Ubu bwoko bw’ikimera buzwiho kurya udusimba duto nk’intozi, isenene, ibihore, ndetse n’ubundi bwoko bw’udusimba tuguruka. Ubushakashatsi twagiye twifashisha dutegura iyi nkuru bwagaragaje ko ibi bimera birya udusimba kugirango bibashe kubona ibibitunga. Ibi bimera bibigenza gute ngo bibashe kurya udusimba?
Ubusanzwe ibimera binyunyuza imyunyu ngugu mubutaka ndetse no murumuri iyo bitabasha kubibona bishobora kwifashisha ubundi buryo, Ibi bimera birya udusima bifata utu dusimba bikaduhinduramo intungagihingwa maze bigakomeza kubaho. Iki kimera cyitwa Venus flytrap.
Iki kimera gikoze muburyo bukururira udusimba kugihagararaho, iyo agasimba kahageze gahita kamererwa neza kubera impumuro nziza ituruka muri iki kimera, kumpera z’ikibabi cyacyo hariho uduhwa, iyo Kiki kimera kimaze gusesengura neza ko ari agasimba kaguyeho gihita cyibumba kuburyo bigora ako gasimba gusohoka.
Iyo ikibabi kimaze kwibumba iki kimera gitangira gusohora ibinyabutabire bihindura ako gasimba intunga gihingwa maze zikagifasha kubaho neza. Kubera ukuntu kizwiho kurya udusimba, abantu batangiye kuzitera munzu kugirango kijye kirya udusimba tunyuranye two munzu. Abantu bashyize iki kihingwa mubyago byo kuzima burundu kuko kitakiboneka mu mashyamba muburyo bworoshye. src: wildlife