banner

Imbangukiragutabara igonganye n’umunyonzi ahasiga ubuzima I Rusizi

Kuri uyu wa 6 Nzeri 2023 mu karere ka Rusizi mu murenge wa Muganza mu kagali ka Shara mu mudugudu wa Gakenke, habereye impanuka y’imodoka itwara abarwayi yagonganye n’uwari utwaye igare ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’umunyonzi witwa Mugisha Blaise wataye umukono we agenda agonga imodoka itwara abarwayi, ahita apfa. Mugisha yari apakiye ibintu byinshi kandi biremereye ata umuhanda.

Inkuru Wasoma:  UR yageneye ubutumwa abanyeshuri bayizemo muri porogaramu y’imyaka itatu ku cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) nyuma y’uko ihinduwe ikaba ine

ACP Rutikanga yakomeje avuga ko abari mu modoka ntacyo babaye uretse umunyonzi wapfuye n’ibyo yari atwaye bikangirika. Yahaye ubutumwa abatwara ibinyabiziga ko bakwiye kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved