Amakuru aturuka mu gihugu cya Niger mu Murwa mukuru, aravuga ko imfungwa zibarirwa muri 200 zatorotse gereza ya Koutoukalé zari zifungiyemo i Niamey, aho zari ziganjemo abafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwihebe, ariko harimo n’abafunzwe nyuma guhamwa n’ibyaha birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyebwenge n’ibindi byaha byinshi bitandukanye.

 

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri gereza imbere ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, ari rwo rwaburiye abarinzi ba gereza, ariko bidatinze imfungwa zashoboye gukingura inzugi za gereza za ‘burende’ n’ibyuma bikomeye bisanzwe bizengurukije gereza ya Koutoukalé, bahita baburira mu bice bitandukanye, bamwe batwaye n’intwaro n’imodoka nk’uko byatangajwe n’ikinyakuru RFI.

 

Minisitiri w’umutekano imbere muri kiriya gihugu, yamenyesheje ba Guverineri bose n’abayobora imidugudu yegereye iyo gereza ndetse n’abanyamadini abinyujije kuri radiyo, yemeje ko imfungwa zisaga 200 zatorotse gereza asaba ko bagomba gutanga amakuru ku muntu wese babona bakamugirira amakenga kuko abenshi muri aba batorotse ni abagizi ba nabi bakoze amahano akomeye muri sosiyete.

 

Kugeza ubu agace kose gakikije umugezi wa Niger karimo gukorwamo umukwabu udasanzwe harimo n’ibice bitandukanye bya Niamey na Tillabéri. Ibibazo bikomeje kwiyongera, hibazwa uko abo barashe muri gereza bagafasha imfungwa gutoroka bashoboye kwinjira muri gereza ya Koutoukalé kuko ubundi ifatwa nk’imwe muri gereza zikomeye kandi zirindwa cyane.

 

Ibi bibaye nyuma y’uko hashize igihe, ibyihebe bituruka ku mupaka wa Mali bigerageje gutera iyo gereza bishaka bagenzi babo bayifungiyemo, ariko birananirana, ubu ikibazo ni ukumenya uko byagenze kugira ngo iyo gereza ishobore gufungurwa n’uko byagenze kugira ngo zibone intwaro nyinshi zitavuye muri gereza.

 

Icyakora kuri ubu icyoba ni cyose mu baturage kubera iby’aya makuru yatanzwe na Minisitiri w’Umutekano ndetse kugeza na nubu byabaye amayobera ku bayobozi bakomeye ndetse n’abandi baturage, mu gihe bategereje ko ibyo byose bizasubizwa mu iperereza ryahise ritangira gukorwa, rigamije kugaragaza uko byagenze kugira ngo iyo gereza ifungurwe imfungwa zitoroke.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved