Abantu barenga ibihumbi 10 bahuriye muri sitade ya ‘Rajiv Gandhi Indoor Stadium’ iherereye mu mujyi wa Kadavanthara muri leta ya Kerala mu gihugu cy’u Buhinde, bakaba bari bitabiriye inama ngarukamwaka yiswe ‘Litmus 22’ yari yateguwe n’ikigo cya esSENSE Global cyamenyekanye ku isi nk’umuryango uhuriyemo abantu batemera Imana.
Abantu bahuriye muri uyu muryango biyise abantu batekereza nta garuriro ‘Free Thinkers’ ndetse kuri bo bizerera mu bintu bitandukanye ariko bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Abenshi mu bitabiriye iyi nama ni abanditsi bakomeye, abashakashatsi, abanenga ibikorerwa ku isi ndetse n’impirimbanyi ariko bose bakaba bahuriye ku kuba batemera Imana.
Bimwe mubyo baganiriyeho muri iyi nama harimo ubuhakanamana, amadini ndetse no kwifashisha Islamu mu rugamba rwo guhindura imitegekere y’isi. Umwe mu bashinze uyu muryango, Dr C Ravichandran ubwo yavugaga ijambo yavuze kimwe mu byatumye abamwumva bahahamuka, yavuze yemeza ko Imana ari igihuha cy’ikinyoma kandi kitabaho, agereranya Imana nk’inkuru iba yanditse mu gitabo cyangwa filime ivuga ikintu kitabayeho ndetse kitazanabaho.
Undi wavuze ni uwitwa Askar Ali uvuga ko aherutse kuva muri Islamu kuko ashinja abayisilamu gukoresha igitugu no gutoteza abantu hifashishijwe inyigisho z’idini cyane cyane mu mashuri ya Islamu. Aba bakomeje bavuga ko kubwabo babona mu mashuri hatakabaye harimo inyigisho z’iyobokamana kuko babifata nko kuyobya abantu.
Uyu muryango w’abahakana Imana umaze kugira ingufu nyinshi ku isi ndetse no kwigarurira abayoboke benshi, aho wasangaga mu myaka yashize barakoreraga mu bwihisho ariko uko iminsi igenda ishira niko babona imbaraga zo gukora bidegembya ndetse nta n’uwahakana ko mu minsi iri imbere bashobora kuzagira imbaraga zirenze iz’amwe mu madini asanzwe akomeye ku isi.
IMIRASIRE TV