‘Imanza 814 ziri mu nkiko umushumba wa ADEPR Ndayizeye nta na rumwe aratsinda’ Pasiteri Ntakirutimana avuga ibyago umushumba yateje itorero

Guhera kuwa 8 Ukwakira 2023, pasiteri Ndayizeye Isae yatangiye kuyobora ADEPR ariko nk’umuyobozi w’inzibacyuho, icyo gihe akaba yari anahagarariye umuryango mu buryo bw’amategeko, aho yayoboye amezi 12 mbere y’uko ahabwa manda yo kuyobora iri torero ryari rigizwe n’abayoboke bagera kuri miliyoni 2.8.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2021 n’intangiriro za 2022 hatangiye kumvikana inkuru z’ukwirukanwa kw’abayobozi muri ADEPR aho byanavuzwe ko hirukanwe abagera kuri 1500 ariko hatabariwemo abadiyakoni na komite nyobozi z’imidugudu.

Umwe mu birukanwe ni pasiteri Ntakirutimana, uhamya ko muri iyo nkundura hirukanwe abakozi bose hamwe bagera ku 4000. Ntakirutimana avuga ko yabonye ibaruwa imwirukana kuwa 28 Nyakanga 2021 kimwe na bagenzi be, umunsi wabaye uw’amateka muri ADEPR kuko aribwo hirukanwe abantu benshi cyane mu gihe gito (umunsi umwe).

Aganira na Yongwe, Ntakirutimana avuga ko ubwo yirukanwaga mu ibaruwa yashyikirijwe icyo gihe, yandikiwe n’umushumba Ndayizeye Isae, harimo ko mu ngingo zimwirukana ari iy’amategeko n’amabwiriza bigenga ADEPR, ariko aza gutungurwa n’uburyo ayo mategeko n’amabwiriza byashyizweho umukono na Ndayizeye kuwa 13 Nzeri 2021 amaze amezi abiri yirukanwe.

Akomeza avuga ko igihe bari no mu manza hari inyandiko Umushumba wa ADEPR Ndayizeye yagaragaje muri sisiteme y’urubanza mu izina rya ADEPR kandi ari impimbano. Ntakirutimana avuga ko kuva Ndayizeye yajya ku buyobozi we n’abandi batamwiyumvishemo kubera mpamvu nyinshi bakomeje batanga.

Yakomeje avuga ko Ndayizeye yashyize itorero mu kaga, kuko yanashyize itorero mu nkiko kugeza ubu hakaba hari imanza zigera kuri 814 kandi zose akaba nta na rumwe aratsinda. Yagize ati “impamvu tumusaba kwegura, yashyize itorero mu nkiko, iryo ni itegeko ryatangiye kumugonga, kandi izo manza zose nta na rumwe aratsinda, izimaze gucibwa harimo n’urwanjye, zirarenga cumi na… kandi n’izindi atsinzwe, ubwo ndavuga izo atangira amafaranga, muri izo manza amaze gutangamo amafaranga Atari munsi ya miliyoni 300frw.”

Inkuru Wasoma:  Abayoboke b'idini ya Satani bari gutegura igiterane cya mbere kinini ku isi bizeye ko kizabazanira n'abandi bayoboke bashya.

Ntakirutumana akomeza avuga ko we yitanzeho urugero, urubanza rwe n’urw’undi mushumba bari bafatanije kuko bagendeye hamwe, umushumba Ndayizeye yarutanzeho miliyoni zirenga 200frw. Ati “ ayo mafaranga ntanubwo tubara abanyamategeko, amafaranga yishyuye RSSB yonyine, kwanga kumvikana n’abo yirukanye, agera kuri miliyoni ijana na mirongo itanu na. hanyuma abo yirukanye kuburyo bunyuranyije n’amategeko, nabo yabahaye ayandi. Rero ibyo mvuga bifite ibimenyetso kuko ni urubanza rwanjye warureba.”

Yakomeje avuga ati “niba urubanza rw’abantu babiri rutwara miliyoni 200frw, ubwo imanza 800 zirenga arajyana hehe itorero?” akomeza avuga ko niba izo manza zose Ndayizeye azitsindwa, ni uko yakoze amakosa anyuranyije n’amategeko y’umurimo, akomeza avuga ko niba uwamuhaye inshingano muri ADEPR yaramusabye guhosha ibibazo we akaba yarabihosheje nabi yirukana abayobozi, ingaruka zikaba ziyongera, ntaho itorero rigana.

Ntakirutimana yakomeje avuga ko ‘Ingoma ya Isaei hari amategeko yagiye yica, itegeko ry’umurimo ararihonyora, itegeko nshinga n’ayandi mategeko yagiye ayica, niyo mpamvu mugenda mubona izo ngaruka, ibyo bintu twagiye tubisesengura tukanabimubwira, akanga kubyumva kuko urabizi neza mu gishumba abantu babanza kugirana imishyikirano.’

Muri Kanama 2022 nibwo habaye igisa n’imyigaragambyo aho haburijwemo inama y’abapasiteri ba ADEPR bari barirukanwe bashaka guhurira hamwe ngo bandikire perezida Kagame bamusaba kurenganurwa. Icyo gihe banavugaga ko amategeko yavuguruwe muri ADEPR batayemera kubera ko ngo yashyizweho n’abantu 20 mu gihe kera byacaga mu nteko rusange yose.

Bakomezaga bavuga kandi ko komite yashyizweho na RBG batayemera nubwo bivugwa ko yashyizweho na perezida Kagame kuko ngo ntibabyemera babona bamubeshyera.

Inkuru Wasoma:  Akari ku mutima k'uwanditse indirimbo "Isaha" ya Vestine na Dorcas

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved