Imbogo zirindwi zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ziviramo bamwe kujyanwa mu Bitaro

Mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi 2024, ni bwo imbogo zirindwi zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zijya mu giturage cyo mu Mirenge ya Gahunga na Rugarama yo mu Karere ka Burera, zisanga abaturage mu mirima yabo, zikomeretsa abantu icyenda.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, aho yavuze ko izi mbogo zatorotse Pariki mu ma saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, zisanga abaturage mu mirima bahinga bakwira imishwaro, barindwi bihutishwa mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gukomeretswa n’izo mbogo, bane muri bo bakaba bari barembye.

Mu gihe imbogo ebyiri muri zo zishwe n’abaturage, indi imwe ipfa irashwe n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Yagize ati “Imbogo ebyiri zishwe n’abaturage, indi imwe iraswa na RDB irapfa. Izi zapfuye zatwawe na RDB, ijya kuzitaba.”

Yongeyeho ati “Imbogo ebyiri RDB yazisubije muri Pariki, mu gihe izindi ebyiri zigishakishwa ku bufatanye bw’Inzego z’Umutekano, RDB, ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze hamwe n’abaturage.”

SP Mwiseneza asaba abaturage ko igihe cyose babonye imbogo yasohotse muri Pariki y’Ibirunga, bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano, RDB n’ubuyobozi. Ati “Barasabwa kandi kwirinda kuzishotora bazirwanya, kwirinda kugenda mu kivunge kuko iyo zibonye abantu benshi zigira ubwoba. Mu gushaka guhunga nibwo zibakomeretsa na bo ubwabo bakaba bagwirirana bagakomereka mu gihe bazihunga.”

Yavuze ko mu baturage barindwi bari mu bitaro bya Ruhengeri, bane muri bo bakomeretse mu buryo bukomeye, mu gihe batatu bashobora kudatinda mu bitaro kuko bakomeretse byoroheje.

Inkuru Wasoma:  Umuherwe wo muri Tanzaniya agiye gushora miliyoni 100 z'amadorari muri kompanyi mu Rwanda

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye umugore ufite ubusembwa watangeje ko ashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved