Rutahizamu Biramahire Abeddy yatangaje ko yishimiye kwerekeza mu ikipe ikomeye nka ES Sétif yizeye ko izamufasha kugera kure.
Uyu mukinnyi yerekanywe muri iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Algérie yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Rayon Sports.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Biramahire yagaragaje ko yishimiye kujya mu ikipe y’amateka.
Yagize ati “Nishimiye kuba ndi mu ikipe ikomeye yatwaye CAF Champions League ntekereza ko izamfasha kugera kure nifuza.”
Iyi kipe itozwa na Antoine Hey watoze Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ wanagize uruhare mu kugira ngo uyu mukinnyi ayerekerezemo.
Ati “Ndashimira cyane umutoza Antoine Hey watumye ibi byose biba. Twakoranyeho mu Ikipe y’Igihugu n’ubu turikumwe nzakora ibishoboka sinzamutenguhe.”
ES Sétif ni ikipe y’ubukombe muri Algérie kuko imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona n’icy’igihugu inshuro umunani.
Yegukanye kandi CAF Champions League inshuro ebyiri mu 1988 na 2014.