Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko mu nkengero za Parike y’igihugu ya Kahuzi-Biega, muri Teritwari ya Kabare, muri Kivu y’Amajyepfo, kuwa Gatatu habaye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za Wazalendo n’Ingabo za AFC-M23. Iyi mirwano yateje kongera guhunga ku bwinshi kw’abaturage yatangiye M23 yigaruriye agace ka Kabushwa.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, Ingabo za M23 zagabye igitero ku birindiro inyeshyamba za Wazalendo zashinze mu Mudugudu wa Kabushwa, uherereye mu nkengero za parike, muri Gurupoma ya Irhambi Katana.
Yari ku nshuro ya mbere izo ngabo zombi zihanganye zishyamirana muri iki gice kuva AFC/M23 yigarurira uturere twinshi muri Teritwari ya Kabare muri Gashyantare 2025.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga ko kubera imirwano yari ikomeye, abaturage benshi bahunze ako gace bahungira ahantu hatekanye.
Amakuru aturuka muri ako gace akaba avuga ko nyuma y’amasaha menshi y’imirwano, Wazalendo yavuye aho igahunga, igasiga Kabushwa mu maboko y’inyeshyamba za M23.
Aka gace kugeza ubu bivugwa ko kari kataraberamo imirwano ubu na ko kiyongereye mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Abakoreshaga umutungo kamere mu buryo butemewe muri Parike y’Igihugu ya Kahuzi-Biega na bo ngo bavuye muri ako gace, batatanira mu tundi duce.