Ikirombe giherereye mu mudugudu wa Karagari I mu kagali ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara, mu karere ka Kayonza gisanzwe ari icy’umuturage washyiragamo abakozi bagacukura amabuye mu buryo butemewe, cyaguyemo abagabo babiri bari baraye bacukura amabuye kiza kubagwaho mu masaha y’urukerera. Abaturage bazindukiye kuri icyo kirombe bashaka imibiri yabo.
Nyirabizeyimana Immacule, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, yavuze ko bakiri gushaka imibiri y’abo baturage icyakora kugeza n’ubu ntabwo barabageraho. Yavuze ko nyiracyo yamenye ko cyabagwiriye ahita atoroka.
Gitifu Nyirabizeyimana yavuze ko aha hantu hatari hakemerewe gucukurwa kubera ko inyigo yaho itari yakwigwa neza. Yavuze ko abishora muri bene ubu bucukuzi benshi nta bikoresho by’ubwirinzi baba bafite ndetse n’aho bacukura haba hatarapimwa kugira ngo harebwe ko byoroshye kuhacukura.