Ikirombe gicukurwamo amabuye kiri mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Nyamiyaga mu kagali ka Ngoma mu mudugudu wa Kabahazi, cyagwiriye abantu batatu umwe ahita apfa abandi babiri barakomereka. Ibi byabaye kuri uyu wa 28 Kanama 2023, aho abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma nk’uko byemezwa na Dusenge Didier, umukozi w’umurenge wa Nyamiyaga wasigariyeho Gitifu uri mu kiruhuko.
Nyakwigendera yitwa Niyonshuti Jean Baptiste w’imyaka 38 y’amavuko mu gihe abakomeretse babiri ari Niyokwizerwa Eric na Kamirinda Alphonse. Nyir’ikirombe witwa Rudasingwa Pierre Celestin avuga ko ikirombe ari icye ariko kampani icukura mu kirombe ikaba yanditse ku mugore we witwa Gakwanzire Godelive.
Akomeza avuga ko ubucukuzi butamwanditseho, bwanditse ku mugore we ari we ubukora kugira ngo bumufashe gutunga umuryango mu gihe we ari pasiteri. Ati “Ubwo bucukuzi ntabwo bwari bwanditse kuri njye, bwanditse kuri madamu, njyewe ndi umupasiteri. Ni we wari wiyakiye ako gakampani agira ngo agakoreremo kamufashe gutunga umuryango.”
Nk’uko tubikesha Intyoza, Rudasingwa akomeza avuga ko iki kirombe cyari gifite uburenganzira bwo gukora arik ibijyanye n’ubwinshingizi bw’abakora mu kirombe bwo ntabwo, ariko umuryango w’uwitabye Imana barawufasha nk’uko biteganwa n’amategeko agenda ubwishingizi bw’abakorera mu birombe.
Amakuru aravuga ko Rudasingwa ashobora kuba yitabye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Mugina. Icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamiyaga ntabwo buzi neza niba koko hari ibyangombwa by’ubucukuzi buhari kuko babimusabye ntabashe kubigaragaza. Icyo yabashe kugaragariza ubuyobozi ni icyangombwa cyo kwandikisha kompani muri RDB ndetse n’igishushanyo kigaragaza ubuso bw’aho akorera ubucukuzi.