Umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rimba, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye yagaragaye yakomeretse nyuma yo kuribwa n’imbwa ubwo yajyaga mu Bitaro bya Kabutare bivugwa ko yari yajyanye na bagenzi be babiri kwiba mu rugo rw’umupasiteri.
Amakuru avuga ko ubu bujura bukekwa kuri uyu musore, bwabaye mu masaha ashyira saa munani z’ijoro ndetse bari bagiye kwiba mu rugo rwa Pasiteri Ndayishimiye Leonard utuye muri aka Kagari ka Gitwa. Abaturage bavuga ko uyu musore yarumwe n’ibwa ibice by’umubiri hafi ya wose ubwo yari ku gipangu cya Pasiteri ndetse we na bagenzi be baza gukizwa n’amaguru.
Bivugwa ko uyu musore ubwo yarumwaga n’iyo mbwa bahise batangirwa kwiruka bagahunga ndetse ngo kubera ibikomere byari bigishyushye yashoboye kwiruka, ariko ageze mu kabande ko mu mudugudu wa Rimba intege ziracika ahita aryama aho, ari naho mu rukerera abaturage baje kumusanga yananiwe gukomeza urugendo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gitwa, Ingabire Charlotte yemeje aya makuru ndetse avuga ko ubusanzwe hari amakuru yaru ahari ko uyu musore ari umujura. Ati “Yariwe n’imbwa aje kwiba mu mu mudugudu wa Berwa. Ubu yajyanwe mu bitaro bya Kabutare ariko ararembye kuko zamurumaguye umubiri wose.”
Yakomeje avuga ko ibindi bisambo bibiri bari kumwe byaburiwe irengero we akaza gufatwa bitewe n’uko yarumwe n’imbwa. Aka gace kabereyemo ubu bujura kamaze kuvugwa cyane mu duce twibasirwa n’ubujura cyane cyane uduce twegereye Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.