banner

Imbamutiza za Killaman wakoze ubukwe nyuma y’imyaka umunani abana n’umugore we -AMAFOTO

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, nibwo umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman yasezeranye n’umugore we Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka umunani babana, byabereye mu Murenge wa Nyarugenge uherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Killaman na Shemsa babanje no gusezerana imbere y’Imana mu idini ya Islam, bari bamaze imyaka umunani babana mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bari bamaze kubyarana abana babiri b’abahungu. Ubu bukwe buzakurikirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa no kwakira abashyitsi biteganyijwe kubera muri Romantic Garden ku Gisozi ku wa 2 Werurwe 2024.

Killaman ubwo yaganiraga na IGIHE yavuze ko impamvu nyamukuru atakoze ubukwe na mbere hose ari ukubera ikibazo cy’ubushobozi. Ati “Nawe ubyumve nyine imyaka umunani kuba umuntu aba ayimaze si uko aba atarabishakaga ariko ni amikoro aba ataraboneka.”

Inkuru Wasoma:  Miss Mutesi Jolly yegukanye igihembo cy’uvuga rikumvikana

Killaman yatangaje ko kandi benshi mu nshuri ze bamushimiye kuba yaragumanye n’umugore we akirinda kujya mu zindi nkumi nk’uko bikunda kuba ku bindi byamamare. Ati “Nkeka ko umugisha wanjye ari uyu, inzozi zanjye zari ugushaka uyu, amahirwe yanjye yari uyu mbega ni we nzozi zanjye kandi abantu benshi baramunshimiye!”

Uyu mukinnyi ni umwe mu birangirire muri sinema nyarwanda ndetse agenda azamura n’abandi bakinnyi benshi bafite impano zitandukanye nka Miss Nyambo ndetse na Dr Nsabi bari mu bagezweho ubu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved