Ikipe ya APR FC yahagarariye u Rwanda muri CECAFA yakiranywe ubwuzu n’urugwiro igeze i Kigali

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, ni bwo Ikipe ya APR FC yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho yari ivuye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yeberaga mu gihugu cya Tanzania, itahanye umwanya wa kabiri, aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma penaliti 10-9.

Icyakora n’ubwo iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda itabashije kwegukana iki gikombe yakiranywe ubwuzu ndetse n’urugwiro ni nyuma y’umunsi umwe gusa hasojwe iri rushanwa yari yitabiriye. Iyi kipe yatahanye umwanya wa kabiri aho yawubonye mu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, yatsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia kuri penaliti 10-9 nyuma y’uko iminota 120 yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

APR FC nyuma yo gukina umukino wa nyuma, yagombaga kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere aho byari biteganyijwe ko ihagera saa kumi n’imwe z’umugoroba, gusa gahunda yageza aho irahinduka aho amakuru yahise agaragaza ko indege ikererwa, ahubwo bahaguruka muri Tanzania saa moya z’ijoro bakagera mu Rwanda sa mbiri n’igice.

Inkuru Wasoma:  Bidasubirwaho CAF yemeje ko u Rwanda rwabonye itike ya CHAN 2024

Gusa nabwo haje kubamo impinduka ziturutse ku bijyanye n’indege, aho abakinnyi bahise babwirwa gusubira muri Hotel ndetse babwirwa ko bahaguruka saa cyenda n’igice zo mu rucyerera bakagera mu Rwanda saa kumi n’imwe za mu gitondo ari nako byanagenze.

Iyi kipe ikaba yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa kumi n’imwe za mu gitonddo ndetse yakirwa n’abafana bayo bari bayitegereje. APR FC inafite igikombe cya shampiyona, igomba gukomeza imyiteguro y’imikino ifite mu minsi iri imbere, irimo umukino uzayihuza na Simba Sports Club yo muri Tanzania tariki 03 Kanama 2024 kuri Simba Day i Dar es Salaam, ndetse tariki 11 Kanama ikazacakirana na Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro, mu mukino wa Super Cup.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved