Ku mugoroba wo ku wa 21 Mutarama 2025, ikirere kizaba gitandukanye n’uko kiba kimeze mu busanzwe, aho imibumbe itandatu ya Mars, Jupiter, Uranus, Neptune, Venus, na Saturn, izaba igaragara yegeranye imeze nk’iri ku murongo umwe, ibintu bidasanzwe bibaho.
Aho uzaba uri hose ku Isi nyuma y’uko Izuba rizaba rirenze ushobora kuzabona uku gukurikirana kw’imibumbe kuzwi nka ‘planetary alignment’.
Impamvu izatuma ibi biba ishingiye k’uko imibumbe izenguruka Izuba. Buri mubumbe ufite inzira yawo yihariye unyuramo uzenguruka Izuba kandi ukagendera ku muvuduko wawo wihariye.
Urugero, iyi Si dutuye ifata umwaka umwe kugira ngo izenguruke Izuba, ariko Jupiter ari na wo mubumbe munini kurusha iyindi, ifata imyaka 12 kugira ngo irizenguruke. Ni mu gihe uwa Saturn umara imyaka igera kuri 29.
Iya Uranus na Neptune iri kure cyane y’Izuba, ifata imyaka 84 na 165 kugira ngo ibe yarizengurutse.
Iri tandukaniro mu bihe n’umuvuduko by’imibumbe, bituma hari igihe kigera mu kuzenguruka kwayo, tukabona imeze nk’aho iringaniye ku murongo umwe yegeranye ariko bikaba igihe gito kuko ihita yongera gusiganwa. Birumvikana ko bifata indi myaka myinshi kugira ngo ibintu nk’ibyo byongere kubaho.
Nubwo ariko tubona iyi mibumbe isa nkaho iba iteganye, mu by’ukuri siko biba bimeze uramutse ubirebeye nk’ahandi hatari ku Isi.
Ibi bihe bidasanzwe twiteze kuzabona bizaba bigizwe n’imibumbe itandatu irimo Uranus na Neptune yo bizasaba kwifashisha ibindi bikoresho nka ‘telescope’ kugira ngo uyibone kuko izaba iri kure, ariko indi ya Venus, Mars, Jupiter, na Saturn yo izaba igaragara neza bidasabye ibindi bikoresho.
Igihe cyiza cyo kureba ibi bihe bidasanzwe ni nyuma gato yo kurenga kw’Izuba, hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba na saa tatu n’igice z’ijoro.
Birushaho kuryohera amaso iyo ubirebye witaruye urumuri rw’amatara y’umujyi, aho ikirere kiba cyijimye. Aho uzaba uri hose ikirere gikeye uzabasha kwihera ijisho.
Ubwa nyuma ibintu nk’ibi biheruka kuba hari mu 2022, n’ubwo imibumbe itanu ari yo yonyine yasaga nk’iyegeranye mu kirere.
Byitezwe ko bizongera mu 2040.