Abatwara imodoka ntoya ndetse n’abagenzi bazitega mu buryo bwa rusange, barashimira Leta kuri iki cyemezo bavuga ko byabafashije. Ni mu gihe abashoferi bavuga ko kuri ubu bakora nta bwoba bw’ibihano bafite, abagenzi bo bakavuga ko bibafasha muri gahunda zabo, ariko bose bagahuriza ko kuba hakwiye kugenwa aho izi modoka zihagarara byemewe.
Ikibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange gikomeje kubangamira abantu hirya no hino mu gihugu cyane cyane urebeye muri gare zo mu mujyi wa Kigali. Mu gushaka igisubizo, inzego za Leta zemereye abafite imodoka nto zifite imyanya umunani gutanga umusanzu muri iyi serivisi bidasabye ibyangombwa n’imisoro.
Nyuma y’aho, abamaze kwinjira muri aka kazi ubu barashimira Leta kuko ngo byabafashije gukora nta rwikekwe ariko ku rundi ruhande bakagira imbogamizi y’aho bategerereza abagenzi hizewe.