Imfungwa zirenga 500 zari muri Gereza Nkuru ya Mulunge iherereye muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zose zafunguwe.
Izi mfungwa zirimo abasirikare n’abasivili zafunguwe n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa RDC, mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025, mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 wari mu ntera y’ibilometero bibarirwa muri 50 werekeza muri Uvira.
Abasirikare barekuwe biganjemo abaherutse gufungwa bazira guhunga M23 ubwo yari ikomeje gufata ibice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo. Bakoreshejwe inama, bamenyeshwa ko bazasubizwa mu gisirikare kugira ngo bongere bafashe igihugu muri iyi ntambara.
Abakoreshejwe inama bohererejwe ikamyo ibatwara mu gace ka Kagando, ahahoze ikigo cy’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), mbere y’uko basubizwa mu gisirikare.
Mu gihe izi mfungwa zafungurwaga, ingabo za RDC zari zihanganiye n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo muri Uvira, bipfa guhunga urugamba.
Umuturage yabwiye ikinyamakuru Actualité ati “FARDC na Wazalendo bari kurasana. Wazalendo bangiye abasirikare kujyana muri Kalemie intwaro n’amasasu, bashaka ko babibasigira mbere yo kugenda. Umusirikare uri kubyanga, bari kumurasa.”
Izindi mfungwa zirenga 2000 zabaga muri Gereza Nkuru ya Bukavu na zo ziherutse gufungurwa n’ingabo za Leta ya RDC, ubwo abarwanyi ba M23 batangiraga kwinjira mu mujyi wa Bukavu, mbere yo kuwufata wose tariki ya 16 Gashyantare.
Na mbere y’uko M23 ifata umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, imfungwa zirenga 4000 zabaga muri Gereza Nkuru ya Munzenze na zo zarafunguwe, zihungana n’ingabo za RDC.
Ubuyobozi bwa M23 bwagaragaje ko izi mfungwa zishobora guhungabanya umutekano w’abaturage, isobanura ko izakomeza gukumira icyo ari cyo cyose cyahungabanya ibice igenzura.