Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ku mupaka munini wa Rubavu, Grande Barriere, hinjiye imodoka zirimo imibiri y’abasirikare ba Afurika y’Epfo baguye mu mirwano bari bahanganyemo n’umutwe wa M23 mu rugamba izo ngabo zarwanyemo, nkuko zaje mu butumwa bwa SADC, bwiswe SAMIDRC.
Mu ngabo za SADC, iza Afurika y’Epfo zaguye ku rugamba zigera kuri 14 nubwo abatangaza imibare bagenda bayihindagura. Mbere nabwo hatashye indi mirambo y’abaguye ku rugamba nabwo irashyingurwa. Imodoka nini itwaye iyo mirambo yinjiye ku mupaka wa Rubavu, abashinzwe imirimo yo ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda barayakira, basuzuma impapuro ziranga ibyo itwaye.
Hagaragaye kandi abasirikare ba Afurika y’Epfo bamwe binjiza ibikapu birimo ibintu byabo binjirira ku mupaka bakabereka aho babitereka kugira ngo bisakwe mu rwego rw’umutekano w’ibyinjiza mu gihugu.
Biteganyijwe ko aba basirikare n’imodoka itwaye imirambo ya bagenzi babo baguye ku rugamba baza guca ku mupaka wa Cyanika mu Majyaruguru y’u Rwanda binjira muri Uganda aho bahagurukira berekeza iwabo muri Afurika y’epfo. Ni icyemezo Perezida wa Afurika y’Epfo afashe nyuma yo kotswa igitutu n’abadepite mu nteko ishinga amategeko yabo ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, basaba ko abasirikare babo boherejwe muri DRC bagarurwa kuko basanze atari inyungu z’igihugu bagiyemo ahubwo hari ibindi bibyihishe inyuma bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubutumwa bwa SAMIDRC bwari bugizwe n’ingabo za Malawi, Tanzania, Burundi na Afurika y’Epfo yari ifitemi ingabo nyinshi n’ibikoresho kabuhariwe byo kurwana na M23 nubwo batabigezeho.