banner

Ikintu kimwe rukumbi buri munyarwanda wese ari kwifuriza miss Iradukunda Elsa na Prince Kid biyemeje kubana

Kuri uyu wa 1 Nzeri nibwo Ishimwe Kagame Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up yateguraga irushanwa rya miss Rwanda ndetse na miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga 2017 barasezerana imbere y’imbaga y’abantu n’Imana bahamya ko bagiye kubana akaramata. Ni nyuma y’uko kuwa 31 Kanama Prince kid yasabye aranakwa.

Umuhango wo gusaba no gukwa waranzwe n’udushya twinshi kuko Ishimwe byaramurenze amarira amanuka ava mu maso ntiyajya mu nda ahubwo atemba ajya ku matama. Ni umuhango wabereye I Rusororo mu karere ka Gasabo, mu busitani bwitwa Jalia Garden ugana I Kabuga.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kunugwanugwa nyuma gato y’aho Ishimwe atawe muri yombi mu mwaka wa 2022 ubwo yari akurikiranweho ibyaha byo kwaka ruswa y’igitsina abakobwa babaga baritabiriye irushanwa rya miss Rwanda mu bihe bitandukanye, icyo gihe Miss Iradukunda Elsa yatangiye kugaragaza kumurwanaho cyane, nubwo hari abakobwa bamwe bitabiriye iri rushanwa batangaje amajwi avuga ko Ishimwe aryamana n’abakobwa babaye ba miss Rwanda.

Iki gihe Iradukunda yagiye kwa noteri asaba abakobwa bamwe n’abasore gutanga ubuhamya ko batasabwe ruswa na Prince kid Ishimwe, icyakora nyuma urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rumuta muri yombi ku kuba ari kubangamira iperereza, yaje kuburana ku gifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30, hanzurwa ko akurikiranwa ari hanze aho urubanza rwe ruzaba muri 2025.

Kuva icyo gihe, urukundo rw’aba bombi rwakomeje kuvugwa, kugeza ubwo Ishimwe yabaga umwere mu mpera za 2022, agahita agaragara yasohokanye na Iradukunda, kuva ubwo hatangira kuvugwa amateka benshi mwamenye, harimo nko kuba muri Kanama muri 2022 nyine ubukwe bwabo bwarapfuye kuko Ishimwe yari afunze n’ibindi.

Inkuru Wasoma:  Umusore wari umaze kwica abantu batanu bo mu muryango we yarashwe.

Icyakora ibyakomeje kugarukwaho cyane ni ukwibaza niba Ishimwe na Iradukunda Elsa batarakundanye bakanabigaragaza kubera ko gusa bahuriye muri biriya bibazo, aho akaba ari n’aho abanyarwanda benshi, haba abatanga ibitekerezo ku biganiro byakozwe ndetse yewe n’abakora ibiganiro, bagiye bagaragaza impungenge bagasaba Ishimwe kureka gukundana no kubana na Elsa igihe umubano wabo waba waratewe na huti huti y’abanyarwanda bababonye barwananaho mu bihe bigoye.

Kugeza ubu ikiri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, ku kijyanye n’umubano wa Prince Kid Ishimwe na miss Iradukunda Elsa, ni uko babifuriza kuba gusa bagiye kubana bari basanzwe bakundana, kuko baramutse bagiye kubana bagendeye kuri huti huti cyangwa se igitutu cy’abanyarwanda babashyigikiye bavuga ko Iradukunda ari we mugore wagakwiye Ishimwe, byaba ari umwanzuro umwe muri bo cyangwa se bombi bashobora kuzicuza.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana w’aba bombi urabera mu Intare Arena I Rusororo saa kumi ku cyicaro cy’umuryango FPR Inkotanyi, aho basezeranira mu itorero rinaherutse kubatiza mu mazi menshi Iradukunda Elsa ryitwa Shiloh Mountain church riyobowe na Bishop Olive Murekatete Esther.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved