Ku mugoroba wo Kuwa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, abantu batandatu bakoraga akazi ko gucukura amabuye y’agaciro bagwiriwe n’ikirombe barapfa. Byabereye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu mu kagali ka Nkondo mu mudugudu wa Rwinkwavu.
Aba bantu ubwo biteguraga gusohoka mu kirombe cyahise kiriduka uko ari batandatu bahita bapfa nk’uko byatangajwe na Gitifu wa Rwinkwavu, Rukeribuga Joseph, avuga ko baketse ko byatewe n’imvura imaze iminsi igwa igatuma ubutaka bworoha cyane. Yakomeje avuga ko bakomeje gushakisha babona imirambo y’abantu batatu abandi bakaba bataraboneka.
Gitifu Rukeribuga yavuze ko mu gihe cy’imvura abacukura mu kirombe bakomeza gukora ariko nanone hakaba hari umukozi uba wabanje gupima ubutaka akareba ko ahantu bagiye gukora nta ngaruka bahura na zo. Ngo rero nabwo yari yabikoze ni ko babwiwe kuko iyo atapimye mu gitondo nta mukozi ushobora kwinjira mu kirombe.
Yakomeje avuga ko batumijeho imashini nini ngo zibafashe gukomeza gushaka imirambo kuko izari zihari zakoreshejwe ariko ntizatanga umusaruro. Yasabye abacukura amabuye y’agaciro kwitwararira kuko ubutaka bwagiyemo imvura nyinshi muri iki gihe bushobora guteza ibyago. Yanavuze ko abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe bari bafite ubwinshingizi ari nabwo bakoreshaga kuko babwakiwe n’ikigo bakoreraga.