Mu nama mpuzamahanga y’umutekano, nibwo hamuritswe intwaro zikorerwa mu Rwanda maze zitungura abatari bacye.Intwaro zikorerwa mu Rwanda zikorwa n’ikigo cyitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO).

 

– Advertisement –



Ni uruganda ruherereye i Masoro mu cyanya cy’inganda aho gisanzwe gikora ibikoresho by’ubuhinzi, by’ubwubatsi, ibyuma by’imodoka ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga. Uruganda rwa REMCO rwinjiye mu gukora intwaro rufatanyije n’urundi ruganda rwa Israel rwitwa Israel Weapon Industries, nubwo iyi nkuru yatunguranye ariko ni uruganda rwatangiye gukora intwaro mu 2018.

 

REMCO rukora intwaro zifashishwa n’igisirikare cy’u Rwanda RDF. Intwaro zikorerwa mu Rwanda n’intwaro ntoya zifashishwa ku rugamba, aho zihabwa ingabo za RDF zirwanira ku butaka, izikoreshwa n’umutwe udasanzwe (Special Operations Forces), ibikoresho byo guhangana n’imyigaragambyo.

 

Izi ntwaro ni intwaro zigezweho ahanini zikoreshwa na Rwanda Defense Forces ndetse na Israel Defense Forces igisirikare cya Israel. Mu bandi bakiriya REMCO ifite harimo ibihugu by’inshuti z’u Rwanda aho nabyo bitumiza izi ntwaro mu rwego rw’umutekano.

 

– Advertisement –



Zimwe mu ntwaro zikorerwa mu Rwanda

 

Mu ntwaro zikorerwa mu Rwanda harimo izifite ubushobozi bwo kurasa muri m500, m800 , izikoreshwa naba mudahusha, inini nka Mashinigani, Masotera ndetse nizindi zikoreshwa n’umutwe udasanzwe, harimo kandi n’indebakure zikoreshwa n’injoro nazo zikorerwa mu Rwanda.

 

u Rwanda ruje rusanga ibindi bihugu muri Afurika bikora intwaro, twavugamo Afurika yepfo,Misiri,Etiyopiya,Ghana,Kenya, Namibiya,Zimbabwe,Nijeriya,Sudani,Tanzaniya ndetse na Uganda.

 

Usibye amasasu n’ububiko bwayo ( Magazine) ibindi bice byose bigize imbunda, bikorerwa mu Rwanda.
u Rwanda rukaba rero ruje ku isoko ry’Afurika ubusanzwe ryihariye imbunda zo mu bwoko bwa AK47 zo mu Burusiya, aho ruje guhatana n’ibindi bihugu, kubera ubuziranenge bw’intwaro ikigo REMCO gikora intwaro zamamaye cyane mu gisirikare cya Israel.

 

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.