banner

Ikoranabuhanga ryakojeje isoni Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatamajwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI) ubwo yatangazaga kandidatire y’iki gihugu mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, ni bwo iyi Minisiteri yatangaje ko RDC yifuza kuba mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano muri manda ya 2026-2027.

Ubwo yageraga ku gusubiramo ubutumwa bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, yasabye AI gushyiramo amagambo y’ingenzi nka “RDC yiteguye kuzamura ijwi ry’ibihugu ku mahoro n’umutekano ku rwego rw’Isi.”

Aho kugira ngo iyi Minisiteri ifate ubutumwa bwa mbere bushingiye ku mabwiriza yahaye AI, yabuteruranye na “Hano shyiramo ijambo ry’ingenzi, nka RDC yiteguye…”

Inkuru Wasoma:  Umwami wa Espagne yatewe amagi n’ibyondo

Umunyamakuru Sugira Mireille wa Voice of Kivu, nyuma yo kubona iri tangazo, yagize ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yafatiwe mu cyuho, yananiwe kwandika itangazo itifashishije ChatGPT. Nta nubwo yashoboye kunyuzamo amaso mbere yo kurisohora. Igisebo ku gihugu!”

Ubu butumwa bwamaze gusibwa gusa ab’inkwakuzi bari bamaze kubufotora bwose uko bwakabaye, ndetse babwifashishije bataramira ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Iyi Minisiteri yateruye ubutumwa bwose n’ibwiriza yahaye AI, ibushyira ku rubuga X

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!