Ijoro rya tariki 19 wrurwe umwaka wa 2022, ryasize urwibutso rudasaza mu mutima wa Muheto watsindiye ikamba rya miss Rwanda ahagarariye intara y’iburengerazuba, kuko aribwo yahize bagenzi be yambikwa ikamba rya nyampinga 2022. Uyu mukobwa w’imyaka 19 yahawe ibihembo bitandukanye, birimo umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi, ubwo azahabwa million 9,600,000 mu mwaka.
Mu bindi bihembo yahawe, harimo bource yo kwiga muri kaminuza ya Kigali, umushinga we uterwa inkunga na African improved food, yemererwa lisansi umwaka wose izatangwa na merez petroleum, na internet y’umwaka wose izatangwa na KOPA telecom. Hari kandi gutunganirizwa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza saloon, gusigwa ibirungo by’ubwiza (make up) bizakorwa na celine d’or.
Yemerewe kandi ko mu mpera z’icyumweru we n’umuryango we batemberera muri Golden Tulip La Parisse I Nyamata mu gihe cy’umwaka,yahawe ibiro (office) byo gukoreramo kwa Makuza peace plaza muri Kigali. Mu gihe cy’umwaka azambikwa na Ian collection, no gukoresha ubugenzuzi bw’amenyo ye mu gihe kingana n’umwaka abifashijwemo na diamond smile dental clinic.
Igihembo nyamukuru muri ibi byose ni imodoka nshya yagombaga guhabwa n’uruganda rwa Hyundai ishami ryo mu Rwanda, y’ubwoko bwa Hyundai Venue Creta 2021 ifite agaciro kari hagati ya million 18 na 20 frw. Nshuti Divine Muheto akimara kwambikwa ikamba rya Nyampinga 2022, hahise hagaragara amashusho y’umuyobozi wa Hyundai Nizeyimana Olivier aha ikaze Miss Muheto mu muryango w’abatunze imodoka za Hyundai.
Olivier Nizeyimana usanzwe ari umuyobozi w’sihyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) yabwiye miss Muheto ko yakwitegura kujya ku ruganda rwa Hyundai bakamuha imodoka yatsindiye, ati” ishya n’ihirwe Miss Rwanda, umuryango Hyundai mpagarariye turakwishimiye cyane, iyi modoka ya Hyundai venue 2022 uyu mwaka niyo twaguteganirije nk’igihembo, turagutumira kugera aho dukorera I gikondo ukayifata mu minsi iri imbere, urakoze cyane”.
Iminsi ibaye 45 Miss Muheto atarahabwa imodoka yatsindiye nk’igihembo. Mu kiganiro cyihariye n’INYARWANDA umuyobozi wa kompani Hyundai mu Rwanda Nizeyimana Olivier yavuze ko Miss Muheto atarahabwa imodoka ye yatsindiye kubera imirimo yo gusana ikiraro cya D’ar es salam muri Tanzania. Avuga ko abategura irushanwa rya miss Rwanda bari basanzwe babizi ko iyi modoka izatinda ari nayo mpamvu iyi modoka itigeze igaragara muri Intare conference arena aho iri rushanwa rya miss Rwanda ryasorejwe.
Uyu muyobozi usanzwe anayobora Volcano nayo itera inkunga miss Rwanda yavuze ko mu mpera z’iki cyumweru iyi modoka igomba kuba yahawe miss Muheto Nshuti Divine izaba yageze mu Rwanda. Ati” menye ko mu mpera z’iki cyumweru izaba yageze mu Rwanda”. Byari bisanzwe bimenyerewe ko iyo abakobwa bajyaga mu kwiherero imodoka izahabwa uzegukana ikamba rya miss Rwanda yahitaga ishyirwa muri rond point y’umujyi wa Kigali ikamurikirwa abanyarwanda n’abandi. Ni inkuru dukesha inyarwanda.