Umugore witwa Mukanyabyenda Henriete, afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu karere ka Muhanga nyuma y’uko yakubise umwana w’umuturanyi witwa Niyonkuru Patrick amuziza guhekenya ikijumba bikaza kuviramo uwo mwana urupfu. Ibi byabereye mu muduguduwa gasovu, mu kagali ka Nyarunyinya, mu murenge wa Cyeza.
Abaturage bamwe baganiriye na TV1 bavuze ko uwo mwana yageze aho uwo mugore yari ari, afata ikijumba agiye guhekenya umugore aramubuza, umwana amubwira ko yamureka akihekenyera kuko n’abandi bari guhekenya, umugore ahita afata inkoni y’umukecuru akubita uwo mwana mu mutwe, iramuzahaza agiye kwa muganga apfirayo.
Bakomeje bavuga ko ari ikijumba bapfuye kuko ntabwo umwana yari umuntu mukuru ngo bafitanye inzika, bavuga ko uwo mugore amaze gukubita uwo mwana akamenya ko yarembye, yahise nawe aremba ajya mu bitaro bya Kabgayi avayo kuwa gatanu, icyakora bavuga ko atakubise uwo mwana agambiriye kwica bityo yagabanyirizwa ibihano.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza, Ndayisaba Aimable yavuze ko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze guta muri yombi Mukanyabyenda akurikiranweho kwica Niyonkuru. Ati “uwo mubyeyi wamukubise, amaze kumva ko umwana yatangiye kuremba nawe yahise ajya mu bitaro, twabifashe nk’aho ari kwirwaza kuko nawe yavugaga ko umwana yamuteye ibuye.”
Gitifu Ndayisaba yakomeje avuga ko bakimara kumenya ko umwana yapfuye, RIB yahise ijya gufata uwo mugore ku kigo nderabuzima aho yari yagiye kwivuriza. Gitifu ashingiye ku byabaye, yasabye abaturage kujya birinda kwihanira igihe cyose haba hari mugenzi wabo ubakosereje.