Imanishimwe aravuga ko ntacyo umutingito wamukozeho muri Maroc

Emmanuel Imanishimwe, myugariro wa AS FAR yakuyeho impungenge, avuga ko afite umutekano nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye Maroc mu ijoro ryo kuwa 5 tariki 8 Nzeri 2023. Byibura abantu basaga 1037 bamaze gupfa kugeza ubu, aho tereviziyo y’igihugu yatangaje ko abantu barenga 1200 bakomerekeye muri uyu mutingito.

Imanishimwe atuye mu mujyi wa Rabat ikipe AS FAR iherereyemo, umujyi uherereye ku birometero 323 uvuye i Marrakesh wibasiwe n’umutingito cyane. Imanishimwe akaba umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda yagaragaje ko ababajwe cyane n’abatakarije ubuzima muri uyu mutingito ariko avuga ko we ari muzima n’abakinnyi bose bakinana.

Uyu wahoze ari myugariro wa Rayon Sports yatangarije Times Sport ati: “Nibyo, meze neza ariko umutingito hano wari uteye ubwoba. Ariko tumeze neza kandi nta kibi cyabaye ku mukinnyi n’umwe mu bakinnyi bacu. Ubu ibintu byasubiye gutuza kandi twizeye ko bitaragaruka.”

Kuri ubu abakinnyi bari mu biruhuko ariko Imanishimwe we yavuze ko imitingito itazabuza amakipe gukora imyitozo. Ati: “Yego, turi kwitoza, nta kibazo. Sinzi icyo abafite imikino batekereza, ariko simbona ikibazo cyatubuza imyitozo”.

Imanishimwe w’imyaka 27, yinjiye muri AS FAR mu 2021 ku madorari $ 430.000 (hafi miliyoni 430 z’amafaranga y’u Rwanda) avuye muri APR FC.

Inkuru Wasoma:  Dani Alves yahawe igihano gikomeye nyuma yo guhamwa no gufata umukobwa ku ngufu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved