Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma, Msgr Willy Ngumbi, yashimye umutwe wa AFC/M23 kuba warabashije kugarura umutekano mu mujyi wa Goma, asaba Imana gufasha uriya mutwe kugira ngo amahoro ari muri uriya mujyi azarambe.
Musenyeri Ngumbi yashimiye AFC/M23 mu misa yo kwibuka umunsi wahariwe umuhire Anuarite iheruka kubera i Goma.
Ni misa yitabiriwe n’abayobozi bo ku ruhande rwa AFC/M23, umutwe umaze hafi umwaka ugenzura Umujyi wa Goma.
Ngumbi yavuze ko kuva AFC/M23 yagera muri uriya mujyi wongeye kugaragaramo umutekano, asaba Imana kuwufasha kugira ngo uzakomeze amahoro awuhindamo cyo kimwe no mu bindi bice bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru azarambe.
Yagize ati: “Ndashimira abantu ba AFC/M23 baje kwifatanya natwe kwibuka umunsi udasanzwe wahariwe umuhire Anuarite. Turabashimira ku bw’umutekano uri muri Goma ndetse no mu bice bitandukanye by’intara yacu. Imana ikomeze kubafasha kugira ngo uyu mutekano uzarambe, kubera ko amahoro n’umutekano bidahari nta terambere ryabaho, ndetse nta n’icyo twakora.”
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Goma iwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo za SADC ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi.
Abagize iryo huriro by’umwihariko abarwanyi ba Wazalendo na FARDC bari bamaze igihe bateza umutekano muke muri Goma, dore ko muri uyu mujyi hatasibaga kumvikanamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’ubwicanyi ndetse n’ubujura.
Kuva Ingabo za AFC/M23 zakwigarurira uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byagabanutse mu buryo bugaragara, ahanini bigizwemo uruhare n’imikwabu yagiye ikorwa igasiga udutsiko tw’abagizi ba nabi dusenywe.