Imirwano hagati ya Wazalendo na M23 ku Kibuga cy’indege cya Kavumu

Imijyi ya Kavumu, Katana, na Lwiro muri Teritwari ya Kabare, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yagabweho igitero muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 13 Mata 2024 n’itsinda ry’abarwanyi ba Wazalendo bakorana na
FARDC.

 

Byavugwaga ko ibintu bikomeje kuba urujijo muri kariya gace kandi Ingabo za AFC/M23 zari zitaratabara kandi inyeshyamba za Wazalendo zigaragara mu mujyi wa Kavumu ukurikije amakuru agera kuri Kivu Morning Post.

 

Andi makuru agaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa X ariko avuga ko inyeshyamba za M23 zavuye I Bukavu kugirango bagerageze kwirukana izi nyeshyamba za Wazalendo imirwano ikaba iri kubera ku kibuga cy’indege cya Kavumu.

Inkuru Wasoma:  Ukraine: Bane bakomerekejwe n’ibitero by’u Burusiya

 

Iyi mirwano ije ikurikira indi yaraye yumvikana mu Mujyi wa Goma mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu itariki 12 Mata 2025, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma n’ibindi bice bya Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka