Imbamutima za Uwicyeza Pamella kuri The Ben wujuje imyaka 38

Kuri uyu wa 9 Mutarama 2025, The Ben yujuje imyaka 38 y’amavuko. Umwe mu bishimiye uyu munsi ndetse akabimugaragariza ni Uwicyeza Pamella umugore we bamaze umwaka urenga barushinze.

Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yishimiye uyu munsi udasanzwe umugabo we yavukiyeho.

Mu butumwa burebure yanasangije abamukurikira, yagize ati “Uyu munsi nabyutse ari isabukuru y’inshuti yanjye magara none ndumva ntazi icyo gukora. Imana yakoze ibikomeye kuduhuza. Inyenyeri zagiye ku murongo umunsi nahuye nawe. Umwanya nategereje wari ubikwiye. Ni wowe wenyine utuma numva nishimye kandi nyuzwe. Ndashima ku bwawe mukunzi wanjye. Sinzi aho nahera n’aho nasoreza ngiye kukuvugaho.”

Uwicyeza Pamella yakomeje yibutsa umugabo we ko atari yakabonye umuntu ufite umutima ukeye nkawe bityo ahamya ko ari ibintu byoroshye kumukunda.

Inkuru Wasoma:  Cecile Kayirebwa avuga ku bamuvuzeho ibitandukanye ubwo Cyusa Ibrahim yamusomaga ku itama

Yongeyeho ati “Ubu rero winjira mu mwaka wawe mushya, ndasenga cyane nsaba Imana kuguhundagazaho imigisha. Isabukuru nziza ’POOKIE’ ndagukunda by’iteka.”

The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.

Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 ni bwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

Kuri ubu The Ben na Uwicyeza Pamella bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved