Imbere y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi haparitse ikamyo ihamaze imyaka irenga itatu yaramezeho ibyatsi kubera gutinya uburozi

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko babangamiwe n’ikamyo imaze igihe kirekire iparitse iparitse imbere y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi, aho ngo abenshi batinya kuyikoraho kubera gutinya uburozi bushobora kuyivamo cyangwa koherezwa ngo kuko bayikuye aho yari yakoreye impanuka, ni nyuma y’uko ivuye mu gihugu cya Tanzania.

Abaturage baganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru bavuga batazi neza igihe iyi kamyo ihetse amabuye imaze aha, icyakora hari abavuga ko n’ubwo batabihamya neza ariko ishobora kuba ihamaze imyaka irenga itatu ndetse ikaba ihateza umwanda ukabije kuko hamereye ibyatsi byinshi, ikanakingiriza amaduka ari imbere yayo bityo abakiriya ntibabagurire.

Icyakora abaturage benshi icyo bahurizaho ni ukuvuga ko abantu benshi batinya kuyikoraho kubera gutinya amarozi yo mu gihugu cya Tanzania, kuko ngo niyo hari abagerageje kwiba mo ibyuma nyuma y’igihe gito bahita babigarura.

Umwe yagize ati “Byashoboka ko wenda batinya amarozi kuko narumvise ngo n’iyo umuntu akuyeho ikintu ahita akigarura. Hari ababeshya ko aribo bayisigiye nyamara iyo bamaze kuyikoraho bahita basara cyangwa tukabura iyo bagiye.”

Undi muturage yagize ati “Iyi kamyo kuva natangira ikimotari nayisanze iparitse aha, kandi uraboko urebye ibintu ipakiye ntabwo bisa neza noneho mu marembo y’Akarere.”

Undi ati “Iyi modoka yari iy’Abatanzaniya, Umutanzaniya ni mubi cyane abantu bose barabatinya kuko iyo ugize ikintu cye utwara rwose no gupfa wapfa. Barayitinye cyane rwose, uyikozeho wese bamubwira ko umutanzaniya aramwica cyangwa akarara atoraguye amashashi, n’uwatinyutse kugira icyo ayikoraho ahita asara.”

Icyakora uretse aba baturage bavuga iby’amarozi, abandi bacururiza hafi y’aho iyi kamyo iparitse bavuga ko babangamiwe n’umwanda iteza aho hantu ndetse ngo hakiyongeraho kubakingiriza kuko yamezeho igihuru bityo abakiriya ntibaboneko inyuma yayo hari amaduka akora.

Inkuru Wasoma:  Mpayimana yavuze ko naba Perezida w’u Rwanda azahita avugurura inyubako ya Kigali Convention Center

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yahakanye iby’aya marozi avugwa n’aba baturage gusa avuga ko ari ibintu bakiri gukurikirana ariko ngo mu gihe cya vuba iyi kamyo iravanwa aha. Ati “N’ibyo koko iri imbere y’Akarere, ariko kuvuga ko itahakuwe kubera amarozi si ko kuri, ahubwo Polisi ari kubikurikirana kugira ngo nyirayo aboneke abe yayitwara.”

Inkuru Wasoma:  U Rwanda uruvamo ntirukuvamo- Perezida Kagame

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yahakanye iby’aya marozi avugwa n’aba baturage gusa avuga ko ari ibintu bakiri gukurikirana ariko ngo mu gihe cya vuba iyi kamyo iravanwa aha. Ati “N’ibyo koko iri imbere y’Akarere, ariko kuvuga ko itahakuwe kubera amarozi si ko kuri, ahubwo Polisi ari kubikurikirana kugira ngo nyirayo aboneke abe yayitwara.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved