Ukraine yemereye imfungwa n’abagororwa kwinjira mu gisikare

Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yasinye itegeko ritanga uburenganzira bwo kwinjiza mu gisirikare abakatiwe n’inkiko bari hirya no hino mu magereza y’icyo gihugu, kuba bakwemererwa kujya mu gisirikare mu gihe babisabye mu rwego rwo kongera umubare w’abasirikare ku rugamba iki gihugu guhanganyemo n’u Burusiya guhera mu 2022.

Ni gahunda icyo gihugu cyihaye mu gihe iyi ntambara ikomeza gufata umurengo ndetse ngo imfungwa n’abagororwa bazemererwa kwinjira muri iyo gahunda ni abasigaje gufungwa imyaka itari hejuru y’itatu.

Icyakora ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje ko n’ubwo bimeze gutyo iyi gahunda itareba abafunzwe bazira ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gucuruza no gukora ibiyobyabwenge, ibyaha bya ruswa n’ibihungabanya umutekano.

Ikinyamakuru Russian Today cyatangaje ko abahamijwe ibyaha byo kwica bidaturutse ku bushake nabo bemerewe kujya muri iyo gahunda. Muri Mata uyu mwaka Ukraine yatangaje ko hari imfungwa n’abagororwa basaga 4500 bagaragaje ko bashaka gukorera igihugu biciye mu gisirikare.

Mu gihe Ukraine ivuga ko kuva urugamba rwatangira imaze gupfusha abasirikare ibihumbi 31, iyi mibare ntihura niyo u Burusiya butangaza kuko bwo buvuga ko bumaze kwica abasirikare ba Ukraine basaga 111,000.

Inkuru Wasoma:  Donald Trump, umugabo w’udushya twinshi

Inkuru Wasoma:  Ibihugu byohereza ibyuka byinshi bihumanya ikirere ntibyitabiriye inama ku mihindagurikire y’ibihe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved