Ikirego cy’umugabo washakiye umugore we abamusambanya kungufu agafata amashusho y’abagabo barenga 83 bari kumufata kungufu cyageze mu rukiko

Umugabo wo mu gihugu cy’ubufaransa akurikiranweho icyaha cyo gushaka abagabo bagomba gusambanya umugore we kungufu, agafata amashusho y’abagabo byibura 83 bari gusambanya umugore we mu gihe kingana n’imyaka 10.

Nk’uko Mail Online yabitangaje, uyu mugabo ‘Dominique P’ yanyuze ku rubuga rwitwa ‘Without her knowing’ (Uw’igitsinagore atabizi) aho abarukoresha baganira uburyo bwo gufata amashusho y’imibonano mpuzabitsina yafashwe ku gahato bakayabika kuma Flash kuri file bise ‘ABUSES’ (Guhohotera).

Abagabo 51 bari hagati y’imyaka 26 na 53 y’amavuko nibo bamaze gufatwa, bakaba bashinjwa gusambanya umugore wa Dominique w’imyaka 50 y’amavuko witwa Pseudonym Francoise, aho abashinzwe iperereza babasanzeho ibirego 92 mu myaka ya 2011 kugera 2020.

Uyu mugabo yakoresheje ikiyobyabwenge cyitwa Lorazepan aho yagishyiraga mu biryo umugore we agiye kurya, nyuma agahamagara abo bagabo bakamusambanya yataye ubwenge aho batuye muri Mazan, hafi ya Avignon. Abagenzacyaha bavumbuye iki cyaha cy’uyu mugabo Dominique, nyuma y’uko muri 2020 yari yatawe muri yombi aho yafashwe ari gufotora amajipo y’abakiriya muri ‘supermarket’ iri hafi y’ahitwa Carpentras, nyuma bagiye gusaka urugo rwe bavumbura ama camera menshi n’amavidewo yafashwe umugore we ari gufatwa kungufu.

Ikinyamakuru The dail telegram cyakomeje kivuga ko uyu mugabo yaciye ku rubuga rwitwa ‘A son insu>> Without him/her knowing’ ategura iri hohoterwa umugore we yakorewe mu gihe umugore yabaga aryamye. Mu iperereza ryagaragayemo ibirego 92 byakorewe uyu mugore, havumbuwe abamufashe kungufu byibura 83 ariko hakaba hagishakishwa niba nta bandi babigizemo uruhare.

Muri abo bashinjwa harimo ushinzwe kuzimya inkongi y’umuriro, umujyanama muri gahunda za leta, umucungagereza n’umunyamakuru. Muri 2021 byatangajwe ko abantu 33 muri abo batawe muri yombi harimo 9 bafatiwe mu cyuho.

Inkuru Wasoma:  Umupolisi yirashe asiga avuze amagambo ateye agahinda

Umunyamategeko umwe witwa Louis Allain Lemaire wunganira bamwe muri abo banyabyaha, yagiye yumvikana avuga ko abo yunganira mu mategeko batekerezaga ko gusanga umugore wa Dominique yahwereye batekerezaga ko ari kimwe mu bikorwa byabaga mu gukora imibonano mpuzabitsina nk’umukino wo kureshya uwo mugiye kuryamana no kumwereka ko wagezeyo.

Ni mugihe abapolisi bo bakomeza kuburana bashinja abakekwa ko bari basanzwe babizi ko yahawe ikiyobyabwenge kuko umugabo we yabaga yabaganirije mbere yo gusambanya umugore we. Ibi byaha byabaye kuva muri 2011 kugera muri 2020, ubushinjacyaha buvuga ko Dominique atigeze arwanya byibura n’umwe mu bagabo baryamanye n’umugore we, ndetse akaba na we yemera ko muri abo bagabo nta wigeze yanga kuryamana n’umugore we kubera ko asanze yahwereye.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Dominique nta muntu yigeze ahohotera cyangwa ngo ahatirize gusambanya umugore we bwongeraho ko “Buri mugabo muri bo yari afite ububasha n’ubushobozi ku giti cye byo kwanga kuryamana n’uwo mugore Francoise.”

Bamwe muri abo bagabo bagaragaye bajya mu rugo rwa Dominique inshuro zirenze imwe. Gusa abenshi muri bo bavuga ko batigeze bamenya ko Francoise atashakaga kuryamana na bo. ‘Abashyitsi’ babuzwaga guparika imodoka hafi n’urugo cyangwa kuzana ibintu bifite impumuro ikomeye muri iyo nzu, nk’itabi cyangwa imibavu kuko byari gukangura Francoise.

Umwe muri abo bagabo uhakana icyaha yumvikana avuga ati “Ariko ni umugore we bityo agomba kumukoresha icyo ashaka.’’ Polisi yavumbuye amashusho mu iperereza ryisumbuyeho ubwo Dominique yafatwaga muri ‘supermarket’ hakagaragara ko yashyizemo camera zifata amashusho abagore bari guhindura imyenda. Urubanza ruzaba mu mwaka utaha nk’uko Mail Online yabitangaje.

Inkuru Wasoma:  Gitifu yatawe muri yombi azira gusenyera umuturage

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved