amarira ye naya CONSTANCE, nyuma y’igihe nagiye kumva numva umuryango urafungutse njye na GAITAN nta kintu tuvuga, CONSTANCE asohoka yacitse intege arimo no kurira cyane, ahita asubizaho umuryango wicyumba cya DANIELLE ubundi aza kwicara aho twari twicaye mbere, nuko atubwira ko DANIELLE we ubwe ariwe ubimwibwiriye, ko VANESSA Atari ubwa mbere bahuye, ndetse ubwo bahuraga bwa mbere bose bari bahuriye mu gihugu cya LATINA, bahurira mu kirori cyiserukira muco ngaruka mwaka muri LATINA, ariko batungurwa no kubona aribo bantu begeranye mbese bahuje uruhu bahuriye muri icyo gihugu gusanzwe gituwe nabaturage badahuje uruhu natwe,

ibyo birabahuza nyuma baza kuganira, VANESSA abaza DANIELLE uko yageze muri LATINA DANIELLE amubwira ko yaje mubutembere gusa ariko akaba ataturutse mu gihugu cyacu ahubwo akaba yaturutse mu gihugu cya METRISE aho yiga amasomo ye, VANESSA mugutungurwa amubaza aho atuye muri METRISE DANIELLE arahamubwira VANESSA nawe amubwira ko atuye muri METRISE akaba ari naho yaturutse, umubano waho uturuka aho ngaho.

Aho muri LATINA bahamaze icyumweru cyose nkinshuti, ariko baza gushimana birangira VANESSA abajije DANIELLE niba afite umukunzi, DANIELLE amubwira ko nta mukunzi agira, nawe abza VANESSA nib anta mukunzi amubwira ko no mubuzima aribwo bwa mbere yaganira numuhungu badahuje isano kuko umuhungu baziranye yitwa DE DON akaba ari umuhungu wa musaza wa mama we, nuko ibyo bituma basezerana gukundana, nubwo byari bigoye.

CONSTANCE yagize amatsiko ahita abaza DANIELE niba icyo gihe Atari akundana na KEVINE, DANIELLE amusubiza ko icyo gihe bari inshut zisanzwe ariko bizeye neza ko igihe kimwe bazakundana, ariko urukundo DANIELLE yagiranye na VANESSA muri icyo gihugu ndetse nibihe bahagiriye DANIELLE ntago abyibagirwa, noneho mugutandukana bakaza kuburana ku ikoranabuhanga DANIELLE atazi uko byagendekeye VANESSA, nibwo bigoranye yafashe umwanzuro wo gukundana na KEVINE bikaba byari bigeze kuri urwo rwego.

CONSTANCE yamaze kuvuga gutyo mpita mubaza niba bisobanuye ko DANIELLE abonye umukunzi we wa mbere ya KEVINE, ansubiza ko ahubwo abonye urukundo rwe rwa mbere kuko nubwo wenda batatindanye ariko VANESSA niwe mukobwa wa mbere DANIELLE yakunze muri ubu buzima bwe. Namaze kumva iyo nkur yincamugongo mbura uko nifata, kuko nahise nifuza ko ibyo bintu KEVINE atabimenya, nuko CONSTANCE akomeza atubwira ko yabajije DANIELLE ikintu kirimo kumuriza kandi yakabaye yishimye, adusubiza ko DANIELLE ubwo yakurikiraga VANESSA yageze ku modoka akamwiyereka amubwira amwibutsa ko ariwe DANIELLE bakundaniye muri LATINA, ariko akaba ayubusa kubera ko mu ijoro ryashize twabwiye mama wa VANESSA ko KEVINE ari fiancé wa DANIELLE, byumvikane iyo nkuru bayimusangije nyuma yo kuruhuka kwe noneho akimara kubona DANIELLE kuri stage nibwo yahise amenya ko ari umukunzi we wakera ariko usigaye ufite undi mu fiancé, bituma amubwira ko Atari kumwibuka bityo amwihanganire.

CONSTANCE yamaze kutubwira gutyo mpita mubaza icyo ari gutekereza kubyabaye, ambwira k ari murujijo rwinshi cyane kuburyo atazi icyo atekereza, ariko nanone amahitamo ni ayumuhungu we, mpita mubaza niba arashyigikira DANIELLE ko akomeza kwiruka kuri VANESSA kandi KEVINE bari hafi kubana, ambwira ko umutima ari uwa DANIELLE bityo nta kintu yabivugaho. Nahise numva ko ibintu bigiye guhindura isura, nuko mbasezeraho ubundi mva aho nataye umutwe, ibyo namenye byose mbibika kumutima kuko nta muntu numwe nari guhingukiriza iyo nkuru, CHANICE yari kuza gutera CONSTANCE na DANIELLE ndtse akanabarimbura, noneho KEVINE we sinzi icyo yari gukora. Ubwo nageze murugo nsanga KEVINE akiryamye ubundi nicara mu cyumba cy’ibiro byanjye cyo murugo, mfata ibitabo ngo mbe nsoma ariko nsanga ibitekerezo nibyo byantwaye, kugeza ubwo CHANICE yatashye arimo kwitonganya, ubundi KEVINE akaza kubyuka akadusanga muri salon,

CHANICE: urumva umeze gute se mukobwa wanjye?

KEVINE: ntago nzi uko meze, ariko ngiye kureba DANIELLE kuko niwe muntu wa mbere urampa igisubizo cy’uburyo ngomba kumera.

NJYE: ndumva icyo Atari igitekerezo cyiza, wategereza ahubwo DANIELLE akakwihamagarira cyangwa se akaza kukureba.

KEVINE: umwanzuro narangije kuwufata kandi ndanararayo nta kirahiduka.

CHANICE: ubwo twizere ko uraza kutubwira uko bimeze.

Iminota mike cyane KEVINE yari amaze kwitegura, ubundi adesezeraho aragenda, natwe tuguma murugo ariko nakwibuka ko hari amahirwe menshi y’uko DANIELLE na KEVINE ibyabo byarangiye nkumva ntazi uko ndaza kwakira ibibazo birateza. Ubwo amasaha ya nijoro yarageze tumaze gufata amafunguro KEVINE tubona atugezeho yasinze arimo kunuka inzoga, mukumwakira murugo tumubaza ibyamubayeho ururimi rutava mukanwa, atubwira ko DANIELLE adashaka kumwikoza yewe yanze no kumureba mu maso………………..LOADING EP 06.

Ushaka kuvugana n’umwanditsi ni 0788205788 cyangwa se 0788823826

Iyi nkuru wayisanga no k’urubuga rwacu rwa Youtube IMIRASIRE TV m’uburyo bw’amajwi.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved