Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, ni bwo Kigali Universe, inyubako ikomatanije ibikorwa by’imikino itandukanye, hoteli ndetse n’ibindi by’imyidagaduro yatashwe ku mugaragaro ndetse Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yari ahari anatangaza ko ijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi n’Igishushanyo mbonera.
Kuri uwo munsi kandi muri iyi nyubako yatwaye arenga Miliyari ebyizi z’Amafaranga y’u Rwanda hari hateganyijwe imikino y’amakipe ane, yabaye guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho iy’abanyamakuru yakinnye n’ikipe y’abakanyujijeho muri ruhago ndetse haba umukino wahuje ibyamamare byiganjemo abahanzi bakinnye n’abanyamafaranga.
Coach Gael atangiza igikorwa cyo gufungura kumugaragaro Kigali Universe, yashimiye buri wese wafashe umwanya we akahagera, ndetse aboneraho guha umwanya Meya Dusengiyumva avuga ko inyubako ya Kigali Universe ijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi n’Igishushanyo mbonera, aho yanakomeje avuga ko batazahwema gushyigikira ibikorwa nk’ibi bifasha Abaturarwanda kubona ahantu heza bakorera siporo.
Icyakora n’ubwo gutaha iyi nyubaka byari bitegerejwe na benshi hari n’indi mikino yari itegerejwe kubera ukuntu yakinwe n’abafite amazina akomeye, aho nk’ikipe y’abahanzi yarimo; Kenny Sol, Bruce Melodie, Platini P, Kevin Kade, Element Elee n’abandi mu gihe abakanyujijeho harimo nka Jimmy Gatete na Jimmy Mulisa.
Ikipe y’abanyamakuru yatsinzwe n’anyabigwi ibitebo 6 kuri 7, mu gihe abahanzi batsinzwe n’abashoramari ibitego 12-6. Ibi byatumye abashoramari n’abanyabigwi bagera ku mukino wa nyuma [ Final] uraba kuri iki cyumweru, ku wa 19 Gicurasi. Ni mu gihe abanyamakuru bazahatana n’abahanzi bari bari guhatanira umwana wa gatatu.